0 like 0 dislike
131 views
in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by (16.9k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)

ICYITONDERWA: Turabizi kandi turabizirikana ko abanyamadini basobanura mu buryo butandukanye ibijyanye n’ibihe by’imperuka. Icyo tugamije si ugukurura impaka, ahubwo ni ugusaba Umwuka Wera ngo arusheho kudusobanurira, ariko tukanatanga ibyo dufite kandi twizera ko ari ukuri dushingiye ku ijambo ry’Imana.

Umubare 666 ni kimwe mu bintu byavugishije abantu benshi mu byerekeranye na Bibiriya n'ubusobanuzi bwayo. Waranditswe, warigishijwe, warasobanuwe, wateye abantu ubwoba... kugeza ubwo winjiye mu mibare, atari ubu gusa, guhera kera. Uyu mubare uvugwa mu Byahishuwe 13:18 "Aha ni ho ubwenge buri: ufite ubwenge abare umubare w’iyo nyamaswa kuko ari umubare w’umuntu, kandi umubare we ni magana atandatu na mirongo itandatu n’itandatu." Muri iki gice ntihavugwa umubare 666 gusa, hanavugwamo ibindi bintu bibiri bikomeye: havugwamo inyamaswa ebyiri, izi nyamaswa zikaba zishushanya Antikristo n'Umuhanuzi w'ikinyoma. Iyo witegereje neza usanga hari ikimenyetso antikristo azashyira ku bantu kugirango babashe kugura mu masoko, hakaba n'umubare uranga antikriso ariwo 666. Ibyo bigaragara muri iyi mirongo ibiri:

Ibyahishuwe 13:16-17 "itera bose aboroheje n’abakomeye, n’abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’ab’imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga, kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w’izina ryayo." Ibi byanditswe bigaragaza ko umubare 666 utandukanye n'ikimenyetso kizashyirwa mu ruhanga rw'abantu kugirango babashe guhaha. Ukuri guhari, ni uko ubusobanuro bw'umubare 666 ari iyobera, kandi uwanditse iki gitabo na we ni uko yabishakaga ko biba iyobera, kuko yaravuze ati "ufite ubwenge abare umubare w’iyo nyamaswa kuko ari umubare w’umuntu." Kuba Yohana yaravuze ati "ufite ubwenge abare umubare w'iyo nyamaswa "byatumye abantu bishora mu mibare itandukanye yo kubara 666, bagakoresha uburyo buzwi cyane ku izina rya "Gematria:" Uko bikorwa, ufata ijambo, buri nyuguti igize iryo jambo ukayiha umubare bihura, warangiza ugateranya iyo mibare ukareba igisubizo bitanga. 

URUGERO: Ukoresheje alphabet dukoresha, A=1, B=2, C=3 ......Abantu rero bakoresheje gematria, bagiye babona amazina ahura neza na 666, ayamenyekanye cyane harimo nka Caesar Nero, Mikhail Gorbachev, Ronald Wilson Reagan, n'ayandi mazina menshi ya ba PAPA bagiye babaho mu mateka y'i Roma. Ukuri guhari kuri gematria, ni uko uyikoresheje ushobora kubona ibihumbi by'amazina y'abantu bihura na 666, rero si uburyo bwizewe bwo guhamya umubare 666. Ntabwo dushaka kwinjira muri iyi mibare cyane, tunisegure ntabwo dushaka kwibasira idini iryo ariryo ryose, ariko reka tubahe urugero rumwe rukunze gutindwaho na benshi: Hari ijambo riri mu kilatini rifatwa nka "moto", cyangwa "slogan" y'abapapa muri kiriziya Gatolika i Roma, (Ibi ni ukuri si inkuru), iryo jambo rivugwa mu kilatini "Vicarius Filii Dei" (Mu gifaransa ni "Vicaire du Fils de Dieu", mu cyongereza ni "Representative of the Son of God" mu kinyarwanda ni "Umusimbura w'Umwana w'Imana"), dore ukoresheje gematria icyo bitanga:

Nk'uko twatangiye tubivuga, ntabwo iyo shusho iri hejuru igaragaza ibyafatwa nk'ukuri 100%. Oya rwose. Ubu namwe murimo gusoma iyi nkuru, mu bantu 1000 ubanza hataburamo umwe izina ryahura na 666 ukoresheje gematria! 

Ubusesenguzi bukunze guhurizwaho na benshi ku byerekeye umubare 666 ni ubu: Muri Bibiriya umubare 7 ni umubare w'Imana. Umubare 6 ukaba umubare w'umuntu. Nk'uko twabibonye, 666 si umubare uzashyirwa ku bantu ahubwo ni ikimenyetso kiranga antikristo, bikaba bihamya bidasubirwaho ko antikristo azaba ari umuntu nk'uko Bibiriya ibihamya.

 Tuzi neza ko Bibiriya itanditswe ngo itumare amatsiko kuri buri kantu kose kabaho, ikindi kandi, bibiriya ivuga ko "Ibihishwe ari iby'Imana, ibyahishuwe bikaba iby'abantu" (Gutegeka kwa kabiri 29:28: "Ibihishwe ni iby’Uwiteka Imana yacu, ariko ibyahishuwe ni ibyacu n’urubyaro rwacu iteka, kugira ngo twumvire amagambo yose y’aya mategeko"

Buri cyose Imana yasanze kidufitiye akamara yarakitubwiye mu buryo busobanutse, kuko na Bibiriya yongeraho iti "Ibihishwe by’Uwiteka bihishurirwe abamwubaha, Azabereke isezerano rye". (Zaburi 25:14) Ibirenze ibyo, Umwuka Wera akomeze atugenderere kandi adusobanurire.

Imana ibahe umugisha

...