32. Sioni sanganir’ Umukwe
1. Sioni sanganir’ Umukwe
Gend’ umwerek’ umunezero
Wibonez’ imbere y’ Umukwe
Gir’ umwe te wo kwitegura
Gusubiramo (Ref)
Nezerwa, nezerwa,
Umukw’ agushakahw impundu
Nezerwa, nezerwa,
Ngwin’ upfukamir’ Ihoraho
2. Umukiza wacu yavuye
Ku ntebe y’ ubwami mw ijuru
Yagaragaye mu ruhinja
Rwaryamishijwe rnu muvure
3. Yabay’ igitambo gikwiye
Yababarijw’ i Gologota
Yapfiriye bose bo mw isi
Duhabw’ agakizak’ Imana
4. Yaneshej’ umwanzi Satani,
Ndetse n’ urupfu rwaratsinzwe
Yaduhishuriy’ ubugingo
Twahawe kuzabahw iteka
5. Agenderer’ abababaye,
Abah’ a mahoro y’ ukuri
Azahora ku ngom’ iteka,
Kukw ar’ Umwam’ ukiranuka