0 like 0 dislike
17 views
in Inyigisho kuri Bibiriya by (18.1k points)
Yari muntu ki? Byinshi kuri we

1 Answer

0 like 0 dislike
by (18.1k points)

Mu ntumwa za Yesu habagamo ba Yuda babiri: Yuda Isikariyota wagambaniye Yesu, na Yuda mwene Yakobo. Uyu tugiye kuvugaho ni YUDA MWENE YAKOBO.

Uyu Yudada mwene Yakobo avugwa mu rutonde rw'intumwa za Yesu, akavugagwa kenshi nka "Yuda mwene Yakobo", ariko ahandi akavugwa nka "Tadayo". (Luka 6:13, 16  "Ijoro rikeye ahamagara abigishwa be, atoranyamo cumi na babiri abita intumwa: [...] [16] na Yuda mwene Yakobo, na Yuda Isikariyota wahindutse umugambanyi. ), ariko abanditsi b'amavanjiri Mariko na Matayo bakamuvuga nka "Tadayo" (Mariko 3:18 "na Andereya na Filipo, na Barutolomayo na Matayo, na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo na Simoni Zeloti,". 

(Matayo 10:2-3 "Amazina y’intumwa cumi n’ebyiri ni aya: uwa mbere ni Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, [3]na Filipo na Barutolomayo, na Toma na Matayo umukoresha w’ikoro, na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo"

Ibi tubivuze kugirango aho muzajya mubona "Yuda mwene Yakobo" cyangwa "Tadayo" mujye mumenya ko ari umuntu umwe.

Muri Bibiliya, Uyu "Yuda" yumvikana avuga incuro imwe rukumbi: Ahangaha yabazaga Yesu ikibazo: Yohana 14:22 "Yuda utari Isikariyota aramubaza ati “Databuja, bibaye bite ko ugiye kutwiyereka ntiwiyereke ab’isi?” Iki kibazo ubwacyo cyonyine, kigaragaza ko  iyi ntumwa yari itegereje Mesiya w'umurwanyi uzabohora Abayuda ingoyi y'Abaroma! Yifuzaga ko Yesu atakwiyereka intumwa ze gusa, ahubwo yari akwiye kumanuka akajya no kwiyereka abanzi babo nk'umuntu w'igihangange!

Nta yandi makuru Bibiliya itanga kuri uyu Yuda mwene Yakobo. Amateka yo hanze ya bibiliya avuga ko uyu Yuda mwene Yakobo yaba yarishwe abambwe ku musaraba ahitwaga Persia icyo gihe, ubu ni muri Irani.

Imana idufashe kugira icyo twagira ku batubanjirije

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.2k users

...