0 like 0 dislike
392 views
in Ibibazo byerekeye Abamarayika n'abadayimoni by (18.7k points)
Can Satan read our minds and know our thoughts?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (18.7k points)
reshown by

Mbere na mbere, ni  ngombwa gusobanukirwa ko Satani atabera hose icyarimwe. Ubu muri aka kanya urimo gusoma iki gisubizo, niba Satani ari aho wicaye, bisobanuye ko hano ndi adahari. Niba aka kanya ari muri USA, bisobanuye ko mu Rwanda adahari. Imana ni yo yonyine ifite umwihariko wo kubera hose icyarimwe no kumenya byose, mu gihe Satani we acungira ku kuba afite umubare munini w'abadayimoni bamukorera umurimo we w'ubugome, ariko tutaragera kure, bibanze byumvikane ko Satani atazi byose, ndetse ntanabera hose icyarimwe.

Ese satani n'abadayimoni be bashobora gusoma mu bwonko bwacu no kumenya ibyo dutekereza? Igisubizo gitomoye ni OYA. Bibiriya Yera, Abami ba mbere 8:39; Bibiriya ivuga neza ko "Imana Ariyo yonyine izi imitima y'abantu bose." Nta kindi cyaremwe gifite ubwo bubasha. Imana imenya icyo tugiye kuvuga kitarasohoka mu kanwa kacu. Zaburi 139:4 Bibiriya igira iti "Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye Uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka" 

Yesu na we, kuko twizera ko ari Imana, akiri no mu isi mu mubiri yamenyaga igitekerezo cya buri muntu ataranavuga.

- Yohana 2:24 "Ntiyagombaga kubwirwa iby'abantu, kuko ubwe yari azi ibibarimo"

- Matayo 9:4 "Ariko Yesu amenya ibyo bibwira arababaza ati: Ni iki kibateye kwibwira ibidatunganye mu mitima yanyu?"

Ni byo ko Bibiriya ivuga ko Satani afite imbaraga, kuko ni nawe mumarayika mukuru mu bamarayika baguye. Mu kugwa kwe, yabashije kwemeza no kwigarurira abamarayika bagera kuri kimwe cya gatatu cy'abamarayika Imana yaremye. (Ibyahishuwe 12:4). Ndetse n'aho agwiriye, Marayika ukomeye witwa Mikayeli, ubusanzwe usanzwe akora iby'ubutware buhambaye, igihe yariho atonganganira na Satani umurambo wa Mose, ku bwe ntiyabashije kugira ubundi butware kuri Satani ahubwo yitabaje Imana aravuga ati "Umwami Imana Iguhane" (Yuda1:9). Ibyo aribyo byose, imbaraga za Satani n'ububasha bwe bifite umupaka ntarengwa, no gusoma mu bwonko bwacu ibyo dutekereza birenze ububasha bwe.

Kugirango Satani n'abadayimoni babashe gusoma mu bwonko bwacu ibyo dutekereza, byabasaba kuba bazi byose kandi ntibazi byose, byanabasaba kubera hose icyarimwe kandi ntibabera hose icyarimwe. Uwo ni umwihariko w'Imana. Icyakora, Satani n'abadayimoni be bafite inararibonye ikomeye y'igihe kirekire bayobya abantu kandi babagerageza. Babonye umwanya uhagije wo kwiga ikiremwa-muntu. Idayimoni ishobora kuba mu muntu, cyangwa kugenda ku muntu, ubuzima bwe bwose. Imyaka mirongo imugendaho bucece, ireba uko akora, uko avuga, uko abaho. Ibyo bibaha ishusho rusange ya buri muntu, cyane cyane ko ibyo babigenzura bucece, twe ntituba twitaye kuba hari ibiremwa bitagaragara birimo kutwumviriza ibyo tuvuga. Nyuma yo kugenzura ibyo byose, Satani n'abadayimoni bashobora gukora icyo bita mu cyongereza "a well educated guess", tugenekerereje mu kinyarwanda ni nko "gufora cyangwa gutomboza". Muri uku gufora no gutomboza, satani n'abadayimoni bashobora kugerageza gufora ibyo dutekereza cyangwa gahunda dufite n'ibindi. Ni yo mpamvu, rimwe barahusha.... ubundi bagahamyamo.......

Kugirango birusheho gusobanuka neza, tugiye kwifashisha ibyanditswe byera turebe ingero zifatika:

1) Kugerageza gufora no gutomboza: 

Igihe satani yashakaga Yobu, dore ijambo yabwiye Imana: Yobu 1: 9 "Maze Satani asubiza Uwiteka ati “Ariko se ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa? 10Ntiwagiye umurinda we n'inzu ye n'ibyo atunze byose? Wahiriye umurimo w'amaboko ye, n'amatungo ye agwiriye mu gihugu. 11 Ariko rambura ukuboko kwawe ukore ku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe.”"  Biragaragara neza: Satani ntabwo yasomye mu bitekerezo bya Yobu ngo amenye niba Yobu ari bwihakane Imana: Ahubwo yarafoye, akurikije ibyo asanzwe abona ku bantu, aravuga ati na Yobu ari bwihakane Imana kuko ni ko bisanzwe bigenda! None se Yobu yihakanye Imana nk'uko satani yabyibwiraga? Oya rwose. Hano satani yafoye nabi, yarashe ku ruhande. biragaragara ko atari yabashije kureba mu bitekerezo bya Yobu, iyo aza kurebamo aba yaramenye ko Yobu atigeze anatekereza kwihakana Imana. 

2) N'ubwo batabasha gusoma ibitekerezo byacu, satani n'abadayimoni bashobora kuduteramo igitekerezo.

Ibi ni byo: Satani n'abadayimoni bashoboramo kuduteramo ibitekerezo, ingero zirahari muri Bibiriya: Ibyakozwe n'Intumwa 5:3 "Petero aramubaza ati “Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukīsigariza igice cy'ibiguzi by'isambu?"

Urundi rugero: Yohana 13:2 "Bakirya ibyokurya bya nijoro, Satani yari yamaze koshya umutima wa Yuda Isikariyota mwene Simoni ngo amugambanire."

Birasobanutse: Iyo idayimoni ituye mu muntu (Possession), birayorohera cyane gutera igitekerezo mu mutima w'umuntu ituyemo. Ndetse rimwe na rimwe, uyu muntu utuwemo na dayimoni ashobora kuvuga, amagambo agasohoka mu kanwa ke, n'ijwi ukumva ari irye,  ariko mu by'ukuri atari amagambo ye ahubwo ari dayimoni irimo kuvuga. Ibyo bishoborwa na dayimoni ituye mu muntu gusa, iyo hanze y'umubiri ntabyo yabasha, ariko na bwo ntabwo bisobanuye ko dayimoni yasomye ibitekerezo bye, ahubwo yamuteyemo igitekerezo; (Biratandukanye). No muri Bibiriya ingero zirimo: Matayo 8:28 "Amaze gufata hakurya mu gihugu cy'Abagadareni, ahura n'abantu babiri batewe n'abadayimoni bava mu mva, bari abasazi cyane bituma ari nta watinyuka kunyura muri iyo nzira. 29Barataka cyane bati “Duhuriye he, Mwana w'Imana? Mbese uje hano kutwica urupfu n'agashinyaguro, igihe cyacu kitaragera?” 30Hirya yabo hari umugana w'ingurube nyinshi zirisha. 31Abadayimoni bazibonye baramwinginga bati “Nutwirukana utwohereze muri uriya mugana w'ingurube.” 32Arabasubiza ati “Nimugende.” Babavamo baragenda, bajya muri izo ngurube. Umugana wose wirukira ku gacuri, zisuka mu nyanja zipfira mu mazi."

Biragaragara rwose, dushingiye ku Ijambo ry'Imana, ko dayimoni ishobora kuvugira mu muntu, ariko ibyo ntibisobanuye ko ibasha gusoma ibitekerezo bye. 

Hari ikindi cyanditswe cyadufasha: 2 Abakorinto 2:11 "Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wa wundi umurimo? N'iby'Imana ni ko biri, nta wabimenya keretse Umwuka wayo.". Biragaragara ko uretse Imana na nyirabyo, nta kindi kiremwa, cyaba umuntu cyangwa satani n'abadayimoni cyabasha kumenya ibyo undi atekereza.

Twebwe abaviriwe n'umucyo tukamenya ukuri, tujye twita ku nama Bibiriya itugira. Kenshi cyane Bibiriya idusaba kuvuga make no kutihutira kuvuga. Ntabwo impamvu yabyo ishingiye ku bo tuba tuganira gusa, ahubwo harimo n'inyungu y'uko hari ibiremwa bitagaragara bitabasha kumenya ibiri muri twe tutarabivuga, ahubwo bikadutegera ku bisohotse mu kanwa kacu.

Imana ibahe umugisha.

Ev. Innocent Munyaneza

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

579 questions

171 answers

85 comments

142k users

...