31. Musamariyakazi, Yesu yaramubwiye
1. Musamariyakazi, Yesu yaramubwiye
Ati: Mp’ utuzi nyweho, naw’ aramusubiza;
Byashoboka bite se, ngo mbe naguh’ amazi?
Kandi ko ur’ Umuyuda nkab’ Umusamariya?
Nguk’ uko yatangaye.
2. Umuntu wes’ uzanywa ayo mazi nzamuha,
Nta bw’ azagir’ inyota. kugez’ iteka ryose
Kukw ayo maz’ ariyo yamanutse mw ijuru
Azamuhindukira isokw idudubiza,
Muri we iteka ryose.
3. Umpe kur’ayo mazi y’ ubugingo bw’ iteka,
Amar’ inyota mfite, sinzongere kuvoma
Yesu yumva ningoga uwo Musamaria
Ngwino kukw iyo mpano ituruka mw ijuru
Wayi habg’ uyu munsi.
4. Iy’ usobanukirwa igikorwa cy’ Imana,
Ukameny’ ugusabye ayo mazi yo kunywa,
Naw’ uba wamusabye, akaguh’ ayo mazi
Amazi y’ ubugingo ntabw’ aba mur’ iyi si
Abantu batuyemo.