1. Nyoborwa mu nzira yose
N’ ukuboko k’ UmukizaIyo mbony’ inez’ agira,
Ntabwo mba ngishidikanya
Ndetse ngir’ umunezero,
N’ amahor’ asendereye
Angirir’ ubuntu bginshi,Butagir’ uko bungana.
2. Nyoborwa mu nzira yose,
Niringiy’ Umwami Yesu
Antsindiran’ ibishuko,
Anyongeramw’ imbaraga
Mu gihe nishwe n’ inyota
Naniriwe mu rugendo
Rwa rutare rwasadutse
Ruradudubiz’ amazi.
3. Nyoborwa mu nzira yose,
Kubw’ urukundo rwe rwinshi
No mw ijur’ imbere ya Se,
Nzanezerwa bihebuje
Yesu ku birenge byawe,
Niho mpfukamye nkuramya
Kuko wanyoboye neza
Mur’ iyi si ngituyemo.
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.