(Yaririmbwe na Papi Clever na Dorcas. Ushobora kubashimira ukanda hano ukajya kuri youtube channel yabo)
1. Niboney’ urukundo rw’ Umukiza
Urwo rukundo ni rwo runezeza
Afit’ izina ryiz’ uwo wankunze
N’ Imana Data n’ Umwana we Yesu
//Nashimishijwe n’ urukundo rwawe,
Yewe Mana nawe Yesu Kristo.//
2. Jye nd’ imbere yawe nd’ umwana muto
Icyo nkwiriye n’ ugufashwa rwose
Mu bintu byose mu kubaho kwanjye
Mu gihe ngeragezwa mur’ iyi si
//Nkomeza Mwami singende jyenyine
Umbe hafi mu rugendo rwanjye. //
3. Iyo ngusabye Yesu kujy’ iwanjye,
Ubwo mba nshaka ko wamar’ ubwoba
Jye munyabyaha umfat’ unkomeze,
Kuko nshidikanya sinkor’ ibyiza
//Singikor’ ibyajyaga binezeza
Ubu nkora ibyo ntikoresha. //
4. Niboney’ urukundo rw’ Umukiza,
Ari we wanshunguj’ amaraso ye
Ayo maraso s’ ayo mu bitungwa,
N’ amaraso y’ Umwami Yesu Kristo
//Yar’ ukiranuka mu b’ isi bose,
Agezahw atang’ ubugingo bwe. //
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.