[NDLR] NOTE: Iki kibazo cyasubijwe na Apotre Masasu Joshua, mu gitabo "Inyigisho zo gukomeza abigishwa", Ishuri rya mbere, igitabo cy'umwigishwa, page 41
1 Abakorinto 2:14-15 "Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby’Umwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka. [15]Ariko umuntu w’Umwuka arondora byose, nyamara ubwe nta wumurondora."
Uwo Bibiriya ivuga nk'umuntu wa kamere, mu ndimi z'amahanga ni we witwa "carnal christian; un chretien charnel", akaba ari kimwe n'uwo dukunze kwita "umukristo w'umunyamubiri"
HARI UBWOKO BUTATU BW'ABANTU. TUREBE IBIRANGA ABA BANTU BATATU
Ibiranga umuntu usanzwe | Ibiranga umuntu w'Umwuka | Ibiranga umuntu wa kamere |
---|
1. Yesu Kristo ntabwo ari mu bugingo bwe | Yesu Kristo yinjiye mu bugingo bwe | Yesu Kristo yinjiye mu bugingo bwe |
2. Ariyobora we ubwe mu buzima bwe bwose | Yesu kristo ayobora ubuzima bwe bwose | Ariyobora we ubwe mu buzima bwe bwose |
3. Ntiyita ku bintu by'Imana | Akunda Imana no kuyikorera | Akora ugushaka kwe akareka ukw'Imana |
4. Akunda isi ndetse n'irari ry'isi | Akunda ibintu biri mu ijuru | Akunda ibintu byo mu isi |
5. Yita kuri magie, kuraguza, ku bumenyi bw'ubuyobe, ku materaniro y'ubuyobe, ku migenzo n'imiziririzo, etc... | akunda gusenga (Akunda kubwira no kumva Imana) | Gusenga biramurambira |
6. Umujinya w'Imana umuriho (Yohana 3:36) | Afite ubugingo buhoraho (Yohana 3:36; Yohana 11:25) | Mu buzima bwe bwa Gikristo akoresha imbaraga ze. |
7. Iyo apfuye ajya mu muriro | Imbuto y'Umwuka Wera igaragara mu buzima bwe. (Gal. 5:22-23) [ndlr]Iyo apfuye ajya mu Ijuru [Fin ndlr] | Ntiyiringira Imana muri byose |
| 8. ntiyita ku irari n'ibishimisha byo mu isi | Imirimo ya kamere igaragara mu buzima bwe (Gal. 5:19-21) |
| 9. Akunda kuzana abantu kuri Yesu | Ntiyita ku bantu bari kurimbuka |
| | 10. Nta mahoro y\'ukuri afite |
| | 11. Atekreza ibyaha |
| | 12. Ntiyita ku materaniro ya Gikristo |
| | 13. Ntiyita ku Ijambo ry'Imana |
| | 14. Akunda impaka no kuvuga ati ni ugukabya. |
| | |
IBISOBANURO KU MUKRISTO WA KAMERE. Umukristo ntashobora gukora icyiza ku mbaraga ze adafashijwe na Yesu kristo n'Umwuka Wera. Kugirango abigereho, agomba guhora yuzuye Umwuka kugirango adakora imirimo ya kamere.
___End____
Dushimiye intumwa Masasu Ndagijimana Joshua. Ubu twandika iki gisubizo kuri uru rubuga hari ibibazo 531, ibimaze gusubizwa ni 84 gusa. Namwe abiyumvamo ubushobozi bwo kudufasha gusubiza ibi bibazo, nimudufashe.
Uwiteka abagirire neza