42. Mfit’ amahor’ i Gologota

1. Mfit’ amahor’ i Gologota,
Ni ho Yesu yanyitangiye
Ni naho mfit’ ubuhungiro,
Kwa Yesu wabanje kunkunda.

2. Simparanir’ ubwiza bw’ isi,
Kukw isi yuzuyemw ibyaha
Ahubgo mfitiy’ agakiza,
Mu nkovu za Yesu Mukiza.

3. Ni we wadutuy’ imitwaro,
Yaciy’ imigozi y’ ibyaha
Nejejwe n’ agakiza mfite,
Kavuye mw ijambo ry’ Imana.

4. Ijambo ry’ Iman’ Ihoraho,
Rituber’ ibyo kurya byera
Ni ryo mbaraga yo gufasha
Umukristo mu rugendo.

5. Nabay’ urusengero rwera,
Ntuwemo n’ Umwuka w’ Imana
Nsigaye nyoborwa na Yesu
Mu nzira y’ isezerano rye.

6. Nawe munyabyaha, tebuka
Kwa Yesu Mukiza wa bose
Akurambu riy’ amaboko
Y’ Urukundo, yo ku gufasha.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...