0 like 0 dislike
108 views
in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by (16.9k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)

Mbere yo gusubiza iki kibazo, tubanze tuvuge ko bidakwiye kandi bidasanzwe ko Umukristo yibera mu cyaha kimwe kisubiramo. Iyo umukristo yabaye imbata y'icyaha runaka, agomba kwemera ko nta mbaraga yifitemo zo kukigobotora. Aragikora bikamubabaza, agasaba Imana imbabazi, ariko mu buryo na we atazi akajya kwisanga akisanga yongeye yagikoze. Aha rwose uyu muntu nta kindi cyamukiza uretse gushaka umukozi w'Imana akamukorera deliverance. Bibiriya isaba buri mukristo wese "Kwisuzuma" akareba niba akiri mu kwizera: 2 Abakorinto 13:5 "Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenya kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mubaye abagawa."

Tugaruke ku kibazo cyacu: Ese Imana izakomeza ibabarire ubuziraherezo icyaha kimwe cyisubiramo buri gihe? (Gusobanukirwa neza iki kibazo, byaba byiza mubanje gusoma ibibazo bikurikira mukareba ibisubizo byabyo:

- "Ni ikihe cyaha kidashobora kubabarirwa?" kanda hano urebe igisubizo

- "Ni irihe tandukaniro hagati y'icyaha, gukiranirwa n'igicumuro? Kanda hano ukirebe

Imwe mu ntwaro satani ajya akoresha mu bugome bwe, ni ukumvisha uwakoze icyaha ko atababariwe. Ni kenshi Umukristo abana n'ipfunwe ryo kwibaza niba koko ababarirwa iyo akoze icyaha, kabone n'iyo cyaba icyaha cyisubiramo buri gihe. Dusuzumire hamwe ibi byanditswe:

- Zaburi 103:11-13 "Nk’uko ijuru ryitaruye isi, Ni ko imbabazi agirira abamwubaha zingana. [12]Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, Uko ni ko yajyanye kure yacu ibicumuro byacu.[13] Nk'uko se w’abana abagirira ibambe, Ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha."

- 1 Yohana 1:8-10 "Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe. [9]Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose. [10]Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n’ijambo ryayo ntiriba riri muri twe."

Abadayimoni barababara cyane iyo umuntu ababariwe icyaha bamugushishijemo, ni yo mpamvu bakora ibishoboka byose bakamushyiramo kujijinganya yibaza niba yarababariwe. Ibyanditswe tubonye hejuru, bigaragaza mu buryo budashidikanywaho ko igihe cyose umuntu akiriho, aba ashobora kubabarirwa icyaha yakoze igihe cyose asabye Imana imbabazi. Ibi byanditswe bitweretse ko Imana itatubabarira gusa, ahubwo inajugunya kure yayo ibyaha byacu.

ICYITONDERWA:

 Uko byagenda kose, nta Mukristo wemerewe gukora icyaha yitwaje ko imbabazi z'Imana zihari. Nta wemerewe kwitwaza Ubuntu bw'Imana ngo akore icyaha nkana. Bibiriya igira iti: "Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute?" (Abaroma 6:1-2)

Bibiriya iburira mu buryo bukomeye abantu bakora ibyaha babigendereye, bakabikora nkana bitwaje ko babizi neza ko bazababaririrwa kandi baramaze kumenya ukuri. Ibivuga muri aya magambo: "Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha, keretse gutegerezanya ubwoba gucirwa ho iteka, no gutegereza umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana." (Abaheburayo 10:26-27)

 Iyo Umukristo ufite Umwuka Wera muri we aguye mu cyaha, agomba kubabara akiyumvamo "agahinda ko mu buryo bw'Imana"; Bibiriya ivuga ko mwene aka gahinda gatera "kwihana". (2 Abakorinto 7:10 "Agahinda ko mu buryo bw’Imana gatera kwihana kuticuzwa, na ko kukazana agakiza, ariko agahinda ko mu buryo bw’isi gatera urupfu.").

  Naho ubundi iyo Umukristo ahisemo kugereka icyaha ku kindi, akihana ejo akacyongera, akihana ejo akacyongera, n'ubwo yakomeza kubabarirwa ku bw'imbabazi z'Imana zitagira akagero, ariko ubwo buzima bumuzanira imibereho yumye kandi yuzuyemo ingaruka zitandukanye mu buryo bw'umubiri.

Imana ibahe umugisha.

...