0 like 0 dislike
12 views
ago in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by (19.2k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
ago by (19.2k points)

Iki ni ikibazo cyiza pe! Umuntu wesee yacyibaza *Kuki Yesu yavumye umutini kuko awubuzeho imbuto, kandi kitari igihe cyawo cyo kwera imbuto?*

Mu rwanda nta biti by'umutini bihaba, ariko ababizi aho biba hari icyo babiziho:

Umutini, ni igiti kigira igihe cyo kwera nk'ibindi biti by'imbuto byose. Gusa umutini hari umwihariko ufite: Iyo atari igihe cyo kwera, igiti cy'umutini gitakaza amababi yacyo, gusa bijya bibaho ko igiti cy'umutini kigarura amababi mbere ya saison, kandi icyo gihe amababi azira kimwe n'imbuto za mbere y'igihe. Icyo gihe iyo ubonye amababi ku mutini, automatically uhita umenya ko hariho imbuto, n'iyo byaba atari muri saison yo kwera.

IKIBAZO RERO: Dore uko icyanditswe kibivuga: 

Umurongo wa Bibiliya: Mariko 11:13

« Areba kure abona umutini uriho ibibabi, arawegera ngo ahari yawubonaho imbuto. Nyamara awugezeho ntiyagira icyo abona keretse ibibabi, kuko kitāri igihe cyo kwera kw'imitini."»


IKIBAZO: Uyu mutini wari ufite amababi. Uwurebeye kure warayabonaga. Ibi byatangaga ikizere ko nuwegera uwubonaho imbuto! Ariko nta mbuto❌. Ibi birutwa n'iyo utirirwa uzana amababi!

 Iki kibazo gifite ubusobanuro bubiri bw'ukuri:

1) Umutini urebera kure ukawubonaho amababi, wawegera ukawuburaho imbuto, ni nk'umukristo urebera kure ukamubonaho ubukristo, ariko wamwegera ukamuburaho imbuto. N'ubwo kitari igihe cyo kwera, uyu mutindi wari ufite ibibabi, bisobanuye ko wanagomba kuba ufite imbuto‍♀️. Umukristo nta gihe cy'imbuto agira! Ahora atoshye, kandi iyo atoshye aba afite imbuto, igihe cyose.

Umukristo agomba kurangwaho imbuti, byaba mu gihe gikwiriye no mu kidakwiriye.

Izi mbuto Bibiliya izigaragara mu Bagalatiya 5:22

2) Igisobanuro cya kabiri, mu gihe cya Yesu umutini wasobanuraga igihugu cya Isirayeli:

Hoseya 9:10 “Mu gihe nabonaga Isirayeli yari ameze nk'inzabibu zo mu kidaturwa, ba sogokuruza nababonye bameze nk'imbuto z'umutini muto z'umwimambere, ariko bagiye i Bāli y'i Pewori biyegurira ibiteye isoni, baba babi bikabije nk'ikigirwamana bakunze."

Yesu yasanze Isirayeli, cyane cyane abatware n'abayobozi, ari abantu bagaragara inyuma nk'abamenetse imitima, ariko imbere barashize. Ibi yarabibabwiraga ku mugaragaro adaciye inyuma.

Mt 15:8 ‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa, ariko imitima yabo imba kure'.

Ibyo bisobanuro byombi ni byo, kandi Yesu yashakaga kubisobanura akoresheje umutini.

Imana idufashe twere imbuto, "in season and out of season." Ni ukwera imbuto igihe ari agihe cyo kwera imbuto, kandi tukera imbuto n'igihe bigoye kwera imbuto. 

Umurongo wa Bibiliya: 2 Tim 4:2

«Ubwirize abantu ijambo ry'Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha»


Uwo murongo ndawukunda mu cyongereza: "(Preach the word; be instant in season and out of season; reprove, rebuke, exhort with all longsuffering and doctrine.")
 

Imana irahari kugirango ibidufashemo. 

By Ev. Innocent Munyaneza

...