0 like 0 dislike
39 views
in Inyigisho kuri Bibiriya by (18.1k points)

Abacamanza 11:30-31 "Nuko Yefuta ahiga Uwiteka umuhigo ati “Nungabiza Abamoni, [31]ngatabaruka amahoro mvuye kubatsinda, ikizabanza gusohoka imbere y’umuryango w’inzu yanjye kunsanganira, kizaba icy’Uwiteka. Nanjye nzagitangaho igitambo cyoswa.” ... [39]Nuko amezi abiri ashize agaruka kwa se, na we amuhigura Uwiteka nk’uko yari yahize, kandi yari atararongorwa. Bihera ubwo biba umugenzo mu Bisirayeli uko umwaka utashye.

1 Answer

0 like 0 dislike
by (18.1k points)
reshown by

Ese koko Yefuta yatanze umwana we ho  igitambo cyoswa

(NOTE: Igitambo cyoswa = Igitambo cyicwa, kigakinjwa kikamena amaraso, kigashyirwa ku gicaniro kigatwikwa kigakongorwa n'umuriro)

===

Hari ibibazo bigera ku 10 abasesenguzi ba Bibiriya, abavugabutumwa n'abasomyi batarumvikanaho kuva kera kugeza ubu:

Bitatu biza ku isonga ni ibi bikurikira:

1) Umwami Sawuli yigeze kwiyoberanya ajya kuraguza. Umuhanuzi Samuel yari yarapfuye. umushitsikazi amuzamurira Samuel avugana na Sawuli: Ese birashoboka? Ese Umupfumu yabasha kuzamura umukozi w'Imana nka Samuel akamuvana mu bapfuye akamugarura mu isi y'abazima?

2) Yesu yavuze ko azamara mu mva iminsi 3 n'amajoro 3. Bikunze kuvugwa bikanigishwa ko yapfuye ari kuwa 5 ku mugoroba, akazuka ku cyumweru mu rukerera. Bibaye ariko biri, yaba yaramaze mu mva umunsi 1 n'amajoro 2: Ibi bihuzwa bite?

3) Yefuta yahize umuhigo wo gutamba ikizasohoka mbere nk'igitambo cyoswa (holocaust). Hasohoka umukobwa we. Iyo usomye ubutumwa Yefuta yoherereje umwami w'Abamoni, (Abac. 11), Yefuta agaragara nk'uzi amategeko, kandi mu mategeko cyaraziraga kikaziririzwa gutamba abantu nk'ibitambo byoswa. Ese koko Yefuta yatambye umukobwa we nk'igitambo cyoswa?

....

Iki kibazo cya Yefuta cyakuruye impaka kuva kera kugeza ubu. Gusa abenshi bavuga ko Yefuta atigeze atamba umukobwa we, kandi iyo urebye ubusobanuro batanga usanga bifite ishingiro. Tubisuzume

1) Bagendeye ku muhigo yahize ubwawo

Dore uko uwo muhigo uvuga muri Bibiriya Yera dukoresha:

Abac 11:30-31 [30]Nuko Yefuta ahiga Uwiteka umuhigo ati “Nungabiza Abamoni [31]ngatabaruka amahoro mvuye kubatsinda, ikizabanza gusohoka imbere y'umuryango w'inzu yanjye kunsanganira, kizaba icy'Uwiteka. Nanjye nzagitangaho igitambo cyoswa.”

Reka dushyire umurongo wa 31 mu zindi ndimi, hanyuma witegereze akajambo nashyize natsindagiye ( bold)

(LOUIS SECOND) "quiconque sortira des portes de ma maison au-devant de moi, à mon heureux retour de chez les fils d'Ammon, sera consacré à l'Eternel, et je l'offrirai en holocauste."

/KING JAMES 2000/

"Then it shall be, that whatsoever comes forth of the doors of my house to meet me, when I return in peace from the children of Ammon, shall surely be the LORD'S, and I will offer it up for a burnt offering.

-------

Isezerano rya kera ryanditswe mu giheburayo. Ngewe nta giheburayo nzi, ariko abasesenguzi bakizi bahamya ako kajambo natsindagiye "et" mu gifaransa na "and" mu cyongereza, ngo muri Bibiriya y'igiheburayo uko kanditse gashobora gusobanura et cyangwa ou (Ubwo mu cyongereza ni and cyangwa or.)

Ni ibisanzwe ko abasesenguzi bitabaza Bibiriya y'igiheburayo mu isezerano rya kera, cyangwa iy'ikigereki mu isezerano rishya. Ibyo bibaye ari ukuri, mu mwanya wa et hakajyamo ou, mu mwanya wa and hakajyamo or, uyu muhigo wa Yefuta waba waravugaga utya:

LOUIS SECOND) "quiconque sortira des portes de ma maison au-devant de moi, à mon heureux retour de chez les fils d'Ammon, sera consacré à l'Eternel, ou je l'offrirai en holocauste."

/KING JAMES 2000/ "Then it shall be, that whatsoever comes forth of the doors of my house to meet me, when I return in peace from the children of Ammon, shall surely be the LORD'S, or I will offer it up for a burnt offering."

Bibaye ariko biri, Yefuta yaba yarahize umuhigo umuha amahitamo: Igisohoka mbere nikiba umuntu, nzagiha Uwiteka. Nikiba itungo, nzaritangaho igitambo cyoswa.

-----

Ikiyongeraho, dore ijambo  umukobwa wa  Yefuta yavuze amaze kumenya ko se yamutaze:

Abac 11:37 "Nyuma uwo mukobwa abwira se ati “Unyemerere icyo ngusaba: ube undetse amezi abiri ngende manukane mu misozi na bagenzi banjye, ndirire ubukumi bwanjye.”

Uyu mukobwa ntiyasabye kuririra urupfu  rwe, yasabye kuririra ubukumi bwe! (Yaba Yari abizi ko guhabwa Uwiteka bisobanuye ko atagombaga gushaka,!

2) Kureba byimbitse niba koko Yefuta yaba yaratambye umwana we ho igitambo cyoswa

Mu ngingo 7, turebere hamwe niba koko Yefuta yaba yaratambye umukobwa we

1) Imico ya Yefuta na kamere ye

Ku ikubitiro, Bibiliya igaragaza Yefuta nk'umugabo w'intwari kandi w'umunyambaraga, ijambo rikoreshwa ku bandi bacamanza bakoze ibihambaye nka ba Gideyoni. Abacamanza 11:1 "Nuko Yefuta w’Umugileyadi yari umunyambaraga w’intwari, kandi yari umwana wa maraya, kandi Gileyadi ni we bamubyaranye."  Iki gice cya 11 cyose kigaragaza Yefuta nk'umugabo ugira amakenga n'ubwenge bwinshi; Akimara guhamagarwa, ntiyashyuhijwe no kwitwa umutware, ahubwo yarabanje aritonda afata umwanya we, yihutira gufata umwanya we no gusobanukirwa impamvu z'Abayuda bene wabo. Igihe byari bibaye ngombwa ko ingabo ze zirwana n'Abamoni, Yefuta yabanje imbere imishyikirano, yagiye mu ntambara aruko iby'imishyikirano binaniranye. (Abazamanza 11:12-28)

2) Yefuta yari azi amategeko ya Mose

Abantu bamwe bakunze kuvuga ko Yefuta atari azi amategeko ya Mose bitaga "Torah". Ibi ni ukwibeshya, kuko iyo usomye amateka Yefuta yarondoreye Abamoni mu gice cya 11 cy'Abacamanza, usanga Yefuta yari azi neza amategeko bagenderagaho bitaga "Torah". (Ibitabo bitanu bya mbere muri Bibiliya)

3) Muri Isirayeli, cyaraziraga kikaziririzwa gutamba umuntu ho igitambo cyoswa

Nk'uko tubibonye mu ngingo ya 2, Yefuta yagaragaje ko yari azi Ijambo ry'Imana bagenderagaho. Ibi ni ukuri, kandi mu gihugu cya israel cyose, n'iyo Yefuta abyirengagiza, mu gihugu hose ntihari kubura umuntu nibura umwe waba uzi icyo amategeko avuga, cyane ko mu myaka 6 Yefuta yabayoboyemo, bari bari mu bubyutse bugaragara. Abalewi 18:21 “Ntugatange uwo mu rubyaro rwawe ngo umutambire Moleki, kandi ntugasuzuguze izina ry’Imana yawe. Ndi Uwiteka." 

Gutegeka kwa kabiri 12:31 "Ntuzagirire Uwiteka Imana yawe nka bo, kuko ikintu cyose Uwiteka yita ikizira akacyanga urunuka bagikorera imana zabo, ndetse n’abahungu babo n’abakobwa babo babosereze imana zabo."

4) Umwuka w'Uwiteka wari kuri Yefuta

Neza neza umurongo umwe mbere y'uko Yefuta ahiga umuhigo, Bibiliya ivuga ko "Umwuka w'Uwiteka waje kuri Yefuta". Ntabwo byumvikana ukuntu "Umwuka w'Uwiteka" waza kuri Yefuta, ako kanya agahita ahiga umuhigo utandukanye n'Ijambo ry'Imana. Nta na rimwe Umwuka w'Uwiteka (cyangwa "Umwuka Wera) ntashobora kutubwira ikintu gitandukanye n'Ijambo ry'Imana. Abacamanza 11:29-30 [29]Umwuka w’Uwiteka aza kuri Yefuta, anyura i Galeyadi n’i Manase ajya i Misipa y’i Galeyadi, avayo afata mu Bamoni. [30]Nuko Yefuta ahiga Uwiteka umuhigo ati “Nungabiza Abamoni, [...]

5) Igisobanuro cy'ijambo "IGITAMBO"

Ni byo ko Yefuta yakoresheje ijambo "Igitambo cyoswa mu muhigo we". Ubusanzwe "Igitambo cyoswa" (Holocauste) cyagombaga gupfa, kigatwikwa ku gicaniro. Ariko ntabwo igihe cyose "Kuba igitambo cyoswa" bisobanura gupfa ku mu biri, bishobora no gusobanura "Kwitanga wese, ukiha Uwiteka burundu". Ibi na Pawulo abivuga atya: Abaroma 12:1 "Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye."  Muri ubu busobanuro, biragaragara ko binashoboka kuba "igitambo kizima", muri ubwo buryo, kuba igitambo kizima bisobanuye "Kwiha Imana ukayiyegurira burundu". Na Yefuta rero, birashoboka cyane ko yaba yarakoze umuhigo wo "gutanga umukobwa we akamwegurira Uwiteka burundu", kimwe n'uko Hana yakoze umuhigo wo kwegurira Samweli Uwiteka. 1 Samuel 1:10-11 "Ariko Hana yasenganaga Uwiteka agahinda, arira cyane. [11]Ahiga umuhigo aravuga ati “Nyagasani Nyiringabo, nureba umubabaro w’umuja wawe ukanyibuka, ntunyibagirwe ukampa umwana w’umuhungu, nzamutura Uwiteka abe uwe iminsi yose yo kubaho kwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.”

6) Ishyirwa mu bikorwa ry'umuhigo wa Yefuta

Hagati yo guhiga umuhigo no kuwuhigura haciyemo amezi abiri. Muri ibi bihe, Abisirayeli bari mu bubyutse, ahubwo iyo umucamanza yamaraga gupfa, ni bwo basubiraga mu buhenebere. Muri aya mezi abiri, kabone n'iyo Yefuta yaba atari azi ijambo ry'Imana rimubuza gutamba abantu ho igitambo cyoswa, ntihari kubura nibura umuntu umwe umuburira. Ikiyongeye kuri ibi, umukobwa wa Yefuta akimara kumenya umuhigo wa se, yavuze aya magambo y'ingenzi: Abacamanza 11:37 "Nyuma uwo mukobwa abwira se ati “Unyemerere icyo ngusaba: ube undetse amezi abiri ngende manukane mu misozi na bagenzi banjye, ndirire ubukumi bwanjye.”

Itegereze neza: Umukobwa wa Yefuta ntiyigeze asaba "Kujya kuririra urupfu rwe!" OYA. Yasabye kujya kuririra "UBUKUMI BWE". Yari abizi neza ko navayo atazapfa atanzweho igitambo cyoswa, ahubwo yari abizi ko nagaruka "azegurirwa Uwiteka". (Iyo wegurirwaga Uwiteka uri umukobwa, wagumaga uri isugi ugakorera umurimo w'Imana ku muryango w'urusengero). 

7) Uko Yefuta afatwa ahandi muri Bibiliya

Ahandi muri Bibiliya, Nta na hamwe Ijambo ry'Imana ryaba rigaya Yefuta ku bw'iki gikorwa, ahubwo aho Yefuta avugwa aba avugwa ibigwi, ndetse Bibiliya inamushyira mu ntwari zo kwizera, ikamushyira ku rutonde rw' Abakoze ibyo gukiranuka! Byaba bitangaje Bibiliya iramutse ishyize Yefuta mu rutonde rw'abakoze ibyo gukiranuka mu gihe yaba ahubwo yarakoze amahano Imana yanga urunuka! Abaheburayo 11:32-33 "Mbese mvuge kindi ki? Igihe cyandenga mvuze ibya Gideyoni n’ibya Baraki, n’ibya Samusoni n’ibya Yefuta, n’ibya Dawidi n’ibya Samweli, n’iby’abahanuzi" [34]baheshejwe no kwizera gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranijwe, no kuziba iminwa y’intare.

UMWANZURO:

Impamvu nyamukuru itumye tuvuga izo ngingo zose, si ukugaragaza Yefuta nk'umuntu w'igitangaza utagira ikibi cyamurangwaho kuko uwo muntu ntabaho. Bibiliya itwereka idaca ku ruhande ko n'intwari z'ukwizera na zo zageraga aho zigera mu bihe by'intege nke, umuntu rukumbi utarigeze agira ikibi cyamurangwaho ni Yesu wenyine. Icyo tugendereye ni ukwerekana ko, ukurikije Ijambo ry'Imana, Yefuta ntiyigeze yica umukobwa we ngo amutambe ku gicaniro n'igitambo cyoswa, ahubw yatanze umukobwa we amwegurira Uwiteka ngo abe uwe ubuzima bwe bwose.

Ariko rero, hari abazakomeza kubona Yefuta nk'umuntu wahize umuhigo ahubutse. N'iyo byaba bimeze bityo, ntibyabuza inkuru ye kuba yuzuyemo ubuntu, urukundo n'ineza  y'Imana, n'amasomo menshi yaduherekeza muri uru rugendo.

Murakoze cyane, Uwiteka akomeze atugirire neza

ago by
0 0
Mfashe umwanya nsoma byose arko Uwiteka aguhe umugisha mwinshi pee. Gusa kuba umukobwa yaravuze ati ndeka nge kuririra ubukumi bwange ntibyafatwa nkuko yaragiye gutambwa akiri isugi nki igitambo kitariho umugayo? Kand babisubiramo ngo ntiyigeze arongorwa.
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.2k users

...