39. Kur’ uyu munsi turashobora
1, Kur’ uyu munsi turashobora
Kubon’ ibimenyetso by’ Imana
Abanyabyaha barakanguka,
Bakemer’ Ihoraho
Gusubiramo (Ref)
Impumyi zose n’ ibipfamatwi
N’ abaremaye n’abanyunyutse
Bose babasha kuba bazima,
Kubw’ izina rya Yesu
2. Na n’ ub’ Iman’ifit’ ububasha,
Ibyuts’ abarway’ ikibakiza
Iman’ ifash’ abanyantege nke,
No kubakiza rwose
3. Dufit’ Umwuka Wera w’ Imana
Ni w’ utuyobora buri munsi
Non’ Abakristo bariteguye,
Gusanganira Yesu
4. Wa munyabyaha we, sanga Yesu,
Aragushak’ aguhamagara
Wiyeze mu maraso ya Yesu,
N’ Umucunguzi wawe