0 like 0 dislike
217 views
in Ibibazo byerekeye Abamarayika n'abadayimoni by (16.9k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)

Bibiriya itubwira nta kujijinganya ko Imana ari yo yaremye byose: Ibyabayeho, ibiriho n'ibizabaho. Yohana 1:3 "Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we." ; kimwe n' Abakolosayi 1:15-16 "Ni na we shusho y’Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose, [16]kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe."

Satani ntabwo yaremwe yitwa satani. Yaremwe ari umumarayika mwiza nk'abandi, yari afite izina rya "Lucifer" kimwe n'uko hari abandi Bamarayika bafite amazina nka "Gabriel" cyangwa "Mikayeli". Muri Bibiriya ibyanditswe byinshi bigaragaza ko Lucifer yatangiriye kubaho mu ijuru kimwe n'abandi bamarayika. (Yesaya 14). Lucifer yari mwiza kugeza igihe yabonetsweho gukiranirwa (Ezekiyeli 28:13-15).

Ni byo rwose, Imana ni yo yaremye satani, gusa ntabwo yamuremye ari mubi nk'uko tumuzi ubu, yamuremye ari mwiza, kugeza ubwo yabonetsweho gukiranirwa akirukanwa mu Ijuru. Lucifer ni we ubwe wihitiyemo gukora ibyo gukiranirwa: (Yesaya 14:13-14  "Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi, [14]nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk’Isumbabyose.’

Niba wifuza kumenya ibindi byinshi kuri satani, wakanda hano

Murakoze, Imana ibahe umugisha

...