37. Nibw’ ugeze mu magorwa
1. Nibw’ ugeze mu magorwa, wizere, wizere
Iman’ izabitunganya nib’ uyizeye.
Gusubiramo (Ref)
Niba wizey’ Ihoraho, Izabigufashamo
Izakor’ ibitangaza, Niba wizeye
2. Nib’ ufit’ umubabaro, wizere, wizere
Uzahozwa n’ Ihoraho, Niba wizeye
3. N’ ubon’ ibigerageza, wizere, wizere
Wemere yuk’ ubinesha, Niba wizeye
4. Nib’ uzi k’ uri wenyine, wizere, wizere
Yes’ azab’ akuri hafi, niba wizeye
5. Nib’ urushye mu rugendo, wizere, wizere
Niy’ izatungany’ inzira, nib’ uyizeye