Iki ni ikibazo Bibiliya isubiza idaciye ku ruhande.
Muri Bibiliya ubwaho, mu buryo butajijinganywaho hagaragaramo incuro nyinshi ibitangaza bikorwa hakoreshejwe imbaraga z'umwijima. (satani n'abadayimoni). Ingero ni nyinshi:
1) Igihe Mose yari atumwe kwa Farawo muri Egiputa, yakoze igitangaza mu mbaraga z'Imana, ajugunya inkoni hasi ihinduka inzoka. Bibiliya ivuga ko Farawo yahise abwira abarozi be n'abakonikoni, na no bo bahita bakora igitangaza gisa n'icyo. Gusa kugirango imbaraga z'Imana bigaragare ko ziruta iza satani, igitangaza cy'Imana cyahise kimira igitangaza cya satani. Bibiliya ibivuga muri aya magambo:
Kuva 7:10 "Mose na Aroni binjira kwa Farawo, bakora icyo Uwiteka yategetse. Aroni ajugunya inkoni ye hasi imbere ya Farawo n'abagaragu be, ihinduka inzoka. 11Farawo na we ahamagaza abahanga n'abarozi, ari bo bakonikoni ba Egiputa, na bo babigenza batyo babikoresheje uburozi bwabo. 12Umuntu wese muri bo ajugunya inkoni ye hasi ziba inzoka, maze inkoni ya Aroni imira izabo."
==> By'ukuri, mu byago 10 Mose yateje muri Egiputa, wongeyeho n'igitangaza cya mbere yakoreye imbere ya Farawo, abarozi babashije kwiganamo bitatu bya mbere birabakundira: Mose yahinduye inkoni inzoka n'abarozi barabikora (Kuva 7:10-12). Mose yahinduye amazi amaraso abarozi na bo barabikora (Kuva 7:20-22). Mose yazamuye ibikeri byuzura muri Egiputa, abakonikoni ba Egiputa na bo barabikora.
==> Ku cyango cya 3, Mose yakoze igitangaza, ahindura umukungugu inda, abarozi bagerageje biranga. (Kuva 8:12-14); ahubwo ku gitangaza cya 3, abakonikoni bemeye ko ibitangaza birimo gukorwa "n'urutoki rw'Imana"! (Kuva 8:15)
==> Guhera ku gitangaza cya 4, ho ntibongeye no kugerageza, bisa n'aho amaboko bari bayamanitse!
==> Ku gitangaza cya 6 ho, uretse no kuba abakonikozi bataranagerageje, ahubwo na bo ubwabo bari bafashwe n'ibisebe kimwe n'abandi bose! (Kuva 9:8-12)
==> Mwagirango aba barozi bo kwa Farawo babashije kwigana ibitangaza bitatu bakuye he imbaraga? Mose yabikoze ku bw'imbaraga z'Imana, abarozi babikoze ku bw'imbaraga za satani.
==> Aha harimo isomo rikomeye: Ibitangaza bitatu bya mbere, Imana yemereye satani gukora. Guhera ku cyango cya 4, ntibongeye no kugerageza! Ku cyago cya gatandatu, na bo ubwabo bafashwe n'imbaraga z'Imana nk'abandi.
2) Ku gihe cya Yobu, Imana yemereye satani kugerageza Yobu mu buryo ashaka, gusa imwima ubugingo bwe. Dore ibyo Biiliya ivuga:
Yobu 1:18-19 "Akibivuga haza undi ati “Abahungu bawe n'abakobwa bawe basangiraga banywera vino mu nzu ya mukuru wabo, 19nuko haza inkubi y'umuyaga iturutse mu butayu, ihitana impfuruka enye z'inzu, maze inzu igwira abo basore barapfa. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.”
==> Mwagizengo iyi nkubi y'umuiyaga yazanywe na nde? Ni satani.
Ni byo rwose nta gushidikanya, satani n'abadayimoni bashobora gukora ibitangaza. Gusa ibitangaza byabo ni ibitangaza by'ibinyoma. 2 Abatesalonike 2:9-10 "Kuza k'uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n'ibimenyetso n'ibitangaza by'ibinyoma, 10n'ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe."
Ninayo mpamvu Bibiliya inatuburira kutizera imyuka yose: 1 Yohana 4:1 "Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b'ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi."
Na Yesu ubwe, yivugiye ko abahanuzi b'ibinyoma bazaza bakora ibitangaza by'ibinyoma.... ibi bitangaza nta handi bituruka: ni kwa satani. Matayo 24:24-25 "Kuko abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n'ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka. 25Dore mbibabwiye bitaraba."
Birasobanutse rwose: Ni byo, satani n'abadayimoni bashobora gukora ibitangaza, gusa bakorera mu mipaka ntarengwa bashyiriweho.
Murakoze, Uwiteka akomeze atugirire neza.
Ev. Innocent Munyaneza