Nk'uko dukunze kubivuga, gusubiza ikibazo gitangira kiti "Kubera iki Imana........." akenshi biragora. Bibiriya ntabwo buri gihe isobanura impamvu zose Imana yakoze ikintu gutya cyangwa kuriya, kuko Imana idategetswe gusobanura ibyayo. Yobu 33:13 "Ni iki gituma uyigisha impaka, Kuko itagomba gusobanura ibyayo?"
Gusa iki ni ikibazo abantu benshi bibaza kandi si mu bihe bya none gusa banacyibazaga guhera cyera. Akenshi turibaza tuti "Kuki Imana itahise yica satani akimara gucumura, ko ubu none isi iba ifite amahoro?" Tuzi neza ko igihe kimwe, ahazaza, Imana izatsinda satani burundu, satani ajugunywe mu nyanja yaka umuriro aho atazabasha kongera gukora nk'uko yidegembwa ubu. (Ibyahishuwe 20:10 "kandi Satani wabayobyaga ajugunywe muri ya nyanja yaka umuriro n'amazuku, irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi w'ibinyoma. Bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose.") None umuntu yakwibaza ati "None se niba Imana izabikora igihe kimwe, kuki n'ubundi itabikoze na mbere hose? Cyangwa basi yabikoze ubungu ko ibishoboye, igatabara ubwoko bwayo?
Ntitwakwihandagaza ngo tuvuge ko tuzi imitekerereze y'Imana mu buryo budasubirwaho, ariko hari ibyo tuzi mu mikorere y'Imana dusenga:
1) Icya mbere, tuzi ko Imana yigenga, ifite ubutware bwose hejuru y'ibyo yaremye byose na satani arimo. Yego ni byo ko satani n'abadayimoni bakora, ariko bakora gusa kugeza ku murongo ntarengwa bashyiriweho. Ntabwo Imana yaturetse mu biganza bya satani n'abadayimoni ngo badukoreshe ibyo bashaka, hari aho badashobora kurenga naho ubundi baba baradukozeho ibirenga kure ibyo dutekereza.
2) Icya kabiri, Tuzi ko ibiriho ubu, ibyashize n'ibizaza, byose biri muri gahunda y'Imana nk'uko yayitekereje guhera mu ntangiriro. Ibintu byose birimo kugenda uko Imana yabitekereje guhera mu ntangiriro kugeza ku iherezo ry'ibihe, nta kintu na kimwe cyayitunguye kandi nta kintu na kimwe cyahindura gahunda zayo. Yesaya 14:24 "Uwiteka Nyiringabo ararahiye ati “Ni ukuri uko nabitekereje ni ko bizasohora, kandi uko nagambiriye ni ko bizaba." Hari umuntu umwe muri Bibiliya wagerageje kuba yavuguruza Imana, dore uko Imana yamusubije: Yobu 40:6-8 Maze Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati 7“Noneho kenyera kigabo, Ngiye kukubaza nawe unsubize. 8Mbese ugiye kumvuguruza icyo nategetse? Ugiye kumpererezaho ibyaha kugira ngo ubone urubanza?
Yobu 46:10 "Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavuga nti ‘Imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora."
3) Icya gatatu, tuzi ko Imana ari urukundo, ibibaho byose n'ibyo Imana ikora byose biba biri mu mugambi wayo mwiza w'urukundo, kandi byose bigafatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza. Abaroma 8:28 "Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk'uko yabigambiriye"
Gahunda Imana yapangiye umuntu, ni yo gahunda nziza yashobokaga. Kwibwira ngo "Iyo Imana iza kubigenza gutya ni bwo byari kuba byiza kurushaho ......" , kwibwira ngo iyo nza kuvuka imyaka 10 mbere cyangwa imyaka 10 nyuma ni bwo byari kuba byiza kurushaho....." ibyo byose ni ukwibeshya cyane. Ni nde warusha Imana ubwenge ngo ayigire inama? Ninde wayirusha urukundo ngo ayibwire uko urukundo rwayo rwarushaho kuba rwiza? Inzira z'Imana, ubwiza bwayo, ubutabera bwayo, gukiranuka kwayo, bizabonwa n'abazabasha kwihangana bagategereza, ubwo bizasohora bazasobanukirwa neza ko Imana yabakunze ku rwego rudashobora kugira icyo rwongerwaho cyangwa guhindurwaho.
4) Icya kane ari na cyo cya nyuma, twongere rwose tubitsindagire ko dukwiriye kwizera Imana mu buryo bwuzuye. Byaba bitangaje cyane kuba umwana w'imyaka 3, ukiga kuvuga no kugenda, yabaza se ati "kuki warongoye Mama? Ese kuki utangishije inama?" Cyangwa akabaza nyina ati "Kuki wemeye Papa? kuki se ubundi utangishije inama?" Murumva se bitaba ari agahomamunwa? Birangana neza neza no kuba twabaza Imana ngo "Kuki udakuraho satani nonaha kandi ubifitiye ububasha n'uburenganzira?"
Inzira z'Imana ziratunganye ku kigero cy'aho ntacyo wakuraho, ntacyo wakongeraho ntan'icyo wahinduraho. mu ijambo rimwe ry'icyongereza, inzira zayo ziri "Perfect". Zaburi 18:31 "Inzira y'Imana itungana rwose, Ijambo ry'Uwiteka ryaravugutiwe, Ni ingabo ikingira abamuhungiraho bose." Buri gahunda yose Imana ifite, iyo ifitiye satani, igihe izamukuriraho, uburyo izamukuraho .... ni yo gahunda nziza ishoboka ku muntu. Ntacyo umuntu yakwifuza kugira icyo ahinduraho, kuko Imana iramutse yemereye muntu kugira icyo ahinduraho, byaba bibi ku muntu.
Ukuri guhari ni uko tudashobora gusobanukirwa neza inzira z'Imana n'imigambi yayo. Yesaya 55:8-9 “Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n'izanjye!” Ni ko Uwiteka avuga. 9“Nk'uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n'ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira." Icyo twebwe dusabwa nk'abana b'Imana, ni ukuyizera no kuyubaha. Ibyo iteganyirije satani n'igihe izabishyirira mu bikorwa, ni yo gahunda nziza ibaho yashoboraga gukorwa mu nyungu za muntu.
Murakoze, Uwiteka atugirire neza.
Ev. Innocent Munyaneza