36. Ubugingo dufite mw isi

By "Groupe Abatabazi" Kanda hano ubashimire

=============================

1. Ubugingo dufite mw isi,
Busa n’ ibiba n’ isarura
Ubibira mu mubiri we,
Ni w’ uzasarura kubora
Ubgo dukorer’ Umukiza,
Azatugororera mw ijuru
Tugume mw ijambo ry’ Imana,
Kugeza mu gihe cyo gupfa

2. Kubw’ ubuntu bwinshi busaga,
Twemewe n’ Iman’ Ihoraho
Kubw’ ubuntu bwinshi busaga,
Twahawe gukorer’ Imana
Twibesherejweho na Yesu,
Muri byose tubonera mw isi
Iyo twamamaj’ ubutumwa,
Ni yo nyungu yacu y’ ukuri

3. Ubw’ Abakristo bazinjira
Mw ijuru gushim’ Umukiza
Ndifuza kuza jyana na bo,
Dufatanye kumuhimbaza,
Tuzaririmbir’ Umukiza
Kuko yatuguz’ amaraso ye
Abakoranag’ urukundo,
Bazahora bamuhimbaza

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...