0 like 0 dislike
123 views
in Ibibazo byerekeye Imana by (18.1k points)
Gusohora kw'isezerano no kudasohora kwaryo: Byose ni hano.

1 Answer

0 like 0 dislike
by (18.1k points)
reshown by

Iki ni ikibazo cyiza kandi cyagiye gitera abantu benshi kuyobera mu binyoma, ahanini babitewe no kudasoma Ijambo ry'Imana no kudasobanukirwa ibyerekeranye n'amasezerano, rimwe na rimwe ugasanga abantu basigaranye indimbo ngo "Isezerano ntirihinduka" gusa.... bagasigara bicariye ibitakiriho!

Mbere yo gusubiza iki kibazo, tubanze dusobanure ko iyo urebeye ISEZERANO mu nguni y'abarihabwa, usanga habaho amasezerano y'ubwoko bubiri: Habaho ISEZERANO RUSANGE n'ISEZERANO RY'UMWIHARIKO

ISEZERANO RUSANGE

Iri ni isezerano ritagira condition n'imwe.  Imana iriha abana bayo muri rusange, ititaye ku ho bari, uko babayeho, uko basenga, uko bizera.... n'ibindi. Iri sezerano rirasohora byanze bikunze, nta conditions zihariye rigira, uko byamera kose iri sezerano rirasohora.

Urugero: Yesu yadusezeranije ko azagaruka: IRI NI ISEZERANO-RUSANGE, nta kintu na kimwe twakora ngo tumubuze kugaruka, nta n'icyo twakora ngo aze vuba cyangwa atinde kuza. Nidukiranuka azagaruka, nitudakiranuka azagaruka, nidukizwa azagaruko, nitudakizwa azagaruka, nidukora ibyaha azagaruka, nitutabikora azagaruka.... muri macye, nta kintu na kimwe abari mu isi bakora ngo Yesu aze cyangwa ntaze. Azaza uko byamera kose.

ISEZERANO RY'UMWIHARIKO

Iri ni isezerano rihabwa umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry'abantu bafite icyo bahuriyeho. Iri rishobora guhabwa umuntu umwe ku gite cye, umuryango umwe, Itorero rimwe, igihugu kimwe.... kandi mwene iri sezerano, igihe cyose riba riherekejwe na conditions runaka, nk'urugero, rikaba rivuga riti "Nukora utya, najye nzakora ntya...". Ikibazo ni uko usanga akenshi twifatira kariya ka nyuma kavuga ngo "Imaza izakora itya.... tukirengagiza akandi kavuga ngo "Nugira utya...."

Ubusanzwe, Isezerano riba hagati y'abantu nibura babiri. Buri ruhande ruba rufite inshingano zo kubaha amabwiriza arikubiyemo. Iyo uruhande rumwe rwishe isezerano, isezerano rirapfa, ariko uruhande rundi ntiruryozwa ibyo kudakomezwa kw'isezerano.

Imana yo ntishobora kwica isezerano, ntibibaho : Ariko ku rundi ruhande, twebwe dufite inshingano zo kurigumamo: Iyo turisohotsemo birakunda,  ariko ntibigomba kwitirirwa Imana ngo tuyibeshyere ko yaba yivuguruje, kuko yo iba igikomeje isezerano ryayo.

Ese Birashoboka kuva mu isezerano? Cyane rwose. Birashoboka, na Bibiliya irabihamya: Zaburi 25:3 "Si ko bizaba, Mu bagutegereza nta wuzakorwa n’isoni. Abava mu isezerano ari nta mpamvu, Ni bo bazakorwa n’isoni.

Murabibona rwose ko kuva mu isezerano bishoboka. 

Ese muri Bibiriya hari ingero z'abisohoye mu isezerano batuma ridasohora?

Cyane rwowe, dushobora gufata urugero rwihuse kuri Eli. Eli yari Umutambyi, kandi yari yarahawe izerano ko urubyaro rwe ruzahora rugendera imbere y'Uwiteka iteka ryose, ariko abana ba Eli bahindutse ibigoryi ndetse na se arabarebera ntiyabacyaha, iyo myitwarire yatumye bo ubwabo bisohora mu isezerano bari barahawe, bituma ibyo yari yarasezeranijwe bidasohora. Ibyongibyo Imana ubwayo irabyivugira muri aya magambo:

1 Samuel 2:30 "Ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Ni ukuri nari navuze yuko ab’inzu yawe n’ab’inzu ya so bazajya bagendera imbere yanjye iteka ryose’, ariko none Uwiteka aravuze ngo: Ntibikabeho kuko abanyubaha ari bo nzubaha, ariko abansuzugura bazasuzugurwa."

Imana ubwayo iti "Nari naravuze nti..., ariko noneho ndavuze nti...." Ese wagizengo Imana yarivuguruje? Oya rwose, ntabwo ijya yivugiruza. Eli yavuye mu isezerano bituma isezerano ridasohora, ariko nta wabigereka ku Mama nk'aho hari uruhare yabigizemo. Imana yacu ntitwaza igitugu, satani ni we utwaza igitugu. Umuntu kuva yaremwa yaremanywe ubushake, kandi Imana yubaha Ubushake bw'umuntu.

Njyewe mfite amasezerano menshi Imana yampaye, amwe muri iyo avuga atya: Numbera umwizerwa, nza......... (Birumvikana, mfite inshingano zo "kuguma ndi umwizerwa", nintazubahiriza nkaguma mu kuririmba ngo isezerano ry'Imana ntirihinduka..... Yesu azarinda agaruka nkiririmba‍ gusaaaaa.... ndabizi.

Ese Imana ishobora kwivuguruza?

Ntibibaho! Imana ntiyivuguruza na gato. Yo iguma ari iyo kwizerwa, kandi irinda Ijambo ryayo ngo irisohoze. Yeremiya 4:28 "Ni cyo kizatera isi kuboroga, n’ijuru hejuru rikabamo umwijima kuko nabivuze nkabigambirira, kandi sinzabyibuza, ntabwo nzivuguruza.”

Yeremiya 1:12 "Maze Uwiteka arambwira ati “Waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze.”

UKURI GUHARI NI UKU: 

1)Isezerano ryose rirarwanywa

2) Isezerano rirarindwa

Iyo Umukristo yahawe isezerano, ntabwo agomba kuririmba ngo isezerano rizasohora gusa, ngo ashyire akaguru ku kandi, ahubwo aba afite inshingano zo kuririnda ashishikaye kuko agomba kumenya ko isezerano rye rirwanywa. Iyo wahawe isezerano, witegura no kurwana kurusha uko warwanaga mbere yo kurihabwa. Bitabaye ibyo, uramutse uhawe isezerano warangiza ukajya gushayisha mu byaha, ntiwatangara wisanze warisohotsemo, maze ukisanga Imana ikubwira nk'uko yabwiye Eli, iti "Nari naravuze ngo ..... ariko ntibikabeho!"

MURI MACYE: Yego rwose, birashoboka ko isezerano rishobora kudasohora, bidatewe n'uko Imana yivuguruje kuko ntijya yivuguruza, ahubwo bitewe n'uko uwarihawe yarisohotsemo mu buryo bumwe cyangwa ubundi. 

ICYITONDERWA: 

1)Igihe cyo guhabwa isezerano, n'iyo mu isezerano haba hatarimo ijambo rivuga ngo "Nugira utya...", uwahawe isezerano agomba kumenya ko iryo jambo "nugira utya..." risanzwe rihari si ngombwa ko barigusubiriramo, ryihishe muri Bibiliya. Ni inshingano z'uwahawe isezerano gukunda Ijambo ry'Imana no kurisoma kugirango amenye icyo Imana imubwira. Ntabwo Imana igomba kuryozwa kudasoma Ijambo ryayo kwacu, no kubabazwa tuzira kutamenya. Hoseya 4:6 “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y'Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe." (Note: Iki cyanditswe abantu bamwe bakunze kugikoresha nabi, bakakitwaza ngo biyaranje mu manyanga yo mu isi, bakibagirwa kugisoma ngo bakirangize, bakibagirwa kwibonera ko Imana ituburira ibi: Nitwibagirwa Ijambo ryayo, tuzabe twiteguye guhangana n'ingaruka zabyo"

2)Tugomba kwemera ko Gusohora kw'isezerano no kudasohora kwaryo ari kimwe mu bintu biturenze. Ibintu by'Imana ntibigendera kuri formule mathematique, ngo ducyeke ko 1+1 igihe cyose bigomba kubayara 2 nk'uko bimeze muri mathematique, OYA. Abantu babiri bashobora guhabwa isezerano rimwe, bakariherwa igihe kimwe, bagasenga kimwe, bagakiranuka kimwe, bakizera kimwe... ariko kubera impamvu ziturenze umwe agasubizwa mbere y'undi. Igikomeye ni ukubahiriza ibyo dusabwa ku ruhande rwacu, tukaguma mu isezerano, ubundi tukareka nyiri kuriduha akikorera umurimo mu buryo bwe.

Bantu mufite amasezerano, nimuyarinde

Murakoze.

ago by
0 0
Thank
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.2k users

...