0 like 0 dislike
164 views
in Inyigisho kuri Bibiriya by (18.9k points)

Yohana 9:6-7 "Amaze kuvuga atyo acira amacandwe hasi, ayatobesha akondo akamusīga ku maso, 7aramubwira ati “Genda wiyuhagire mu kidendezi cy'i Silowamu”, (hasobanurwa ngo “Yaratumwe”). Nuko aragenda ariyuhagira, agaruka ahumutse.

1 Answer

0 like 0 dislike
by (18.9k points)

Yohana 9:6-7 "Amaze kuvuga atyo acira amacandwe hasi, ayatobesha akondo akamusīga ku maso, 7aramubwira ati “Genda wiyuhagire mu kidendezi cy'i Silowamu”, (hasobanurwa ngo “Yaratumwe”). Nuko aragenda ariyuhagira, agaruka ahumutse.

-------

Gusobanukirwa iki kibazo neza, bisaba kumenya uko mu gihe cya Yesu abafite ubumuga bafatwaga muri Israel.

Uretse no mu gihe cya Yesu, abafite ubumuga muri Israel bahabwaga akato gakomeye guhera mu isezerano rya cyera. Muri Bibiliya ubwaho, abafite ubumuga ubwo aribwo bwose ntibari bemerewe gukora imirimo y'ubutambyi mu ihema ry'ibonaniro. Ubumuga n'iyo bwaba buto gute, bwafatwaga nk'inenge yabuzaga ubufite gukora umurimo w'ubutambyi. Ibi ntabwo Imana yapfuye kubikora gutyo nk'aho yaba yari igamije kubashyira mu kato, cyane cyane ko nta ruhare babaga barabigizemo, ahubwo cyari igishushanyo cy'uburyo Imana Yera yifuza ko natwe tuyegera nk'abera. Hari ibyanditswe byinshi bigaragaza uko abafite ubumuga bafatwaga:

Umurimo w'ubutambyi wagombaga gukorwa gusa n'Abalewi. (Abakomoka kuri Lewi). Ariko no mu muryango wa Lewi, uwabaga wemerewe gukora uyu murimo ni umuntu urengeje imyaka 20 kugeza kuri 50, kandi akaba adafite inenge n'imwe cyangwa ubumuga ubwo aribwo bwose ku mubiri. Iri ryari itegeko rikomeye ku buryo undi muntu wihangiraga kubyishyiramo yagombaga kwicwa. Kubara 1:51 "Kandi uko ubwo buturo buhagurutse, Abalewi abe ari bo bajya babushingura, kandi uko bugiye kubambwa, Abalewi abe ari bo babushinga. Utari uwo muri bo wigizwa hafi no kubyishyiramo yicwe."

Itegeko ryari risobanutse neza ko Umulewi wese ufite inenge atagombaga gukora umurimo w'umutambyi: Abalewi 21:21 "Ntihakagire umuntu wo mu rubyaro rwa Aroni umutambyi ufite inenge, wigira hafi ngo atambe ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. Kuko afite inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by'Imana ye." 

Ibyafatwaga nk'inenge zabuzaga umuntu gukora umurimo w'ubutambyi na byo Imana yarabisobanuye: Abalewi 21:16-20 "Uwiteka abwira Mose ati 17“Bwira Aroni uti ‘Umuntu wese wo mu rubyaro rwawe mu bihe byabo byose uzagira inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by'Imana ye. 18Umuntu wese ufite inenge ntakigire hafi: impumyi cyangwa uremaye ukuguru, cyangwa ubutaraye izuru, cyangwa ufite urugingo ruruta urundi nka rwo, 19cyangwa uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza, 20cyangwa ufite inyonjo cyangwa igikuri, cyangwa ufite inenge ku jisho, cyangwa urwaye ubuheri cyangwa ibikoko, cyangwa umenetse ibinyita bito."

Imana ntiyapfuye gutanga aya mabwiriza gutyo gusa; byari bifite impamvu: Kugirango hatagira icyo mu byera cyangirika. Birumvikana, kuko hari ibyago byinshi ko impumyi yagira icyo yangiza mu murimo w'ubutambyi kurusha umuntu ureba neza. Gusa, abafite ubumuga bo mu batambyi babaga bemerewe kurya ku byera kimwe n'abandi batambyi: Abalewi 21:22-23 "Ajye arya ku byokurya by'Imana ye, ku byera cyane no ku byera. 23Ariko ntakigire hafi ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane, ntakegere igicaniro kuko afite inenge, kugira ngo atagira Ahera hanjye yonona, kuko ndi Uwiteka uheza.’ ”

N'ubwo bimeze bityo,Imana ntiyigeze itanga itegeko ryo guhohotera abafite ubumuga, ahubwo yashyizeho amabwiriza yo kubarengera. Nk'urugero: Abalewi 19:14 "Ntukavume igipfamatwi, ntugashyire impumyi imbere ikiyitega, ahubwo ujye utinya Imana yawe. Ndi Uwiteka."

Ikibazo rero, ari na cyo kituganisha ku gisubizo, ni uko uko imyaka yagiye ishira igaha iyindi, Abisirayeli batangiye gutandukira, bakitwaza ibyanditswe bakabisobanura nabi, kugeza aho abafite ubumuga batangiye guhabwa akato bakanasuzugurwa bikomeye. Kugeza ubwo Yesu yazaga mu isi, yasanze muri Isirayeli abafite ubumuga bafatwaga nk'abantu bavumwe, bagasuzugurwa kandi bagahabwa akato bikomeye.

Icyo gihe, iyo wahuraga n'umuntu ufite ubumuga mu nzira, waciraga hasi kugirango umwereke ko yavumwe. Byari nko kumujomba iyindi nkota. YESU ahuye n'impumyi, na we yaciriye hasi nk'abandi, ariko ntabwo yaciriye hasi kugirango amuvume, ahubwo yagirango amukize! Yesu yakoresheje imivumo yari ituriho, ayishyiraho kugirango adukize, kugeza ubwo we ubwe ahinduka nk'ikivume mu maso y'abantu kugirango twe duhabwe umugisha. Abagalatiya 3:13 "Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w'amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu (kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese umanitswe ku giti”),"

Uko ni nako Imana yacu yabigenje ubwo yafataga imivumo ya Balamu ikayinduramo imigisha ku Bisirayeli. (Kubara 23-24). Nehemiya 13:2 "kuko batasanganije Abisirayeli imitsima n'amazi, ahubwo bakabaguririra kuri Balāmu ngo abavume, ariko Imana yacu ihindura umuvumo kuba umugisha."

Icyo ni cyo gisubizo cy'ukuri: Yesu yaciriye hasi kugirango ahindure ubusa umuvumo abantu bavumaga abari bafite ubumuga, akoresha icyo gikorwa bari basanzwe bakoresha mu kuvuma kugirango atange umugisha, kimwe n'uko yagiye ku musaraba agahinduka ikivume kugirango adukureho umuvumo w'amategeko.

Yesu wacu nashimwe cyane, ntacyo twabona twamwitura.

Ev. Innocent Munyaneza

by
0 0
Shalom!  Yesu Yatobye akondo Akavanga n'amacandwe maze asiga kumaso y'uwavutse ari impumyi kugirango Yerekane Ubumana bwe mumubiri ibi bihura na  kwakundi Imana Yafashe umukungugu wo hasi ikabumba umuntu yarangiza ikamuhumekeramo umwuka wayo maze umuntu agahinduka ubugingo buzima(itang 2:7).  Na Yesu Rero yatobye akondo akoreshe amacandwe ye(Imana) ayatobesha akondo  Kugirango areme Kubona uriya muntu w'impumyi atarafite.(Amureme ubuzima bushya bw'igitangaza).murakoze
by
0 0
Impamvu yatumye YESU atoba akondo akoresheje amacandwe nuko umuntu yabumbwe mumukungugu ahumekerwaho umwuka w'Imana kd ahantu YESU yarari ntamazi bari bafite Bibiliya iravuga ngo ufite iki ngo mpereho ikindi Mugitabo cyo Kuva Imana yabajije Mose iti ufite iki muntoki ati mfite inkoni na YESU yari afite amacandwe kugira ngo abashe gutoba akondo bituma ahumura intoki byarashobokaga ko yategeka mubutware afite impumyi igahumuka ariko yagirangi yigishe cg yibutse umuntu ko umuntu yaturutse mumukungugu kd azawusubiramo,bityo bidutere guca bugufi, ikindi yigishaga hano nuko icyo ufite cyose wagikoresha mukwizera ugatabara ubuzima bw'umuntu.igiteye agahinda nuko Kristo baduhaye ubutware kd ibyo IMANA yaremye byose yabiduhayeho ubutware ngo tubitegeke ariko kwizera kwacu Ni gucye kd ibyo IMANA yaremye byose ni ibikoresho byayo kd ibikoresha uko ishaka.tugire kwizera kwari muri Kristo.
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.
...