0 like 0 dislike
38 views
in Inyigisho kuri Bibiriya by
Yari inde? Byinshi kuri Yakobo mwene Alufayo

1 Answer

0 like 0 dislike
by (18.1k points)

Mu ntumwa za Yesu habagamo ba Yakobo babiri: Yakobo Mwene Zebedayo (Uyu Yakobo yavaga indime na Yohana), hakaba n'undi Yakobo yari mwene Alufayo.

Kugirango Bibiliya ibatandukanye neza mu buryo budateje urujijo, akenshi iyo ivuze Yakobo yongeraho "Yakobo mwene Runaka".... Cyangwa "Yakobo umuvandimwe wa.....". Muri Bibiliya hamwe na hamwe, Uyu Yakobo tuvuga hano mwene Alufayo akunze no kwitwa "Yakobo muto". Mariko 15:40 "Hari n’abagore bari bahagaze kure bareba, muri bo harimo Mariya Magadalena, na Mariya nyina wa Yakobo muto na Yosefu, na Salome." Ntibizwi neza impamvu yo kumwita "Muto", niba ari ibikorwa bye bitangana n'ibya Yakobo mwene Zebedayo, niba ari igihagararo.... ntibizwi neza. Gusa uyu murongo tuvuze haruguru ugaragaza ko nyina w'uyu Yakobo yitwaka Mariya.

Uyu yakobo mwene Alufayo nta byinshi avugwaho muri Bibiliya. Nta yandi makuru Bibiliya itanga kuri we, nta kintu Bibiliya ivuga yigeze avuga, nta n'icyo ivuga yigeze akora.

Yapfuye ate?

Hanze ya Bibiliya, amateka avuga ko Yakobo mwene Alufayo yajyanywe ku gasongero k'inzu ndende, baramuboha, baramusunika aramanuka yikubita hasi, mu gihe agihorogoma bamusanga hasi bamwicisha amabuye.

Imana idufashe kwigira kuri aba batubanjirije.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.2k users

...