38. Nowa ku ki wubak’ iyo nkuge?

Iyi ndirimbo, abahanzi benshi barayiririmbye. wahitamo audio ushaka.



1. By Papi Clever & Dorcas. Kanda hano ubashimire

2. By Patrick Nzabakiza. Kanda hano umushimire

3. By Haspie. Kanda hano umushimire

=========Amagambo yayo=========

1. Nowa ku ki wubak’ iyo nkuge?
Urakor’ iby’ umupfapfa rwose
Dor’ utuy’ imusozi,
kandi nta maz’ ahari
Iby’ ukora biratuyobeye

2. Uwiteka ni we wabivuze,
Yukw abagizi ba nabi bose
Abujuj’ is’ ibyahabazamarwa n’ amazi
Ayo maz’ azabar’ umwuzure

3. Bagir’ inama yo kubazanya
None Nowa yab’ avug’ ukuri
Bati: Habe na gato,
ntidukwiye kwemera,
Twi komeze mu byo kwinezeza

4. Igihe na cyo gihita vuba
Nowa yubakan’ umwete rwose
Bose bamurebagani ko bamuse
kagaBati: Noneho Noa yasaze

5. Nowa yumvir’ Iman’ Ihoraho
Yinjira muri ya nkuge vuba
Yinjirana n’ abandibagiriw’ imbabazi
Ubw’ Iman’ ibakingir’ urugi

6. Nukw abantu baraseka cyane
Bakomanga ku rugi bavuga
Bati: Nowa, sohoka
Iyi mvur’ irahita
Wi tubeshya ng’ uri mu rugendo

7. Ijuru risa n’ iritobotse
Ubwo ha gw’ imvur’ itey’ ubwoba
Bati: Turarimbutsenk’ uko Nowa yavuze
Dor’ urupfu ruratuzengutse

8. Umv’ ukw Imana yabashubije:
Nowa yajyag’ abigisha rwose
Mubi gir’ ibikino,
mwanga kumvir’ intumwa
Ni ryo teka muciriwe none

9. Nukw amaz’ aterura ya nkuge
Ireremba kuri wa mwuzure
Abicaye mu nkuge
bafitemw amahoro,
Kugez’ ubwo bazasohokamo

10. None natwe dufit’ iyo nkuge:
N’ agakiza twahawe na Yesu
Nib’ ushak’ amahoro,
ngwino wihitiremo,
Agakiz’ ureke kurimbuka

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...