0 like 0 dislike
42 views
in Inyigisho kuri Bibiriya by (18.1k points)
Communication hagati y'umuntu n'Imana: Nakora iki cyangwa navuga nte ngo menye neza ko Imana inyumva?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (18.1k points)
reshown by

Communication hagati y'umuntu n'Imana; Kumenya niba Imana inyumva: Iki ni ikibazo abantu benshi bibaza, gusenga turasenga, ariko se umuntu yamenya neza ate niba communication hagati ye n'Imana imeze neza?

N'ubwo gusenga ari byiza, ndetse Bibiliya ntivuga ko ari byiza gusa, ahubwo ni n'itegeko rya Mwuka wera, ntabwo umurokore agomba kwitwaza ko asenga cyane ngo yirengagize andi mahame y'Imana. Gusenga ni byo, kandi tugomba no gusenga ubudasiba, ni byo bitwegereza ubusabane hagati yacu n'Imana, ariko si byo byonyine. 1 Abatesalonike 5:17 "Musenge ubudasiba".

Mbere na mbere, tubanze tuvuge ibintu bitanu bikurikira:

1) Imana ntikeneye ururimi runaka ngo ibashe kumva umuntu mu rurimi rumwe kurusha urundi! Igishinwa, Ikinyarwanda, Icyongereza n'izindi, Imana si byo ikeneye ngo habeho communication hagati yayo n'umuntu. 

2) Umuntu ataravuga, Imana iba yarangije kumenya ikimurimo: Yohana 2:24-25 "ariko Yesu ntiyabiringira kuko yari azi abantu bose. [25]Ntiyagombaga kubwirwa iby’abantu, kuko ubwe yari azi ibibarimo."

3) Umuntu atarasenga ngo agire icyo asaba, Imana iba izi icyo akeneye na mbere y'uko agisaba. Matayo 6:8 "Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye mutaramusaba."

4) Imana ntinezezwa na gato n'abantu bayivuga ku munwa gusa, cyangwa bakayubaha kuko babitegetswe cyangwa babyigishijwe gusa, ariko imitima yabo ikaba kure yayo. Yesaya 29:13 "Umwami aravuga ati “Kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n’iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubaha banyubaha akaba ari itegeko ry’abantu bigishijwe,"

5) Ibyo Imana ikeneye ngo itwumve vuba, biri mu byo dukora kurusha ibyo tuvuga. URURIMI IMANA YUMVA CYANE KANDI IKENEYE NGO YUMVE VUBA, NI IBIKORWA BYACU KURUSHA AMAGAMBO YACU. Ibyo bigaraga mu byanditswe byinshi bidakeneye ubusobanuro burebure:

- Yesaya 58:5-9 "Ugira ngo kwiyiriza ubuza nshima kumeze gutyo? Mbese ni umunsi umuntu yibabarizamo akubika umutwe nk’umuberanya akisasira ibigunira, akaryama mu ivu? Ibyo ni byo wita kwiyiriza ubusa, n’umunsi Uwiteka yishimira? [6]“Ahubwo kwiyiriza ubusa nshima ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z’urugomo, mugahambura imigozi y’uburetwa mukarenganura abarengana, kandi mugaca iby’agahato byose. [7]Kandi ukarekura ugatanga ibyokurya byawe ukagaburira abashonji, ukazana abakene bāmeneshejwe ukabashyira mu nzu yawe, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu. [8]“Maze rero umucyo wawe uzaherako utambike nk’umuseke, ubukire bwawe buzatoha vuba, gukiranuka kwawe kuzakujya imbere, kandi icyubahiro cy’Uwiteka kizaba kigushoreye. [9]Maze nutabaza Uwiteka azagutabara, nutaka azavuga ati ‘Ndi hano.’ “Niwikuramo agahato no gutunga urutoki no kuvuga nabi, [10]ukihotorera umushonji ugahaza umunyamubabaro, umucyo wawe uzaherako uvire mu mwijima, kandi urwijiji rwawe ruzatamuruka habe amanywa y’ihangu. [11]Uwiteka azajya akuyobora, azahaza ubugingo bwawe mu bihe by’amapfa, azakomeza amagufwa yawe. Uzamera nk’urutoki rwuhirwa, kandi uzaba nk’isōko y’amazi idakama. (Ibi byanditswe biratugira inama y'icyo twakora kugirango Imana itwumve, ntabwo bitugira inama y'ibyo twavuga).

- Imana ubwayo yivugira igituma yanga kumva: Yesaya 59:1-2 "Dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva. [2]Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n’Imana yanyu, n’ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso ikanga no kumva."

===

- Imana ubwayo ivuga ko hari igihe dushobora kuyitakambira ikatwihorera, nk'igihe twakwanga guhindurwa n'imuburo yayo: Imig 1:24-2 [24]Narabahamagaye muraninira, abaramburiye ukuboko ntihagira ubyitaho. [25]Ahubwo mwahinyuye inama zanjye zose, no kubacyaha kwanjye ntimubyitaho. [26]Nuko nanjye rero nzabakina ku mubyimba mwagize ibyago, nzabaseka icyo mwatinyaga kibagezeho. [27]Igihe muzatungurwa n'ubwoba nk'umugaru,Ibyago byanyu bikaza nka serwakira,Igihe umubabaro n'uburibwe bizabageraho. [28]“Ni bwo bazantakambira nkabihorera, bazanshakana umwete ntibazambona. 

===========/

Guhera mu isezerano rya cyera, abantu b'Imana bajyaga bishuka, bakifuza gukorera Imana uburyarya nk'uko babukorera abantu, bakaza imbere yayo bigize abantu bakurikiza amategeko yo kugaragara nk'abakiranuka imbere y'abantu, ariko bene aba, Imana yababuriye idaca ku ruhande ko itazabumva:

Yesaya 1:13-15 [13]Ntimukongere kuntura amaturo atagira umumaro, imibavu ni ikizira kuri jye, imboneko z'amezi n'amasabato no guteranya amateraniro ndabirambiwe, ibyaha bivanze no guterana kwera bikurweho. [14]Imboneko z'amezi n'iminsi mikuru byanyu mwategetswe umutima wanjye urabyanga, birananiye ndushye kubyihanganira. [15]Nimutega ibiganza nzabima amaso, ndetse nimusenga amashengesho menshi sinzayumva, ibiganza byanyu byuzuye amaraso. 

==> Muri macye, abasenga bagomba kumenya ko Imana yacu ari Imana igendera ku mahame, ntigendera ku marangamutima nk'abantu. Rimwe muri ayo mahame, ni uko Imana ikeneye ubugingo bwacu mbere na mbere. Ntabwo Yesu yagiye ku musaraba kugirango dutware amamodoka meza dutunge n'amafaranga menshi, yawugiyeho kugirango tubone ubugingo mbere na mbere, ibisigaye byose ni inyongera.

==> Ni byo rwose nta wahakana ko gukora mu buryo tumaze kuvuga haruguru, bisaba ubushobozi. Nta wahakana ko bivuna kujya ku ruhimbi kuvuga ubutumwa bwiza kandi wasize abana bashonje, cyangwa babirukanye mu ishuri, cyangwa ukaba wasize bakwirukanye mu nzu kubera kutayishyura.... Nta n'uwakwirengagiza ko biryoha gukorera Imana ibintu byose bimeze neza, mu mufuka, mu rugo n'ahandi. Ariko rero nanone, buri wese akwiye kuzirikana ko "Nta mwizera utarahawe ikintu cyafasha abandi", kandi icyo gukora ngo ugirire umuntu umumaro, si ko gisaba amafaranga buri gihe cyose. Buri wese akwiriye kuzirikana ko nk'uko Yesu yabyivugiye, "Uwahawe ducye ntadukoreshe uko Imana ibimusaba, biragoye ko Imana yamuha byinshi" (Matayo 25:14-30)

==> Imana ubwayo iratugira inama:

Yesaya1:16-17 [16]“Nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi. [17]Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi. 

Murakoze, Uwiteka akomeze atugirire neza.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.2k users

...