44. Izina rya Yesu Kristo

1. Izina rya Yesu Kristo, Riho rahw iminsi yose
Iryo zina n’ iry’ iteka, Kandi nta bwo rihinduka
Rikwiriy’ abantu bose, Abasaza n’ abasore
Rishobora kuyobor’ u muntu wes’ ushak’ Imana

Gusubiramo Ref
Iryo zina ndarikunda
Rinezeza mu mutima
No kubg’ iryo zina ryiza,
Nanjye nahawe agakiza

2. Iryo zina ryamamaye Mu mpande zose z’ iyi si
Rizanir’ abantu bose Ibyiringiro bizima
Iryo zina rishobora Kudukurah’ ubugome
Rigatuma, mu mutima Hategekwa n’ Umukiza

3. Iryo zina rishobora Kumurika mu mwijima
Rishobora kuyobora Inzira nshya y’ ubugingo
Nahw izuba ryakwijima, Iryo zina, ryo riraka
Rihimbazw’ iteka ryose Mw isi ndetse no mw ijuru

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...