0 like 0 dislike
94 views
in Inyigisho kuri Bibiriya by (18.1k points)
Amakuru ashoboka avugwa kuri we.

1 Answer

0 like 0 dislike
by (18.1k points)
selected by
 
Best answer

Barutolomayo avugwa incuro 4 gusa muri Bibiliya, ndetse muri izi ncuro zose aba avugwa mu rutonde rw'intumwa za Yesu gusa.

Nta yandi makuru Bibiliya itanga kuri Barutolomayo, nta kintu Bibiliya ivuga yigeze avuga, nta n'icyo ivuga yigeze akora.

Hanze ya Bibiliya, amateka avuga ko nyuma ya Yesu Barutolomayo yaba yarakomeje umurimo wo kuvuga ubutumwa bwiza mu Buhinde, abukomereza ahitwa Arubanopolisi muri Armenie y'ubu ari na ho yaba yariciwe azira ubutumwa bwiza.

Amateka avuga ko Barutolelomayo ari umwe mu bantu bishwe urw'agashinyaguro bazira ubutumwa bwiza, kuko ngo yaba yarakuweho uruhu rw'umubiri we, ngo amara iminsi 3 asamba. Yewe, wa mugani wa Bibiliya "n'isi ntiyari ikwiye ko bayibamo!". Ariko igitangaza kurushaho, ni uko abo bose batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo baracyadutegereje ngo tuzabiherwe rimwe! Imana yacu ishimwe.

Abaheburayo 11:38-40 [38]Yemwe, n'isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo! Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga, no mu mavumo no mu masenga. [39]Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe  [40]kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe. 

Imana idufashe kwigira kuri aba batubanjirije.

Murakoze, Uwiteka akomeze atugirire neza

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.2k users

...