Ukuri guhari ni uko ntaho Bibiriya ivuga ko Satani yari ashinzwe umuziki mu Ijuru, ariko hari ibyanditse duheraho duhamya ko yari afite aho ahuriye no kuririmba. Bibiriya ntitinda cyane mu kuvuga uko satani yari abayeho mbere yo kugwa kwe.
Muri Bibiriya hari ibyanditswe bibiri gusa bikomoza kuri satani mbere yo kugwa kwe:
1) Ezek 28:14-17 [14]Wari warasīgiwe kugira ngo ube umukerubi utwikīra, kandi nagushyizeho kugira ngo ube ku musozi wera w'Imana, wagendagenderaga hagati y'amabuye yaka umuriro. [15]Wari utunganye bihebuje mu nzira zawe zose uhereye umunsi waremweho, kugeza igihe wabonetsweho gukiranirwa. [16]Wuzuyemo urugomo ruzanywe n'ubugenza bwawe bwinshi bugutera gucumura, ni cyo cyatumye nkwirukana nk'uwanduye nkagukura ku musozi w'Imana. Narakurimbuye wa mukerubi utwikīra we, ngukura hagati ya ya mabuye yaka umuriro. [17]Ubwiza bwawe ni bwo bwateye umutima wawe kwishyira hejuru, kubengerana kwawe ni ko kononnye ubwenge bwawe, nakujugunye hasi ngutangariza imbere y'abami kugira ngo bakwitegereze."
2) Yesaya 14:11-17 "Icyubahiro cyawe n'amajwi y'inanga zawe bimanuwe ikuzimu, usasiwe inyo urazoroswa. “Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w'umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka! [13]Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y'ubwami isumbe inyenyeri z'Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w'iteraniro mu ruhande rw'impera y'ikasikazi, [14]nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk'Isumbabyose.’ [15]Ariko uzamanuka ikuzimu ugere ku ndiba ya rwa rwobo. [16]“Abazakubona bazakwitegereza cyane bagutekerezeho bati ‘Uyu ni we wahindishaga isi umushyitsi akanyeganyeza ubwami, [17]agahindura isi ubutayu, asenya imidugudu yo muri yo, ntarekure abanyagano ngo basubire iwabo?’
Uwo murongo wa Yesaya 14:11 ni wo abasesenguzi bakunze guheraho bavuga ko satani yari umuririmbyi mu Ijuru. Ikindi kizwi ni uko mu Ijuru nta kindi Abamarayika bakora uretse kuramya Imana. Satani rero nk'uwahoze ari umumarayika usumba abandi, mu bwiza, mu cyubahiro... Ubwo birumvikana ko na we yari ku isonga mu kuramya. Gusa, ntaho Bibiriya ivuga bitomoye ngo wenda satani yaba yari ashinzwe umuziki mu Ijuru, ariko ikigaragara ni uko umwanya yari afite mu Ijuru wari ufite uhurira bya hafi no kuririmba.
Uwiteka abahe umugisha.