Iki ni ikibazo cyiza. Ariko mbere yuko dusobanura aho satani aba, reka dusobanure aho ataba:
1) Satani ntabwo aba mu ijuru: Yaryirukanywemo cyera cyane, ubwo ubwibone bwe bwamuteraga kwifuza kuba nk'Imana, Imana ikarimwirukanamo, cyokora akabasha kugwana n'abamarayika benshi bemeye kumukurikira, abo na bo baje guhinduka abadayimoni.
==> Yesu yarabyivugiye: Luka 10:18 "Arababwira ati “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n'umurabyo."
==> Abahanuzi barabivuze: Yesaya 14:12 “Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w'umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka! 13 Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y'ubwami isumbe inyenyeri z'Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w'iteraniro mu ruhande rw'impera y'ikasikazi, 14nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk'Isumbabyose.’ 15Ariko uzamanuka ikuzimu ugere ku ndiba ya rwa rwobo."
Ibyahishuwe 12:7 "Mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n'abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n'abamarayika bacyo. 8Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka. 9 Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo."
2) Satani ntabwo aba mu muriro: Oya, n'ubwo ari yo maherezo ye, ariko satani ntabwo arajugunywa mu muriro. Wabyita mu muriro, ikuzimu, mu kidaturwa, mu mwijima... aho hose si ho satani aba. Ku iherezo ry'ibiriho, hazabaho ingoma Kristo y'imyaka 1,000 izwi ku izina rya "Millenium". Iyo myaka yose, satazi azaba abohewe ahantu, atabasha gushukana no kuyobya. (Ushobora gukanda hano ugasoma byinshi ku byerekeranye na Millenium). Nyuma y'iyi myaka, satani azarekurwa akanya gato, ariko bidatinze ahite acirwaho iteka ajugunywe mu muriro utazima mu buryo bwa burundu. Icyo ni cyo gihe satani azajugunywa mu muriro, ariko ubu si ho ari.
NONE SE NIBA ATARI MU IJURU, NTABE NO MU MURIRO, UBU ABA HE?
Mbere na mbere, tubanze dusobanure ko satani ari ikiremwa cy'umwuka. Ibiremwa by'umwuka nta mupaka bigira kubera ahantu cyangwa igiye. (Space and time). Bisobanuye ko ikiremwa cy'umwuka, byaba satani, abadayimoni cyangwa Abamarayika), iyo bakeneye kwinjira ahantu ntibisaba ko aho hantu haba hakinguye. Iyo bakenye kujya ahantu ntibibasaba uburyo bwo kugerayo. (Nta ndege nta modoka, nta bwato....). Ikindi kandi, ibiremwa by'umwuka ntibikeneye igihe runaka ngo bive ahantu bigere ahandi, ahubwo bigenda ku muvuduko w'igitekerezo. Iyo ikiremwa cy'umwuka kiri muri Amerika kigakenera kuza mu Rwanda, ntigikenera amasaha, iminota, amasegonda nk'ibiremwa byambaye umubiri .... oya.... kirabitekereza kikaba cyagezeyo. Ibiremwa by'umwuka ntibitangirwa n'ibibikikije, nta mvura byumva, nta bushyuhe, nta bukonje, nta muyaga, ntibinanirwa, ntibisonza, ntibigira inyota.... ibyo twebwe bitubera imbogamizi kubera umubiri gusa kandi byo nta mubiri byambaye. Ikirenze kuri ibyo, ibiremwa by'umwuka ntibipfa! Kuva satani yaremwa, ariho kandi azahoraho, kimwe n'abadayimoni ndetse n'Abamarayika, bose ntibazigera bapfa bazahoraho iteka ryose. Ikibazo gusa ni iki: Bazabaho iteka ryose hehe? Erega burya natwe ni uko! Umuntu wese afite igice cy'umwuka n'igice cy'umubiri. Umubiri uzapfa usubire mu gitaka, ariko igice cy'umwuka kizahoraho iteka ryose! Ikibazo gusa ni ukwibaza ngo "Nzabaho iteka ryose hehe?"
Kubera ibyo byose tuvuze hejuru, ibiremwa by'umwuka ntibikeneye ahantu ho gutura nkaho byaba byambaye umubiri. Twe dukenera inzu kugirango iturinde byinshi, ariko ikiremwa cy'umwuka ntigikeneye kwirinda ibyo twe dutinya. Ntigikeneye ubutaka ngo gikandagireho, ntigikeneye kurya ngo kidapfa.... Oya.
Aho satani aba ubu, twakwifashisha imirongo 3 muri Bibiliya tukahamenya:
- Yobu 1:7 "Uwiteka abaza Satani ati “Uturutse he?”Nuko Satani asubiza Uwiteka ati “Mvuye gutambagira isi no kuyizereramo.”
- 1 PETERO 5:8 "Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk'intare yivuga ashaka uwo aconshomera."
- Yohana 12:31 "Ubu urubanza rw'ab'isi rurasohoye, ubu umutware w'ab'iyi si abaye igicibwa."
======> Ibyo tumaze gusobanura hejuru, bitanga igisubizo kimwe kandi gisobanutse: Satani, nk'umwami w'ab'iyi si, nta hantu hadahinduka afite atuye, ahubwo azerera mu isi yose ashaka uwo yagirira nabi.
-------------------
P.S. Gusa n'ubwo bimeze gutyo, Bibiliya hari ahantu ivuga ko hari ahantu yita "Ahantu ho mu ijuru" hafatwa nk'ubuturo bw'imyuka mibi. Bibiliya ibivuga muri aya magambo: Abefeso 6:2 "Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru." Aha hafatwa nk' ijuru rya kabiri, ariko ntihakwiriye gufatwa nk'ahantu satani atuye, aba. Aho aba twahabonye. (Niba wifuza gusobanukirwa n'ibyerekeranye n'amajuru atandukanye (Ijuru rya mbere, irya kabiri n'irya gatatu, wakanda hano)
Uwiteka atugirire neza
Ev. Innocent Munyaneza