Ibijyanye no gusenga mu kuri no mu Mwuka, bikomoka ku kiganiro Yesu yagiranye n'umugore w'Umusamaliyakazi nk'uko kivugwa mu butumwa bwiza bwa Yohana igice cya 4. Muri Bibiliya yose, iki ni cyo kiganiro kirekire Yesu yigeze yagirana n'umuntu umwe, bikaba bigaragaza uburemere bw'ibyo baganiriye.
Imvo n'imvano
Biradusaba gusubira inyuma gato mu isezerano rya cyera. Nyuma y'ingoma ya Salomon, igihugu cya Israel cyacitsemo ibice bibiri, buri gice kigajya kiyimikira umwami, ibi bice byabayeho bihangana ndetse byageze n'aho byarwanaga mu ntambara.
- Mumajyepfo, hagiye igice kimwe, mu miryango 12 ya Israel iki gice cyafashe izina ry' UBUYUDA, kijyana imiryango 2 (Yuda + Benjamin + Abatambyi b'Abalewi). iki gice cyari gifite umurwa witwaga YERUSALEMU, kandi abaturage b'iki gice bitwaga ABAYUDA.
- Mu majyaruguru, hagiye ikindi gice, gifata imiryango 10 isigaye, kikagira umurwa mukuru witwaga SAMALIYA. Abari batuye muri gice bakomeje kwitwa ABISIRAYELI, ndetse abari batuye i Samaliya bakomeza kwitwa ABASAMALIYA.
Aya makimbirane hagati y'ibice byombi yaje yafata indi ntera, kugeza aho Abayuda baje kujya banena bikomeye Abasamaliya bakabafata nk'abahumanye. Ubusanzwe inzira yavaga i Buyuda ijya i Galilaya yacaga i Samaliya, ariko kubera kwanga guca i Samaliya Abayuda baremeraga bakazenguruka ariko ntibace i Samaliya. No mu gihe cya Yesu ni uko byari bikimeze, ndetse Abayuda bo bibwiraga ko ahantu hakwiriye ho gusengera ari i Yerusalemu, Abasamaliya na bo bakavuga ko ahakwiriye gusengerwa ari i Samaliya ku musozi witwaga Korazini.
Ibi na Yesu nuko yabisanze. Gusa we kuko atajya anena umuntu uwo ariwe wese, yavuye i Buyuda ashaka kuzamuka ngo ajye i Galilaya, we yiyumvamo ko agomba kunyura i Samaliya n'ubwo abandi babifataga nk'ibizira. Yohana 4:3-4 "ni cyo cyatumye ava i Yudaya agasubira i Galilaya, [4]yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya."
Kuki Yesu yiyumvisemo ko akwiriye kunyura i Samaliya kandi benewabo b'Abayuda barabifataga nk'ikizira? Igisubizo ni uko yari yaboneye kure umugore wari unaniwe wari ukeneye kubwirwa ubutumwa bwiza buruhura. Yesu ageze i Samaliya, yahitiye ku iriba yahuriyeyo n'Umusamaliyakazi, uyu mugore we yahise amenya ko Yesu ari Umuyuda, ndete bidatinze ahita agaragaza icyo yatekerezaga ku Bayuda: Yohana 4:9 "Umusamariyakazi aramusubiza ati “Ko uri Umuyuda nkaba Umusamariyakazi, uransaba amazi ute?” Icyatumye abaza atyo ni uko Abayuda banenaga Abasamariya."
Mu kiganiro kirekira bagiranye, Umusamaliyakazi yabwiye Yesu ko ahantu hakwiriye gusengerwa ari ku musozi barebaga hakurya yabo witwaga korazini! Uko ni ko uyu mugore yabyumvaga. Igisubizo Yesu yamuhaye, ni cyo kirimo ikibazo tugiye gusuzimuma:
Yohana 4:20-24 "Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi, namwe mukagira ngo i Yerusalemu ni ho hakwiriye gusengerwa.” [21]Yesu aramusubiza ati“Mugore, nyizera. Igihe kizaza, ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu. [22]Dore mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebwe dusenga ibyo tuzi kuko agakiza kava mu Bayuda. [23]Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. [24]Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”
Yesu ati "Igihe kiraje, kandi kirasohoye, ubwo abasenga Data by'ukuri batajya kumushakira i Yerusalemu cyangwa kuri uyu musozi..... Imana ni Umwuka, n'abayisenga bagomba kuyisenga mu Mwuka no mu kuri."
Iri jambo Yesu yabwiye Umusamaliyakazi rikubiyemo igisubizo cy'iki kibazo! Ntibikiri ngombwa kujya i Yerusalemu cyangwa i Korazini cyangwa ahandi aho ariho hose gushakayo Imana.
Ibyerekeranye no gusenga mu Mwuka, muri Bibiliya Yera tubisanga ahantu hatatu:
- 1 Abakorinto 14:15 "Nuko noneho ngire nte? Nzajya nsengesha umwuka wanjye ariko kandi nzajya nsengesha n’ubwenge, nzaririmbisha umwuka wanjye ariko kandi nzaririmbisha n’ubwenge."
- Efeso 6:18 "musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose."
-Yuda 1:20 "Ariko mwebweho bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera,"
==> Gusengera mu Mwuka ntaho bihuriye n'amagambo tuvuga mu gihe dusenga. Ntanubwo gusengera mu Mwuka ari ugusengera mu ndimi gusa, ushobora no gusengera mu rurimi rwawe kandi ugasengera mu Mwuka. Gusengera mu mwuka ni:
- Gusenga uyobowe na Mwuka Wera,
- Gusenga ufashishwe na Mwuka Wera,
- Gusengera mu busabane na Mwuak Wera,
- Kwemera gusenga uko Umwuka Wera atuyoboye gusenga, mu buryo atuyoboyemo, no mu gihe atuyoboyemo.
==> Mu byukuri, Umwuka Wera ni we udusengera na mbere yuko twe dusengera mu Mwuka: Abaroma 8:26 "Uko ni ko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa,"
- Yesu ni we kuri: Gusenga mu kuri ni ugusenga mu izina rya Yesu.
- Yesu ni we Jambo: Gusenga mu kuri ni ugusengera mu Ijambo ry'Imana, ugahamanya n'Ijambo ry'Imana kandi ugasenga uko Ijambo ry'Imana ribivuga:
Uko ni ko gusenga mu kuri no mu Mwuka, kandi ni byo Imana yifuza ko tuyisenga mu kuri no Mwuka.
Murakoze, Uwuka Wera akomeze atwyoborere.
Ev. Innocent M