0 like 0 dislike
30 views
ago in Inyigisho kuri Bibiriya by (18.5k points)
Ni byo: Mu isezerano rya cyera Yesu yajyaga yiyereka abantu ntibasobanukirwe! Kumenya uko yiyeretse Aburahamu, bisaba andi maso n'ubusesenguzi bwimbitse. Tubirebere hamwe neza muri iyi ngingo

1 Answer

0 like 0 dislike
ago by (18.5k points)
reshown ago by

Imwe mu nkingi za mwamba mu byo twizera mu Matorero y'abavutse ubwa kabiri bayoborwa n'Umwuka Wera, ni uko Yesu ari Imana kandi yahozeho, nta tangiriro yagize kandi nta n'iherezo azagira. (Niba wifuza kumenya ibyo twizera-shingiro [DOCTRIN] wakanda hano.

Kuba yarahozeho, bituma Yesu yari ahari no mu isezerano rya cyera, gusa icyo gihe ntiyiyerekanaga mu buryo nk'ubwo yiyerekanyemo mu isezerano rishya, ahubwo mu isezerano rya cyera yiyerekanaga mu buryo buhishe, ku buryo abo biyerekaga icyo gihe ntibamenyaga uwo barimo kureba, akenshi bakamwitiranya na Marayika kuko nta kundi bari kubisobanura. 

Mu bo yiyeretse bakamubona n'amaso ariko ntibasobanukirwe, harimo Yosuwa, Aburahamu, Nebukadinezari n'abandi tuzagenda turebera hamwe. 

Uyu munsi turareba uko yiyeretse Aburahamu, birasaba kubaga inyuguti tugakora ubusesenguzi bwimbitse ariko bushingiye ku Ijambo ry'Imana gusa, nta marangamutima nta n'ibindi bitabo twifashisha uretse Bibiliya.

Mbere na mbere, Yesu ubwe ahamya mu buryo butajijinganywaho ko Aburahamu atarabaho, yari ariho. Yohana 8:56 "Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, ndiho.”

Iyi mvugo Yesu yakoresheje ati "NDIHO", na yo ubwayo ikeneye kutarenzwa ingohe, kuko ihura neza neza n'imvugo Imana yakoresheje ubwo yibwiraga Mose, aho yabivuze muri aya magambo: Kuva 3:14 "Imana isubiza Mose iti “NDI UWO NDI WE.” Kandi iti “Abe ari ko uzabwira Abisirayeli uti ‘NDIHO yabantumyeho.’ ”

==> Mu buryo butajijinganjywaho, izi mvugo zisobanuye ibintu 2 by'ingenzi:

1) Ubwo Imana yavuganaga na Mose, yiyise NDIHO, na Yesu ubwo yavugana n'Abisirayeli, yiyise NDIHO: Bisobanuye ko Imana na Yesu ari umwe, ko kandi Yesu yahozeho. 

2) Bisobanuye ko Aburahamu atarabaho, Yesu yari ariho

NONE SE YESU YIYERETSE ABURAHAMU RYARI? HEHE?

Nyuma yo kwemeranywa ko Aburahamu atabaho Yesu yari ariho, hari ibyanditswe tugiye gusuzumira hamwe biri budufashe:

Mbere na mbere, Yesu ubwe yivugiye ko Aburahamu yifuje kureba umunsi we, (Umunsi wa Yesu), ko kandi yawubonye akanezerwa. Ntabwo Aburahamu yabonye Yesu mu kwizera, nta nubwo yari afite ibyiringiro byo kuzamubona, ahubwo yaramubonye, amaze kumubona aranezerwa. Ibi Yesu abivuga atya: Yohana 8:56 "Aburahamu sekuruza wanyu yifujije cyane kureba umunsi wanjye, kandi awubonye aranezerwa.”

None se bahuye ryari? Hehe? Turebe ibi byanditswe:

Itangiriro 18:1-3 "Uwiteka abonekera Aburahamu kuri bya biti byitwa imyeloni bya Mamure. Yari yicaye mu muryango w’ihema rye ku manywa y’ihangu, [2]yubura amaso abona abagabo batatu bahagaze imbere ye, ababonye ava mu muryango w’ihema arirukanka arabasanganira, yikubita hasi [3]aravuga ati “Databuja, niba nkugiriyeho umugisha, ndakwinginze we kunyura ku mugaragu wawe."

Ibi byanditswe bigaragaramo Yesu mu buryo butajijinganywaho:

1) Icya mbere, Bibiliya iravuga iti "Uwiteka abonekera Aburahamu", ariko Aburahamu abona abagabo batatu. Mbere na mbere, ntidutunguwe no kuba Yesu yakwitwa Uwiteka cyangwa Uhoraho, kuko ahandi muri Bibiliya yagiye yitwa atyo: Yesaya 9:5 "Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro."

2) Icya kabiri, n'ubwo Aburahamu yabonaga abagabo batatu imbere ye, mu kuvugisha ntiyavugishije bose uko ari batatu, yabonyemo umwe aba ari we abwira: Itangiriro 18:3 "aravuga ati “Databuja, niba nkugiriyeho umugisha, ndakwinginze we kunyura ku mugaragu wawe. I==> None se ko Aburahamu yari yagenderewe n'abagabo batatu, kuki yakuyemo umwe muri bo akaba ari we abwira, byongeye kandi, akamubwira amagambo ubusanzwe agenewe Yesu nka "Databuja, umugaragu wawe..." ? Mu cyongereza uwo murongo ugira uti:  "He said, “If I have found favor in your eyes, my Lord, do not pass your servant by." 

Aya magambo yo kuramya Imana nka "My Lord, you servant..." nta na rimwe yahabwaga Marayika, ndetse iyo hagiraga ushaka kuyubahisha Marayika, Marayika yarabihakanaga. Ibyahishuwe 22:8-9 "Jyewe Yohana numvise ibyo kandi ndabireba. Maze kubyumva no kubireba nikubitira hasi imbere y’ibirenge bya marayika wabinyeretse, kugira ngo muramye. [9]Ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So b’abahanuzi, n’uw’abitondera amagambo y’iki gitabo. Imana abe ari yo uramya.”

 ==> Nta yindi mpamvu yatumaga Abamarayika banga ko babaramya: Ni uko imvugo ya Aburahamu nk'iriya twabonye yo kuramya no guha icyubahiro, nta wundi uyikwiriye uretse Yesu: Ibyahishuwe 5:12 "Bavuga ijwi rirenga bati “Umwana w’Intama watambwe ni we ukwiriye guhabwa ubutware, n’ubutunzi n’ubwenge n’imbaraga, no guhimbazwa n’icyubahiro n’ishimwe!”

 ==> Uretse mu isezerano rishya aho Yesu yigaragarije abantu yambaye umubiri nk'uwabantu, no mu isezerano rya cyera Yesu yagiye agaragaramo kenshi, gusa abamubonaga icyo gihe ntibasobanukirwaga uwo barimo kubona.

 ==> Kuba Yesu yivugira ko Aburahamu yahoze yifuza kubona umunsi wa Yesu, akongeraho ko yawubonye akishima, nta mpamvu nimwe ihari yatuma tujijinganya ko Aburahamu atawubonye. 

UMWANZURO

Ni byo rwose, iyo ushyize hamwe ibyo Yesu yivugiye muri Yohana igice cya 8; ukabihuza n'ibyabaye mu Itangiriro igice cya 18, ukabihuza n'ibindi byanditswe, duhamya ko Aburahamu yabonye Yesu, gusa icyo gihe Yesu yari atarambara umubiri nk'uwo yari afite mu isezerano rishya, byatumaga bamwe batamenya neza uwo bavugana uwo ari we, gusa icyo babonaga ni uko yabaga atandukanye na Bamarayika bandi.

Murakoze, Uwiteka atugirire neza.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

579 questions

167 answers

80 comments

102k users

...