0 like 0 dislike
309 views
in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by (17.2k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (17.2k points)

Bibiriya yose ivuga ibijyanye n'amafaranga inshuro zigera kuri 800, ndetse n'imigani Yesu yigishirizagamo, kimwe cya kabiri cyayo gifite aho gihurira n'amafaranga! Kubera iki? Kuko iyi ngingo ishitura imitima y'abatari bake, haba kera cyangwa ubu.

Icyacumi ni imwe mu nyigisho zo muri Bibiriya zagiye zikurura impaka z'urudaca kugeza n'ubu. Bamwe baravuga bati ibyo bintu byarangiranye n'isezerano rya kera, abandi bati Isezerano rishya ntacyo ribivugaho, abandi bati Abashumba baba bishakira indamu, n'ibindi bitandukanye mujya mwumva hanze aha. Dushobora kwifashisha Bibiriya tukareba mu buryo budasubirwaho icyo ivuga kuri iki kibazo.

1: INKOMOKO Y'ICYACUMI: Umuntu wa mbere Bibiriya itubwira wagize umutima wo gutanga icyacumi ni Aburahamu. Icyo gihe Imana yari itarasaba umuntu gutanga icyacumi, ariko Aburahamu yarabitekereje arabikora: Itangiriro 14:18-20 [18]Kandi Melikisedeki umwami w’i Salemu azana imitsima na vino, yari umutambyi w’Imana Isumbabyose. [19]Amuhesha umugisha ati “Aburamu ahabwe umugisha n’Imana Isumbabyose, nyir’ijuru n’isi, kandi Imana Isumbabyose ihimbazwe, yakugabije ababisha bawe.” [20]Nuko Aburamu amuha kimwe mu icumi cya byose."

Aburahamu yahaye Melikisedeki icyacumi, nyamara nta tegeko ryabagaho ryabimusabaga. Melikisedeki yari muntu ki? Ubundi mu Bayuda ntiwashobora kuba Umwami ngo ube n'umutambyi icyarimwe, kuko Umwami yagombaga gukomoka mu muryango wa Yuda, Umutambyi agakomoka mu muryango wa Lewi. Kuri Melikisedeki byabaye irengayobora: Yari umwami akaba n'umutambyi icyarimwe! (Itangiriro: 14:18). Bibiriya itubwira ko Yesu na we ari umutambyi mu buryo bwa Melikisedeki: Abaheburayo 6:20 "aho Yesu yatwinjiriye atubanjirije, amaze guhinduka Umutambyi mukuru iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.  Aburahamu yaribwirije aha Melikisedeki wo mu gihe cye icyacumi: Ese aho twe ntitwaba dutegerejweho guha Melikisedeki wo mu gihe cyacu icyacumi, tutiriwe dutegereza ko haba itegeko ribidutegeka? Reka dukurikirane Ijambo ry'Imana turebe icyo rivuga.

2) ICYACUMI MU GIHE CY'ABISIRAYELI MU BUTAYU

Igihe Abisirayeli bari mu butayu, Imana yasabye Mose gukora ihema ry'ibonaniro ahagombaga gukorerwa imirimo y'ubutambyi. Ndetse yatoranije Abalewi, ibasaba kutagira imirimo yindi bakora, keretse iy'ubutambyi mu ihema ry'ibonaniro cyangwa mu rusengero igihe bari bamaze kurwubaka bageze mu gihugu cy'isezerano. None se ko bari babujijwe kwikorera indi mirimo bagombaga gutungwa n'iki? Dore ijambo ry'Imana:

- Kubara 18:21 “Abalewi dore mbahaye kimwe mu icumi cya byose kizatangwa n’Abisirayeli, kibe gakondo yabo. Nkibahembeye imirimo bakora yo mu ihema ry’ibonaniro." Imana yabwiye abisirayeli ko icyacumi ari icyayo muri aya magambo:

- Abalewi 27:30 “Mu bimeze mu butaka byose, naho yaba imyaka cyangwa imbuto z’ibiti, kimwe mu icumi ni icy’Uwiteka. Ni icyera cy’Uwiteka".

- Gutegeka kwa kabiri 14:23 "Ntuzabure gutanga kimwe mu icumi cy’imyaka yose iva ku mbuto wabibye, iyo imirima yawe izera uko umwaka utashye."

Mu buryo budasubirwaho kandi butajijinganywaho, Imana yategetse Abisirayeli gutanga icyacumi kivuye mu byo bejeje cyangwa bungutse, kugirango abalewi bakora umurimo wayo mu ihema ry'ibonaniro babone ikibatunga.

3. INGARUKA ZO KUNANIRWA GUTANGA ICYACUMI MU ISEZERANO RYA KERA.Nk'uko mubizi, Abayuda bakoze ibyangwa n'Uwiteka, bituma bajyanwa bunyago i Babuloni bamarayo imyaka 70. Nyuma y'iyi myaka baratahutse, ariko bageze mu gihugu cyabo bateshuka ku nshingano zo kuzana icyacumi mu nzu y'Imana. Nk'uko twabibonye hejuru, Abalewi nta gakondo bahawe muri Isirayeli, bagombaga kwibera mu murimo w'ubutambyi igihe cyose, bagatungwa n'icyacumi. Kuri iyi nshuro icyacumi cyabuze mu nzu y'Uwiteka, Abalewi barasonza, barasohoka bigira mu misozi gushaka ikibatunga. Icyakurikiyeho ni uko inzu y'Imana yabaye umusaka! Dore uko Bibiriya ibivuga: Nehemiya 13:10-12 "Kandi menya yuko Abalewi ntabwo bahawe amagerero yabo, bituma Abalewi n’abaririmbyi bakoraga imirimo bahunga, umuntu wese ajya imusozi mu gikingi cy’iwabo. [11]Nuko ntonganya abatware nti “Ni iki cyatumye inzu y’Imana irekwa?” Mperako nteranya Abalewi mbasubiza ahabo. [12]Maze Abayuda bose bazana kimwe mu icumi cy’imyaka y’impeke na vino n’amavuta, babishyira mu bubiko."

Aba Balewi rwose nta wabaveba: None se bari gupfira mu nzu y'Imana bazize inzara kandi bafite amaboko? Inzu y'Imana yabuze n'uyitaho, kugeza ubwo bafashe umupagani witwaga Tobiya bamutuza mu rusengero, Nehemiya ni we waje amujugunyana hanze n'ibintu bye! Ibyo byose byari ingaruka zo kunanirwa gutanga icyacumi bari barategetswe n'Imana.

4. ISEZERANO RY'UMUGISHA W'IMANA KU BAZANA ICYACUMI:

Ntitwabura kuvuga kuri iri sezerano ry'Umugisha ku bazana icyacumi: Ariko iri sezerano ry'umugisha rinajyana n'umuburo w'umuvumo ku batazana icyacumi: Malaki 3:8-10 [8] Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo, [9]muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye. [10]Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza.

5. ICYACUMI MU ISEZERANO RISHYA N'UBU

Tugarutse kuri cya kibazo: Ese uyu munsi Umukristo aracyategetswe gutanga icyacumi? Cyangwa iryo tegeko ryarangiranye n'isezerano rya kera? Reka turebe icyo Yesu yaba yaravuze ku cyacumi: Iri jambo ryavuye mu kanwa ka Yesu ubwe: Matayo 23:23 “Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mutanga kimwe mu icumi cy’isogi na anisi na kumino, mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ari yo kutabera n’imbabazi no kwizera. Ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke". Biragaragara: Yesu arabisobanura, ati "Mwari mukwiye kugira amagambo yo kutabera n'imbabazi no kwizera, na byabindi ntimubireke (Icyacumi yavuze haruguru).

Tugana ku mwanzuro, twagushishikariza gusoma ikibazo kigira kiti: "Ese abashumba bagomba/bashobora kugenerwa umushahara?" Kanda hano urebe igisubizo cyacyo.

UMWANZURO

Turebye byinshi dukuye mu ijambo ry'Imana. Ubundi mu byo Umukristo yungutse, icyacumi cyabyo ntakwiriye kugifata nk'aho ari icye, ni icy'Imana. N'ubu rwose turahamya tudashidikanya ko icyacumi ari itegeko ku Mukristo. Icyacumi ntigifashishwa abakene. Malaki anakoresha ijambo rikomeye: Icyacumi ntibagitanga ahubwo barakizana.Umuntu atanga ibye, akazana ibitari ibye. Bakizana mu nzu y'Imana ikabamo ibyokurya. Urusengero rugena imikoreshereze y'icya cumi (Kimwe n'indi mitungo yarwo) bitewe n'imikorere y'urwo rusengero. Ubundi nta Mukristo wakagombye kuzana icyacumi mu nzu y'Imana kubw'itegeko, agononwa. Imana kudusaba kuzana icyacumi si uko ikeneye amafaranga yacu, kuko isi n'ibiyuzuye ni ibyayo. Yobu 41:3 "Ni inde wabanje kugira icyo ampa kugira ngo mwiture? Ibiri munsi y’ijuru byose ni ibyanjye."

Kuzana icyacumi mu nzu y'Imana ni igikorwa mbere na mbere cy'umutima, ni igikorwa cyo kuramya Imana, ni uburyo bwo kuvuga ngo "Mana, aho ubutunzi bwanjye buri niho umutima wanjye uzaba, dore ubutunzi wampaye mbuzanye iwawe, ubwo umutima wanjye uzaba iwawe. Kuzana icyacumi ni igikorwa cyo kwemera ko nta na kimwe ufite utahawe n'Imana, ko kandi Imana iramutse ibishatse yabyisubiza igihe icyo aricyo cyose.

Murakoze cyane, Imana ibahe umugisha.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

563 questions

142 answers

58 comments

8.5k users

...