0 like 0 dislike
1 view
ago in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by (19.1k points)
Kuva ku isengesho ryo ku rwego rwa mbere rwo gutabaza kugeza aho isengesho rihinduka nk'umwuka uhumeka, sobanukirwa inzego 7 dusabwa gutera mu buzima bwo gusenga.

1 Answer

0 like 0 dislike
ago by (19.1k points)

Iyo umuntu amaze gukizwa, atangira ubuzima bushya aho asabwa gusabana n'Imana mu buryo buhoraho biciye mu masengesho. Umuntu ukijijwe uyu munsi ntiwakwitega ko ahita atangira gusenga nk'ubimazemo imyaka yo kurwana intambara zo mu buryo bw'Umwuka. 

Bibililiya ivuga neza ko igihe cyo kuba umwana mu by'Imana kibaho, ariko nta wakwishimira gukomeza kunywa amata y'impinja, umukristo wese agomba gukura akagera aho arya ibiryo bikomeye by'abantu bakuru.

Umurongo wa Bibiliya: Abaheburayo 5:12-14

« [12]Kandi nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe iby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana, kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata aho kugaburirwa ibyokurya bikomeye, [13] kuko unywa amata aba ataraca akenge mu by’ijambo ryo gukiranuka kuko akiri uruhinja, [14] ariko ibyokurya bikomeye ni iby’abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza.»

Nusoma, uraza gutangazwa no kubona ko igice kinini cy'abizera baguma ku rwego rwa 3, mu nzego zirindwi ! Wowe uherereye he? Tudatinze, reka turebe inzego 7: (Bimwe turabirekera mu ndimi z'amahanga kubera kubura ikinyarwanda cyiza gihamyamo, ariko turabisobanura neza)

1. Urwego rwa mbere: THE PANIC. 

HELP! Mana ntabara! Iki ni ikiciro twese twisangamo, cyangwa twigeze kwisangamo! ni hahandi Umukristo asenga kuko yugarijwe gusa! Iyo amakuba aje, ibyago bikaba byugarije, ibibabazo bikomanga.... ukaba ari bwo wibuka gusenga! Muri iki cyiciro, Umukristo asenga kubera ibihe no kubera impamvu! (For a season and for a reason). Hari abibuka kujya mu macyesha ku munsi wo gusoza umwaka gusa (31/12), ubundi ntumubaze ikitwa amakesha! Hari abibuka ko kwiyiriza bibaho iyo bugarijwe n'ibibazo, abandi bakabyibuka kubera ubwoba bw'ibyo babona bibategereje imbere! Aba baba banafite ibyanditswe bibarengera bitwaza, kandi ko nta n'uwtinyuka ngo avuge ko Imana itavumva, ariko bibi bikwiriye buri mukristo gutera intambwe akarenga iki cyiciro!

...