Bibiliya ni igitabo kidasanzwe. Abavutse ubwa kabiri twizera ko Bibiliya yahumetswe n'Imana 100%, ko kandi ibumbatiye ibyanditswe bishobora guhindura ubuzima bw'umuntu. Buri mukristo wese asabwa kandi agashishikarizwa gusoma Bibiliya, ariko kuyisoma no kuyisobanukirwa ni ibintu bibiri bitandukanye. Bibiliya idusaba kudasobanura ibyanditswe byera uko twishakiye: 2 Petero 1:20-21 "Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye, [21]kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’Umwuka Wera."
Gutangira gusoma Bibiliya no kugera aho ubasha gukuramo ihishurirwa rigufasha mu buzima, ni urugendo. Ibyo ni byo byabaye ku Munyetiyopiya wari urimo asoma ibyanditswe nk'amateka ariko ntagire icyo akuramo, byasabye ko Filipo amwegera agenda amusobanurira urugendo rwose: Ibyakozwe n'intumwa 8:26 "Bukeye marayika w’Umwami Imana abwira Filipo ati “Haguruka ugane ikusi, ugere mu nzira imanuka iva i Yerusalemu ikajya i Gaza, ya yindi ica mu butayu.” [27]Arahaguruka aragenda. Nuko haza Umunyetiyopiya w’inkone, umutware n’umunyabyuma w’ibintu byose bya Kandake, umugabekazi w’Abanyetiyopiya. Yari yaragiye i Yerusalemu gusenga. [28]Yasubiragayo yicaye mu igare rye, asoma igitabo cy’umuhanuzi Yesaya. [29]Umwuka abwira Filipo ati “Sanga ririya gare ujyane na ryo.” [30]Filipo arirukanka yumva asoma igitabo cy’umuhanuzi Yesaya, aramubaza ati “Ibyo usoma ibyo urabyumva?” [31]Undi ati “Nabibasha nte ntabonye ubinsobanurira?” Yinginga Filipo ngo yurire bicarane. [32]Ibyo yasomaga mu byanditswe byari ibi ngo “Yajyanywe nk’intama bajyana mu ibagiro, Kandi nk’uko umwana w’intama ucecekera imbere y’uwukemura ubwoya, Ni ko atabumbuye akanwa ke. [33]Ubwo yacishwaga bugufi, Urubanza rwari rumukwiriye barumukuyeho. Umuryango we uzamenyekana ute? Ko ubugingo bwe bukuwe mu isi?” [34]Iyo nkone ibaza Filipo iti “Ndakwinginga mbwira, ayo magambo umuhanuzi yayavuze kuri nde? Yayivuzeho cyangwa yayavuze ku wundi?” [35]Filipo aterura amagambo, ahera kuri ibyo byanditswe amubwira ubutumwa bwiza bwa Yesu.
Kimwe natwe twese, iyi nkone yari ishishikariye gusoma, ariko yari ku rwego yasomaga nk'usoma imvaho, akibaza ibyo ari byo bikamuyobera, ariko Filipo amaze kumusobanurira, ibintu byatangiye gusobanuka. Ese iyo filipo ataza kuhagoboka byari kugenda bite? Uko ni ko dukwiriye kugira inyota y'ijambo, ariko tukanagira n'inyota yo gutera intambwe tugakera ahantu twasoma ijambo tukagira icyo dukuramo tutiriwe dutegereza ba Filipo igihe cyose, cyane ko turi kumwe na Mwuka Wera wo kudufasha mu rugendo rwo gusobanukirwa.
Reka turebere hamwe inzego enye z'umusomyi wa Bibiliya. Ahenshi turifashisha amagambo y'amahanga ariko turagerageza kuyashyira mu kinyarwanda uko bishoboka.
1) LITERAL READING: GOSOMA IBYANDITSWE NK'USOMA INKURU Z'IBYABAYE N'AMATEKA GUSA.
Uru ni urwego rwa mbere, aho umuntu asoma Bibiliya, nk'usoma amateka y'inkuru zabaye gusa, ntiyinjire byimbitse ngo amenye ko ibyo arimo gusoma bishobora kurenga amateka bigahinndura ubuzima bwe n'ubw'abandi..
- Urugero: Iyo Bibiliya ivuga uko Inyanja itukura yacitsemo kabiri abisirayeli bakambukira ahumjutse, umusomyi uri kuri uru rwego yumva ko ari igitangaza Imana yakoze mu mateka, kugira ngo ikize Abisirayeli ibakura mu bucakara bwo muri Egiputa, bikarangirira aho.
ICYITONDERWA: Ntabwo rwose ari icyaha kuba wabona umukunzi wa Bibiliya uri kuri uru rwego, kuko mu gusobanukirwa ibyanditswe byera, byose bitangirira mu kubanza kumva neza icyanditswe mu buryo busanwe. Ni ngombwa kubanza gusobanukirwa icyo icyanditswe kivuga mu buryo busanzwe, kuko ari wo musingi ibindi bisobanuro byose bigomba kubakiraho. Ariko nanone, ni byiza cyane kugira inyota nk'iyiriya nkone twabonye hejuru, tukifuza gusobanukirwa ibirenze ibyo dusoma tukagera mu rwego rukurikiyeho.
2) MORAL READING: KUVANAMO AMAHAME AGOMBA KUTUYOBORA MU BUZIMA
Kuri uru rwego, igihe cyose nsomye ibyanditswe byera, ngomba kubanza mbere na mbere kureba icyo binsaba kuruta kureba icyo bisaba abandi. Tugomba kwibaza ikibazo kigira kiti "Biranyigisha iki ku giti cyanjye?"
Tubanze tubibutse ko Bibiliya atari retroviseur (side-mirror) ahubwo ni mirroir (Indorerwamo). Retroviseur yakorewe kurebamo ukabona ibindi bintu, ariko indorerwamo yakorewe kurebamo ukibona. Yakobo 1:23-24 "Kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. [24]Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa."
Nyuma yo gusoma no gusobanukirwa icyo icyanditswe runaka kivuga (Urwego rwa mbere), Umukristo agomba gushaka amasomo n'amahame abikubiyemo, kugira ngo amenye uko ayashyira mu bikorwa mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ingero:
- Intambara ya Dawidi na Goliyati: Mu ntambara Dawidi yatsinzemo Goliyati, si amateka y'ibyabye gusa: Itwigisha kugira ubutwari, kwizera Imana no kuyiringira mu gihe duhanganye n'ibigeragezo n'ibibazo bikomeye.
- Yesu yoza abigishwa be ibirenge: Si amateka y'ibyabaye gusa, ahubwo Bibiliya iba inanyigisha ko gukomera kwa nyako kudashingiye ku kwishyira hejuru, ahubwo gushingiye ku kwicisa bugufi no gukorera abandi.
Kuri uru rwego, Bibiliya iba umuyobozi w'imyitwarire yacu, ikatwereka uko dukwiriye kubaho, igahindura n'imitekerereze yacu, ikakwereka ibyo wemerewe n'ibyo ubujijwe, kandi ugafata umwanzuro wo kuyoborwa n'ibyanditswe wasomye.
3) TYPOLOGICAL READING: KUVUMBURA KRISTO N'UMURIMO WE MU BYANDITSWE BYERA
Tugeze mu bikomeye: Ese mwari muzi ko ibyanditswe byera byose bifite izingiro ryitwa "Yesu Kristo?" ni byo, guhera mu Itangiriro kugeza mu byahishuwe, ibyanditswe byera byose bizingiye kuri Yesu Kristo, ubwami bwe n'umurimo we. Abantu benshi bibwira ko Yesu yaje ku isi bwa mbere ubwo yabyarwaga na Mariya! Ok, na byo nta kibazo niba baba bashaka kuvuga kuza mu isi mu buryo bweruye. Ariko se, ese mwari muzi ko mu isezerano rya cyera, Yesu yajyaga aza kenshi mu isi abantu ntibamumenye? Ese mwari muzi ko Yesu ubwe yaje agahura na Yosuwa ku rugamba, Yosuwa akagirango ni Marayika?
Ese mwari muzi ko Yesu ubwe yiyeretse Aburahamu mu ishusho ya Melikisedeki? Iyo utaracengera muri uru rwego, ushobora gukeka ko Melikisedeki ari umwami usanzwe... ariko hari ibindi Bibiliya irenzaho bikwereka ko Melikisedeki atari umuntu usanzwe. Dore icyo bibiliya imuvugaho: Abaheburayo 7:1-3 "Melikisedeki uwo wari umwami w’i Salemu, n’umutambyi w’Imana Isumbabyose (wa wundi wasanganiye Aburahamu, ubwo yatabarukaga avuye gutsinda abami, amuha umugisha, [2]ni na we Aburahamu yahaye kimwe mu icumi cya byose). Ubwa mbere izina rye risobanurwa ngo “Umwami wo gukiranuka”, kandi irya kabiri yitwa “Umwami w’i Salemu”, risobanurwa ngo “Umwami w’amahoro.” [3]Ntagira se ntagira nyina, ntagira ba sekuruza kandi ntafite itangiriro ry’iminsi cyangwa iherezo ry’ubugingo, ahubwo ubwo ashushanywa n’Umwana w’Imana, ahora ari umutambyi iteka ryose."
None uyu Melikisedeki wakumva ari inde? Umwami w'amahoro, Umwami wo gukiranuka, umuntu utagira se, ntagire nyina, ntagire sekuruza, umuntu udafite itangiriro ry'iminsi cyangwa iherezo ry'ubugingo, akaba ashushanywa n'Umwana w'Imana, kandi akaba ari umutambyi iteka ryose.... uyu muntu abaho?
Bibiliya yuzuyemo abantu, ibihe, ubuhanuzi, amagambo, ibishushanyo.... byose byaganishaga kuri Yesu:
- Intama ya Pasika yasobanuraga igitambo cya Yesu watwitangiye kubera ibyaha byacu
- Manu mu butayu yasobanuraga Yesu nkumugati w'ubugingo
- Yona mu nda y'ifi iminsi itatu yasobanuraga Yesu wamaze iminsi 3 mu nda y'isi
- ..... Yewe ni byinshi ntitwabirondora hano. Dore Yesu ubwe uko yibwiye abigishwa babiri baganaga i Yerusalemu: Luka 24:27 "Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we."
Muri macye, kuri uru rwego umusomyi wa Bibiliya yitoza kubona Yesu n'umurimo we mu byanditswe byera byose.
4) SPIRITUAL READING (GUHISHURIRWA)
Muri uru rwego, umusomyi wa Bibiliya asoma ibyanditswe byera agahishurirwa ibindi birenze ibyo asoma, ayobowe na Mwuka Wera. Aha wishyira mu maboko ya Mwuka Wera, akagusoboanurira kandi akwakwereka ibirenze ibyo usoma. ICYITONDERWA: Guhishurirwa ibirenze ibyo usoma ntibisobanuye guhimba ibisobanuro bishya cyangwa kuvugisha Ijambo ibyo ritavuga. Ni ukubyitondera, kuko abantu benshi bagiye mu buyobe bitwaje ko bahishuriwe ibirenze ibyanditswe. Mwene aba, kubavumbura na byo bigusaba kuba ufite imizi mu ijambo ry'Imana, kuko uko byamera kose, nta na rimwe ijambo ry'Imana rishobora kwivuguruza witwaje ko wahishuriwe.
Muri iki cyiciro, Umusomyi wa Bibiliya amenya kumurikirwa na Mwuka Wera agasobanuza iby'Umwuka iby'Umwuka bindi.
1 Abakorinto 2:12-13 "Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w’iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu, [13]ari byo tuvuga ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw’abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby’Umwuka iby’umwuka bindi."
Muri iki cyiciro, Umwuka Wera afungura ubwengi bw'umusomyi, akamenya mu ijambo ry'Imana ibyo atashoboraga kumenya akoresheje ubwengee busanzwe, kandi akamenya uburyo bunyuze bwo kubikoresha mu gihe gikwiriye n'ahantu hakwiriye. Ni na rwo rwego umusomyi arushaho kuvumbura isano iri hagati y'ubuhanuzi butandukanye, ibimenyetso n'ibigereranyo byo muri Bibiliya, ndetse n'ubwiru bw'ibintu utabasha kwisobanurira ukoresheje ubwenge bw'isi. Icyakora, ibyo byose bigomba gukorwa hubahirizwa ihame ryo kutavuguruzanya kw'ibyanditswe byera.
Autres exemples : un verset, quatre conclusions
Pour enrichir ton enseignement, voici deux autres exemples :
Verset | Littéral | Moral | Typologique | Spirituel |
|---|
Genèse 22:8 – Dieu pourvoira à l'agneau | Abraham croit que Dieu fournira l'animal pour le sacrifice. | Faire confiance à Dieu même dans l'incertitude. | L'agneau offert annonce le sacrifice du Christ. | Dieu est la source du secours véritable. |
Jean 8:12 – Jésus, lumière du monde | Jésus déclare être la lumière du monde. | Le croyant doit marcher dans la lumière et fuir les ténèbres. | La lumière rappelle les promesses de salut et de vie accomplies en Christ. | Le Christ éclaire le cœur et révèle la vérité. |
Dusoze twongera guhamya ko ibi byiciro byose umwizera wese abicamo, nta wakizwa none ngo ahite amenya byose, byose ni urugendo, igihe amara mu cyiciro runaka biterwa na we ubwe, umuhate ashyira mu by'Imana, inyota agaragaza yo kumenya, ndetse n'Imana ubwayo bitewe n'umuhamagaro yashyize ku musomyi.
Murakoze, Uwiteka abagirire neza.
Ev. Innocent Munyaneza.