0 like 0 dislike
15 views
ago in Inyigisho kuri Bibiriya by (19.2k points)
Urubanza rwa Yesu rwagaragayemo amakosa akomeye n'akarengane kagaragarira buri wese, bigaragaza uko abo yari yaje gukiza bakoze ibishoboka byose ngo apfe. Turebere hamwe amakosa yabaye mu rubanza rwe.

1 Answer

0 like 0 dislike
ago by (19.2k points)

Ese mu rubanza rwa Yesu, Yesu yaba yarahawe ubutabera nk'ubwahabwaga abandi benegihugu?

Ubutumwa bwiza uko ari bune, bugaragaza mu buryo bugaragara ibibazo byinshi n'akarengane Yesu yakorewe, ku buryo buri wese yabyibonera bitamusabye kubogamira ku idini cyangwa imyizerere runaka. Ni byo ko Yesu yaje agomba kudupfira, kandi urupfu rwe twarwungukiyemo cyane, ariko ntabwo byari bikwiye ko urupfu rwe rurinda guca mu karengane nk'ako yakorewe, ibyo bintu by'akarengane ni ibikorwa bigaragaza ububi bwa muntu, ntabwo twabigereka ku Mana.

Tugendeye ku buryo imanza zo mu kinyejana cya mbere zagendaga, cyane cyane uko imanza zo mu Bayuda zagendaga (cyangwa zagomabaga kugenda), twashyize hamwe ibintu 10 bigaragaza ko urubanza rwa Yesu rwabayemo amakosa akomeye, kandi yose yakozwe ku bushake:

Incamacye: Ubusanzwe Yesu avuka, Abayuda bari mu bubata bw'Abaroma. Bisobanuye ko nta bwisanzure bwa politike bari bafite, ariko Abaroma babarekeye ubwisanzure mu by'iyobokamana. Kubera iyo mpamvu, Abayuda bari bifitiye urukiko rwitwaga sanhedrin, uru rwari rugizwe n'abantu 71, kandi rwacaga imanza z'Abayuda rukanatanga ibihano, ariko igihano cy'urupfu rwatangaga ntirwashoboraga gushyirwa mu bikorwa urubanza rutabanje gushyikirizwa Abaroma. 

DORE IBINTU 10 bigaragaza ko urubanza rwa Yesu rwabayemo amakosa nibura 10 agaragaza akarengane gakomeye yagiriwe

---------------------------------------------------

1. Umwanzuro wo kwica Yesu na mbere y'uko agezwa mu rukiko

Ikibazo: Na mbere yuko Yesu agezwa mu butabera, abazamuburanisha bari barangije gufata umwanzuro wo kuzamukatira urwo gupfa, n'urubanza rutaraba. 

Ibyanditswe: Matayo 26:3-4 "Maze abatambyi bakuru n’abakuru b’ubwo bwoko, bateranira mu rugo rw’Umutambyi mukuru witwaga Kayafa [4]bagira inama hamwe yo koshyoshya Yesu ngo babone uko bamufata, bamwice."

Akarengane: Ni gute abacamanza bashobora kwiherera mbere y'urubanza bagafata umwanzuro w'urubanza rutaranaba?

2. Gufata Yesu rwihishwa mu ijoro

Ikibazo: Yesu yatawe muri yombi nijoro, afatwa n'agatsiko k'abasirikare kari koherejwe n'abatambyi bakuru bifuzaga ko ibya Yesu bikorwa rwihishwa. Na Yesu ubwe, yahise abibutsa ko ubusanzwe bagombaga kuba baramufase ku mugaragaro mu maso ya rubanda.

Ibyanditswe: Luka 22-53 "Yesu abwira abatambyi bakuru n’abatware b’abasirikare barinda urusengero, n’abakuru bamuteye ati “Munteye nk’abateye umwambuzi, mufite inkota n’inshyimbo. [53]Nahoranaga namwe mu rusengero iminsi yose, ko mutarambuye amaboko ngo mumfate? Ariko noneho iki ni igihe cyanyu n’icy’ubutware bw’umwijima.”

Akarengane:  Gufata umuntu muri ubu buryo byari bibujijwe mu mategeko yagenganga urukiko rw'Abayuda (Sanhedrin), cyane ko hatari habanje gukorwa ibijyanye no kumurega mbere y'uko afatwa.

3. Urubanza rwa Yesu mu rugo rw'umuntu!

Ubusanzwe urukiko rw'Abayuda (Sanhedrin) rwari rufite ahantu rwateraniraga mu nzu yitwaga Gazith, ariko Yesu akimara gufatwa, yahise ajyanwa ikubagahu mu rugo rw'umutambyi mukuru Kayafa, ni ho urubanza rwabereye.

Ibyanditswe: Matayo 26:57 "Abafashe Yesu bamujyana kwa Kayafa Umutambyi mukuru, ari ho abanditsi n’abakuru bari bateraniye."

Akarengane: Ko urukiko rwari rufite icyicaro cyarwo, kuki rwateraniye mu rugo rw'umutambyi mukuru? Impamvu nta yindi, byakozwe ikubagahu kugirango bujye gucya ibintu babisoje. 

4. Urubanza rwa nijoro!

Urubanza rw'ijoro? Urubanza rwa Yesu rwabaye ijoro ryose, mu gicuku rurakomeza, byagiye no kugera mu rukerera inkoko zitangira kubika Yesu akiri mu rubanza mu rugo rw'umutambyi mukuru. 

Ibyanditswe: Luka 22:66 "Nuko iryo joro rikeye abakuru b’ubwo bwoko baraterana, ari bo batambyi bakuru n’abanditsi, bamujyana mu rukiko rwabo"

Akarengane: Mu mategeko yagengaga sanhedrin, cyaraziraga guca imanza nijoro. Ni iki kihutirwaga? Kuki urukiko rutashoboraga gutegereza ngo bucye hanyuma urubanza rube mu mucyo?

5. Abatangabuhamya b'ibinyoma

Muri uru rubanza rw'ijoro, urukiko rwazanye abagabo bo gushinja Yesu, ariko aba batangabuhamya bose bakavuguruzanya.

Ibyanditswe: Mariko 14:55-56 "Nuko abatambyi bakuru n’abanyarukiko bose bashaka Yesu ho ibirego ngo babone uko bamwica, barabibura. [56]Nubwo abamubeshyeraga bari benshi, amagambo yabo ntiyari ahuye.

Akarengane: Ubundi ukurikije amategeko ya Mose uru rukiko rwagenderagaho, iyo abagabo badahuje amagambo, ubuhamya bwabo ntibwemera: Kuki abatangabuhambya bavuguruzanyaga, kandi ubuhamya bwabo bukemerwa?

6. Yesu akubitirwa mu rukiko

Ntibisanzwe kubonna umuburanyi ukubitirwa mu rukiko mu gihe cy'urubanza! Aya ni amateka atazibagirana mu bitabo byose.

Ibyanditswe: Yohana 18:22-23 "Amaze kuvuga atyo, umwe mu basirikare wari uhagaze aho akubita Yesu urushyi ati “Uku ni ko usubiza umutambyi mukuru?” 

Akarengane: Ni gute umuburanyi akubitirwa mu rukiko, urubanza rugakomeza nkaho nta cyanaye? Aka ni akarengane k'amateka!

7. Gushinjwa icyaha kiruta ibindi nta mpamvu

Mu rukiko rwa sanhedrin, icyaha cyarutaga ibindi ni ikitwa "blaspheme", ari cyo "gutuka Imana, cyangwa kwiyita Imana." Yesu yabajijwe niba ari we Kristo. Yesu yasubije ukuri, ati YEGO. Abacamanza bahise bamurega ko yigereranije, bamusabira igihano kiruta ibindi cyo gupfa. 

Ibyanditswe: Mariko 14:60-64 "Umutambyi mukuru arahaguruka ahagarara hagati, abaza Yesu ati “Mbese ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?” [61]Aricecekera ntiyagira icyo amusubiza. Umutambyi mukuru yongera kumubaza ati “Mbese ni wowe Kristo koko, Umwana w’Imana idahinyuka?” [62]Yesu aramusubiza ati “Ndi we, kandi muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’ubushobozi bw’Imana aje ku bicu byo mu ijuru.” [63]Umutambyi mukuru abyumvise atyo ashishimura imyenda ye ati “Turacyashakira iki abagabo?

Akarengane: Yesu ni we Kristo birazwi, kandi na we ntiyigeze abihisha. Kuki kubyemeza byamuviramo gukatitwa igihano cy'urupfu? Ibi bigaragaza urwango yari afitiwe n'Abayuda, kandi bari biteguye gukora ibishoboka byosee ngo apfe.

8. Koherezwa kwa Pilato ku kirego gishya

Nkuko twabisobanuye dutangira, urukiko rw'Abayuda (Sanhedrin) ntirwari rufite uburenganziro bwo gushyira mu bikorwa igihano cy'urupfu, ibi byari mu bubasha bw'Abaroma gusa. Kuko Yesu yari yakatiwe urwo gupfa byatumye yoherezwa kwa Pilato kugirango yemeze iki gihano anagishyire mu bikorwa. Gusa kuko bitari kugira icyo bibamarira kuzana kwa Pilato ibirego by'idini, byatumye Abayuda bahimba ibirego bitatu bishya, ibi Yesu ntabwo yari yabirezwe mu rukiko rwa sanhedrin, ntanubwo yari yabyireguyeho. Ibyo birego-bihimbano bishya ni: Kugandisha abantu, kubuza abantu gutanga umusoro wa Kayisari no kwiyita umwami. Ibi birego byose byari ibibazo bya politiki kandi biremereye: Abaroma ntibashoboraga kwihanganira umuntu ubangisha abaturage, agakururura kwigomeka muri rubanda, akanongeraho kwiyita umwami! Ibi Abayuda bari babizi, ni yo mpamvu babihimbye kugirango bemeze Pilato.

Ibyanditswe:  Luka 23:1-2 Bose barahaguruka bamujyana kwa Pilato. [2]Batangira kumurega bati “Uyu twamubonye agandisha ubwoko bwacu, ababuza guha Kayisari umusoro, avuga kandi ko ari Kristo Umwami.”

Akarengane: Ibi birego byose bya Politiki ni ibinyoma, Yesu ntiyigeze agandisha abantu, ntiyigeze ashishikariza abantu kudatanga umusoro wa Kayisari, nta nubwo yigeze yiyita umwami mu kimbo cya Kayisari. (Yavuze ko ari Umwami, ariko ubwami bwe si ubw'iyi si). Ikiyongeraho, ibi birego ntiyari yigeze abiregwa mu rukiko rwa sanhedrin

9. Pilato ati "Yesu nta cyaha mubonyeho", ariko n'ubwo ari umwere akwiriye gupfa!

Aya na yo ni ayandi mateka! Umucamanza ati "Uyu muburanyi ni umwere, ariko n'ubwo ari umwere mukatiye urwo gupfa". Ni akumiro k'ubutabera, ni nk'ikinamico.

Ibyanditswe: Luka 23:4 "Pilato abwira abatambyi bakuru na rubanda ati “Nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.” Yohana 19:16 Aherako aramubaha ngo abambwe.

Akarengane: Ni gute umucamanza avuga ko umuburanyi ari umwere, ariko agakatira uwo muburanyi igihano cyo gupfa? Ni akumiro!

10. Urubanza rushingiye ku kunezeza rubanda kuruta kugendera ku kuri.

Umwanzuro Pilato yafashe, ntiyawufashe kubera kubahiriza amategeko, ahubwo yari ashyize imbere kunezeza rubanda! Ibi si ubutabera na gato. 

Ibyanditswe: Luka 23:4 "Nuko Pilato ashatse gushimisha abantu ababohorera Baraba, amaze gukubita Yesu imikoba aramutanga ngo abambwe."

Akarengane: Ni gute umucamanza akatira umuburanyi igihano cy'urupfu agamije gusa gushimisha rubanda? Aka ni akarengane k'amateka.

=====================

UMWANZURO: 

Yesu nta butabera yigeze abona mu rubanza rwe. Ibyabaye byose byari byararangije gufatwaho umwanzuro na mbere yuko igisa n'urubanza kiba. Gusa byose byari mu nyungu ya twese abariho uyu munsi: Yesu yararenganye ngo utazarengana ukundi mu rukiko rw'abera, yambitswe ikamba ry'amahwa ngo twe tuzambikwe iry'ubugingo, yarapfuye ngo twebwe tutazapfa kuko abamwizeye ntibazapfa kabone n'iyo baba barapfuye. Amaraso ye yatuvanyeho urubanza, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi urwandiko rwaturegaga yarubamye ku musaraba, icyo yifuza ni ukuduha ubugingo buhoraho, ubu ni muzima, icyo dusabwa ni ukumwizera gusa, nta kiguzi kindi.

Ese waramwizeye?

Murakoze.

By Ev. Innocent Munyaneza.

...