Mu nyigisho mperuka gutanga ytwa "Inzego 7 z'umunyamasengesho" hari aho nageze ku rwego rwa 6 mvuga yuko muri uru rwego umuntu ashyira hasi ibyo kuba umwana mu Mwuka, akareka kunywa amata y'abana agatangira kuguguna amagufwa nk'abantu bakuru. Aho ni ho bamwe bambajije uko wamenye umukristo w'umwana mu Mwuka n'ukuze mu Mwuka, bintera gutegura iyi article.
Umukristo wese aho ava akagera, arangwa no gukura akava ku rwego rumwe akajye ku rundi, si ugukura mu mubiri gusa, ahubwo ni mu Mwuka. Ibi rwose ni ihame rishingiye kuri Bibiliya, ndetse Pawulo hari ahantu yigeze gutangazwa no kubona Abaheburayo basa n'abagwingiye, bakaguma bameze nk'abana bo kuramizwa amata kandi bakagombye kuba bageze nko ku rwego rwo kuba abigisha.
Abaheburayo 5:12-14
« [12] Kandi nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe iby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana, kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata aho kugaburirwa ibyokurya bikomeye,» [13] kuko unywa amata aba ataraca akenge mu by’ijambo ryo gukiranuka kuko akiri uruhinja, [13] ariko ibyokurya bikomeye ni iby’abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza.
Noneho umuntu yakwibaza ati "N iki kigaragaza umuntu ukuze mu Mwuka? cyangwa nabwirwa n'iki niba nanjye nkuze mu Mwuka cyangwa naragwingiye?
Hari ibimenyetso 30 by'ingenzi bigaragaza Umukristo ukuze mu Mwuka, ariko mbere yo kubivuga reka tuvuge ko gukura mu Mwuka:
- Ntaho bihuriye n'imyaka umaze mu rusengero
- Ntaho bihuriye n'imirimo cyangwa inshingano ufite mu rusengero
- Ntaho bihuriye n'imyaka y'ubukure, amashuri cyangwa ubundi bumenyi
- Ntaho bihuriye n'ubwinshi bw'ibyanditswe waba uzi
Ahubwo bigaragarira cyane cyane mu mibereho yawe, uko witwara mu bibazo, uko ubabarira abandi n’uko wumvira Imana. Twakusanyije ibimenyetso bigera kuri 30 bigaragaza umukristo ukuze mu Mwuka. Iyo ntabwo ari liste twaciyeho umurongo nkaho nta kindi cyakwiyongeraho, ariko muri rusange iyo ubifite uba uri umukristo ukuze mu Mwuka.
1. Gukunda Bibiliya, kumva no kumvira Imana n’iyo nta muntu ukureba.
Gukura mu mwuka bituma ushyira imbere Ijambo ryayo, ugakunda gusoma Bibiliya nta gahato, ugakunda kumvira Imana no kuyubaha, ahantu hose no mu bihe byose, utitaye ku kuntu abandi bakubona nuramuka uyumviye. --- Zaburi 119:105; 1 Samuel 15:22 ; Gutegeka kwa kabiri 28:1-2 ; Yohana 14:21
2. Ntukubitisha abandi impano wahawe cyangwa ngo ubakange.
Iyo ukuze mu Mwuka, ntukangisha impano wahawe ngo uyikoreshe mu kwemeza abandi ko uri umunyamwuka kubarusha. Usobanukirwa ko iyo mpano ari inzira Imana igucishamo gusa, ngo igirire neza abantu bayo, iyo wayihawe ntuyikoresha ngo wemeze abandi ko ubarenze. Ntuvuga mu ndimi igihe kitari icyo kuvuga mu ndimi, ntuhanura igihe kitari icyo guhanura, mbese umenya neza ko "umwuka w'abahanuzi ugengwa na bo" -- 1 Abakorinto 14:32; 1 Abakorinto 12:7; 1 Abakorinto 4:7
3. Ntuhora ushaka gushimwa n’abantu kurusha gushaka gushimwa n'Imana.
Umukristo ukuze mu Mwuka aba azi ko agaciro ke gashingiye ku gushimwa n'Imana, aho gushimishwa no gukomerwa amashyi no gushimwa n’abantu. Byumvikane ko gushimwa n'abantu atari bibi, ariko kwifuza gukomerwa amashyi utanarebye icyo Imana ikuvugaho na byo si byo— Abagalatiya 1:10.
4. Ntutera Imana umugongo kubera ko unyuze mu bigeragezo.
Ukwizera kwawe ntigushingira gusa ku bihe byiza urimo. N’iyo wahura n'ikome ry'ibikugerageza, ukomeza kwizera Imana. — 2 Abakorinto 6:9-10; 1 Petero 4:12-13
5. Ushaka kubana n’Imana kuruta gushaka imigisha yayo gusa.
Iyo ukuze mu Mwuka, ushaka Imana ubwayo kuruta imigisha iguha, kuruta ubutunzi n’indi migisha ishobora guturuka kuri Yo. Ushyira imbere Utanga kuruta ibyo atanga. -- Yohana 6:26-27; Matayo 6:33; Habakuki 3:17-18; Kuva 33:15; Abafilipi 3:8;
6. Kwicisha bugufi
Iyo ugeze ku ntsinzi, ntiwibagirwa Imana yaguhaye imbaraga n’ubushobozi bwo kugera aho ugeze. Ntanubwo utekereza ko abandi hari icyo bazira kuba bataragera aho ugeze. Ntunatekereza ko abataragera aho uri badakwiye kubahwa — Gutegeka kwa Kabiri 8:17-18; Yakobo 4:6; Abafilipi 2:3
7. Gukunda amahoro, kwanga guteza amakimbirane n'abandi.
Uharanira kubaho mu mahoro no kubana amahoro n'abantu bose uko bishoboka kose, aho gushaka guhora mu ntonganya no mu mpaka. — Abaroma 12:18.
8. Uzi gutandukanya amahirwe n’ibikurangaza, no kwirinda ibidafite icyo bikumariye
Usobanukirwa ko muri iyi si hari ibintu byinshi bidafite icyo bikumariye, bidafite icyo bikongerera kabone n'iyo nta cyo bikugabanyiriza. Nta nyongeragaciro bikuzanira, kabone n'iyo byaba atari icyaha, mwene ibi bintu witoza kubyirinda. Umenya ko atari buri kintu cyose ushobora gukora kiba ari ingirakamaro cyangwa kigufitiye akamaro mu buryo bw’umwuka. — 1 Abakorinto 10:23.
9. Uharanira kurinda ubuzima bwawe bw’umwuka.
Witondera ibyo ureba, ibyo wumva, abo usabana na bo n’ibyo wemera kwinjiza mu mutima wawe, urinda umutima wawe kuruta ibindi byose. — Imigani 4:23.
10. Ubuzima bwa wenyine bwubahisha Imana n'iyo ntawe ukureba.
Ukwizera kwawe ntigushingira ku kuba uhora uri kumwe n’abandi. N’iyo nta muntu waba uri hafi yawe, ukomeza kugirana na we ubusabane. Ntusenga kuko uri kumwe n'abandi, ntusoma Bibiliya kuko uri kumwe n'abandi.... ubuzima bwa wenyine bugaragaza urwego witaye ku by'Imana. Zaburi 63:7; Matayo 6:6; Mariko 1:35
11. Uzi gutegeka ururimi rwawe.
Iyo ukuze mu Mwuka ntuba ugikeneye gusubiza buri wese ugusembuye. Wiga gutega amatwi no gutuza mbere yo kugira icyo uvuga, ubasha kugenga ururimi rwawe. Ntuganzwa no kugira icyo uhita uvuga utabanje kugitekerezaho. Ubanza gutega amatwi no gusuzuma ibyo wumvise. — Yakobo 1:19. ; Imigani 13:3.
12. Uzi kwemera amakosa yawe.
Umukristo ukuze mu mwuka ntahora ashaka kwisobanura cyangwa kwerekana ko atajya akora amakosa. — Imigani 28:13.
13. Urababarira aho gushaka kwihorera.
Umukriso ukuze mu Mwuka ntatekereza kwirwanirira no kwihorera. Areka Imana ikaba ari yo ica imanza mu butabera bwayo, kandi agahitamo kubabarira no kutagumana inzika mu mutima we. — Abefeso 4:32.
14. Ubasha gutandukanya ibiva ku Mana n’ibidaturuka kuri Yo.
Umukristo ukuze mu Mwuka ntiyasama ngo amire bunguri buri kintu cyose yumvise. Amenya kugenzura ibyo yigishwa kugira ngo amenye niba bihuje n’ukuri kw’Imana. — 1 Yohana 4:1 ; Ibyakozwe n'intumwa 17:10-11
15. Uzi kuvuga OYA aho biri ngombwa.
Habaho abantu benshi bagorwa no kuvuga OYA. Ntabwo buri busabe bwose ariko bukwiriye Yego. Aho biri ngombwa, umukristo ukuze mu Mwuka ntatinya kuvuga "Oya". Umukristo ukuze mu Mwuka abigaragariza mu kwifata no kurwanya ibyifuzo n'ibintu byose byamushyira mu kaga ko gukora icyaha. Ntava mu byaha gusa, ahubwo ava no mu bidatunganye. — 2 Timoteyo 2:19.
16. Wemera gukosorwa no kugirwa inama.
Iyo ukuze mu Mwuka wemera ko guhugurwa no gukosorwa bishobora kugufasha guhinduka no gukura mu bwenge no mu kwizera. — Imigani 12:1.
17. Ushobora kwishimira ibyiza abandi bagezeho.
Iyo ukuze mu mwuka, witandukanya n’ishyari cyangwa kwigereranya n’abandi, ahubwo ukishimana n’abishimye. — Abaroma 12:15.
18. Wiga gutegereza igihe cy’Imana.
Iyo ukuze mu Mwuka ntuhatiriza ibintu byose ngo bibe ako kanya uko ubyifuza no mu gihe ubyifuzamo. Wiga kwihangana no kwizera ko Imana ifite igihe cyayo cyagenwe. — Zaburi 27:14; Yesaya 60:22
19. Usenga n’iyo utabishaka kubera uko wiyumva.
Iyo ukuze mu Mwuka, usabana n’Imana bidatewe n’amarangamutima yawe gusa. Ukomeza gusenga no mu gihe udashaka gusenga. — 1 Abatesalonike 5:17.
20. Uzi kubika ibanga umuntu yakubikije.
Umenya ko atari amakuru yose ugomba gusakaza. Wubaha icyizere abandi bakugirira. — Imigani 11:13.
21. Uzi gutandukanya igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka.
Umenya ko hari igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka, kandi ko ubwenge ari ukumenya igihe gikwiye kuri buri kimwe mu mwanya wacyo. — Umubwiriza 3:7.
22. Ntucira abandi imanza uhubutse.
Wiga kureba abandi ubigiranye imbabazi, ubutabera n’ukuri, aho guhita ubacira urubanza utabanje gusobanukirwa neza. — Matayo 7:1-5.
23. Gukorera abandi utarwanira imyanya y’icyubahiro.
Witoza gukorera abandi, no kubagirira neza, kuko Yesu yerekanye ko gukomera nyakuri bitagaragarira mu gutegeka abandi, ahubwo bigaragarira mu kubakorera. — Mariko 10:43-45.
24. Urukundo.
Urukundo ni ingangagaciro ya mbere ku mukristo ukuze mu Mwuka. Urakunda kugeza aho ubasha no gukunda abatagukunda. Urukundo rwa gikristo ntirugarukira ku bantu mwemeranya muri byose. Ushobora gukomeza gukunda umuntu n’iyo mwaba mutabona ibintu kimwe. — Yohana 13:34-35; 1 Abakorinto 13:1
25. Ntuhora ushaka kwemeza abantu no kugaragaza ko ari wowe ufite ukuri.
Hari igihe uhitamo amahoro aho gutsinda impaka. Usobanukirwa ko gutsinda impaka atari ko buri gihe bisobanura gutsinda mu buryo bw’umwuka. -- Imigani 17:14; 2 Timoteyo 2:23; Imigani 20:3
26. Uzi gutahura hakiri kare abantu cyangwa ibintu bishobora kuguca intege.
Umenya guhitamo abo muba inshuti, ukamenya ko imibanire imwe n’imwe ishobora kwangiza ingeso nziza no kugabanya imbaraga zawe mu by’umwuka. — 1 Abakorinto 15:33.
27. Ukomeza kuba umwizerwa n’iyo nta muntu ugushimira.
Ubwizerwa bwawe ntibushingira ku kuba abantu bakubona, bagushima cyangwa baguha icyubahiro. Ukora ibikwiriye n’iyo nta muntu ubimenya ngo agushime. Yohana 5:44
28. Wemera ibihe Imana ikoresha kugira ngo ikugire umuntu ukuze mu Mwuka.
Umenya kandi ugasobanukirwa ko hari igihe Imana igukoreramo umurimo mu bihe, mu buryo no mu bintu abandi badasobanukirwa, cyangwa nawe ubwawe ntubisobanukirwe, byose ku bw'icyubahiro cy'Imana n'impamvu zayo. Kutumva igisubizo cy’Imana ako kanya ntibisobanura ko itari kumwe nawe. Ntigishwa impaka. Yobu 33:13
29. Imbuto z’Umwuka Wera.
Urukundo, umunezero, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda bigenda birushaho kugaragara mu mibereho yawe. — Abagalatiya 5:22-23.
30. Uva mu bwiza ujya mu bundi, ugenda urushaho gusa na Kristo
Iyi ni yo ntego ikomeye yo gukura mu mwuka: Si ukumenya Yesu gusa, ahubwo ni uguhindurwa kugira ngo urusheho gusa na We mu mico, mu myifatire no mu mibereho yawe. — 2 Abakorinto 3:18; Abaroma 8:29.
UMWANZURO
Gukura mu mwuka si ukuba umuntu utagikora amakosa cyangwa utagihura n’ibigeragezo. Ahubwo ni ugukomeza guhinduka, ukiga kumvira Imana, gukunda abandi, kwicisha bugufi no kwera imbuto zigaragaza imico ya Kristo.
Ibaze uti: Ese uko iminsi ishira, ndushaho gusa na Kristo, cyangwa ndushaho kumumenya mu magambo gusa no kumumenyera?
Kumenya Imana ni byiza, ariko ukwizera gukura ni ukwizera kugaragarira mu mibereho ya buri munsi. Ikindi kandi, ibyo byose uko ari 30 ntibizira rimwe. Uyu munsi ushobora gusanga wujuje 10 ukaba ugifite ibindi ukirwana na byo, ariko nyine ni cyo bita gukura, ibindi ugenda ubishobora hamwe n'igihe.
Uwiteka akomeze atugirire neza.
Ev. Innocent Munyaneza