Icyaha cya Mose
===============
Mose yakoze iki cyatumye Imana imufatira umwanzuro w'uko atazagera mu gihugu cy'isezerano?
Bikunze gusobanurwa nabi uko bitari. Hari abavuga ko icyaha cya Mose ari uko yakubise igitare kabiri, ibi sibyo kuko ntaho bigaragara ko Imana yamusabye kugikubita rimwe, uretse no kugikubita rimwe Imana ntiyigeze imusaba kugikubita!
-----
Ubundi iyi yari inshuro ya kabiri Abisirayeli bahabwa amazi avuye mu gitare.
Inshuro ya mbere, Imana yahaye Mose amabwiriza muri aya magambo:
Kuva 17:5-6 [5]Uwiteka abwira Mose ati “Nyura imbere y'abantu ujyane bamwe mu bakuru b'Abisirayeli, witwaze inkoni wakubitishije rwa ruzi, ugende. [6] Nanjye ndahagarara imbere yawe hariya ku gitare cy'i Horebu, ukubite icyo gitare amazi aravamo abantu bayanywe.” Mose abigenzereza atyo imbere y'abakuru b'Abisirayeli.
Ku ncuro ya mbere, Mose yahawe amabwiriza yo gukubita igitare, akubita igitare. Aho ni sawa
Incuro ya kabiri, Imana yahaye Mose amabwiriza muri aya magambo:
Kubara 20:7-8 [7] "Uwiteka abwira Mose ati [8] “Enda ya nkoni, wowe na Aroni mwene so muteranye iteraniro, mubwirire igitare mu maso yabo kivushe amazi yacyo. Ubakurire amazi muri icyo gitare, abe ari ko uha iteraniro n'amatungo yaryo amazi yo kunywa.”
Ubundi ibi bivugwa mu ncuro ya kabiri, ari na ho havuye icyaha cya Mose, byabaye barimo kugana ku musozo w'imyaka 40 mu butayu. Nk'uko bizwi, ubu bwoko bwagoye Mose n'Imana mu buryo bwose bushoboka. Ku nshuro ya mbere mu myaka 40, aha ni ho honyine Mose yise ubwoko bw'Imana abagome!. Uburakari, umujinya, umubabaro, urupfu rwa mushiki we watumye arokoka mu rufunzo rwo muri Egiputa, byose biramuzibiranya. Agendeye kuri experience, ati ubwa mbere nakubise inkoni inyanja itukura iritandukanya, ubwa kabiri nakubise igitare kivamo amazi, n'ubu bwa gatatu ngiye kukibakubitira kivemo amazi! Yibagirwa ko Ijambo ry'Imana ritamenyerwa, kuri iyi nshuro ntiyari yasabwe kukubita igitare, yari yasabwe kukibwira!
Ikiyongera kuri ibyo, akubita igitare nk'uwerekana nk'aho igitangaza ari icye kuko yarababwiye ati "Muri iki gitare twabakuriramo amazi?". None se ubundi, Bitabaye Imana, Mose yakura amazi mu gitare koko? Kubara 20:10 "Mose na Aroni bateraniriza iteraniro imbere y’icyo gitare, Mose arababwira ati “Nimwumve mwa bagome mwe: muri iki gitare twabakuriramo amazi?”
===>> Muri macye, icyaha cya Mose si ugukubita igitare kabiri, si no kugikubita rimwe, si no kugikubitana umujinya, ahubwo ni ukugikubita kandi yasabwe kukibwira. Imana ntiyigeze isaba Mose gukubita igitare, ahubwo yamusabye kukibwira.
-----
None se, yego yari yasabwe kubwira igitare arangije aragikubita: None se ko icyari kigambiriwe cyagezweho, amazi akaba yavuye mu gitare: Kuki byahindutse icyaha?
Ubundi ibyakorwaga cyera byose byari igicucu cy'ibyagombaga kuzaza mu isezerano rishya. Mu byabereye hano, Imana yari yiboneye igishushanyo gikomeye:
Kubwira igitare = Ijambo
Igitare=Yesu
Amazi=Ubugingo
Mose ntiyasuzuguye Imana gusa, ahubwo yanangije igishushanyo gikomeye cy'uko Jambo yagombaga kuzaza akaduha ku mazi y'ubugingo
ISOMO
Mu gitabo cya 5 cya Mose, (Gutegeka kwa kabiri), Mose agaragara yinginga Imana ngo imukurireho igihano basi akandagize ikirenge mu gihugu yari amaze imyaka 40 aharanira kujyamo, Imana imwereka aho Ibera Imana n'ubwo yari yarayiteseho baganira nk'inshuti. Muzi uko yamusubije? Yaramubwiye ngo “Uherukire aho ntukongere kumbwira iryo jambo"
Gutegeka kwa kabiri 3:25-26 [25] Ndakwinginze, emera ko nambuka nkareba igihugu cyiza kiri hakurya ya Yorodani, iriya misozi myiza na Lebanoni.”[26] Maze Uwiteka andakarira ku bwanyu, ntiyanyumvira. Arambwira ati “Uherukire aho ntukongere kumbwira iryo jambo.
Bikwiriye kutubera isomo bavandimwe. Uko wabanye n'Imana n'ibyo wayikoreye mbere, si urwitwazo rwo gushayisha mu byaha.
Uwiteka komeze atugirire neza