0 like 0 dislike
123 views
in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by (16.9k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)
Akenshi, abantu bakunze kugira ubwoba iyo havuzwe ibyerekeranye n'imperuka. nyamara si uko byari bikwiye kugenda. Ku bizera Imana, gutekereza ku iherezo bibazanira umunezero n'ibyishimo, ku batizera hari impamvu ifatika yo kugira ubwoba.

Hari ibintu 2 by'ingenzi byafasha buri wese kugira umutekano igihe atekereza ku bihe by'imperuka: Icya mbere ni uko Imana ari Umugenga wa byose (Souvereign), kandi ifite ibihe byose mu kiganza cyayo. Icya 2 ni ukwibuka ko Bibiriya isobanura neza ibyerekeranye n'iminsi y'imperuka. Twizera ko Bibiriya ari ijambo ry'Imana, yanditswe kugirango Imana ihishurire umuntu ibiriho n'ibizaba. Tugomba kubyizera uko Bibiriya ibivuga, kuko Petero wa 2 igice cya 1:21 Bibiriya igira iti: "Kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n'ubushake bw'umuntu, ahubwo abantu b'Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n'Umwuka Wera". Muri Bibiriya harimo ukuri kutajijinganywaho, kuko ubuhanuzi bwayo butameze nk'ubwa bamwe mu bagiye bahanura ibyerekeye imperuka ariko bikaza kugaragara ko ibyo bahanuye byari ibinyoma (Nka Nostradamus n'abandi); Igihe cyose Bibiriya yavuze ku byari bitaraba, byasohoye nk'uko yabivuze neza neza, nta na rimwe yigeze yibeshya.

Ibyo ukeneye kumenya niba wibaza uko wazarokoko iminsi y'imperuka bishingiye kuwibaza ibi bibazo:

1. Bibiriya ivuga iki ku byerekeye iminsi y'imperuka?

2. Nasobanukirwa nte ibyo Bibiriya ivuga ku byerekeye iminsi y'imperuka?

3. Ibyo Bibiriya ivuga ku byerekeye iminsi y'imperuka bifite izihe ngaruka ku buzima bwanjye bw'uyu munsi?

Ni ngombwa cyane gutekereza kuri ibi bibazo no kugerageza kubibonera ibisubizo bikwiriye. Igihe cyose utarabibonera ibisubizo, nta kabuza ko uzahora uhangayikishijwe no kumenya niba uzarokoka ibihe by'imperuka.

Ku byerekeranye n'iminsi y'imperuka, Bibiriya ivuga neza ko bimwe mu bitabo byo muri Bibiriya nka Daniel n'ibyahishuwe, ntibirimo gusa amateka y'ibyabaye, ahubwo harimo n'ubuhanuzi ku minsi y'imperuka. Mu ncamake, birazwi mu buryo butajijinganywaho ko umunsi umwe, utazwi, Yesu azaza gutware Itorero rye (Rapture). Nyuma y'aho, isi izahita itangira igihe cy'imibabaro ikomeye itewe na antikristo, icyo gihe kikazamara imyaka 7. Nyuma y'iyi myaka 7, Yesu azagarukana n'Itorero gutegeka  mu isi, ari i Yerusalemu, mu ngoma izamara imyaka 1000 (Millenium).

Igihe kimwe, mu buryo butunguranye cyane, abantu bazabura abandi hano muri iyi si. Ibi bizwi nko "Kuzamurwa kw'Itorero". Iyi ntizaba ari imperuka, bizaba ari itangiriro ryayo. ubutumwa bwiza buravugwa, abantu barigishwa, bamwe barizera abandi bakinangira, ariko nta kizabibuza kuba, bizaba.

ESE IBYO BYOSE BIKWIRIYE KUGIRA IZIHE NGARUKA KU BUZIMA BWACU UYU MUNSI?

Hari Imyitwarire 3 ikwiriye kuturanga kugirango dutegure eho hazaza n'ibihe by'imperuka:

1. KUBAHA IMANA NO KUYUMVIRA: Yesu yabisubiyemo kenshi, yadusabye guhora twiteguye, ashobora kugaruka gutwara itorero igihe icyo aricyo cyose. Buri wese akwiriye gusuzuma imibereho ye, akareba niba ihuye n'umurongo Imana yifuza nk'uko tuwukura mu ijambo ryayo.

2. AGAKIZA: Imana yateganije inzira buri wese ubyifuza yacamo kugirango azarokoke iminsi y'imperuka. Iyo ni impano y'agakiza kabonerwa mu kwizera Yesu Kristo.

3. KWAMAMAZA INKURU NZIZA: Inkuru nziza buri wese yamenye akwiriye kutayigira ibanga. Menyesha benshi bashoboka ibyo wamenye, bibwire abandi kugirango na bo bazabashe kurokoka ibihe by'imperuka

Ibisigaye, ni ukwibuka ko hari umunsi buri wese azaca imbere y'intebe y'urubanza, "Kugirango buri muntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubir, ari ibyiza cyangwa ibibi". Ibyo Bibiriya yahanuye bigasohora, ni ikimenyetso ko ibitarasohora bizasohora umunsi umwe. Ku bizeye, Umunsi w'imperuka uzaba uw'ibyishimo n'umunezera, ku banze kwizera uzababera umunsi w'umujinya w'Imana.

Mu gusoza, Reka mvuge mu nteru imwe ngo::  "Niba wifuza kurokoka ibihe by'imperuka, suzuma niba warakiriya impano y'agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo. Kuko Imana itatugeneye umujinya, ahubwo yatugeneye guheshwa agakiza n'Umwami wacu Yesu Kristo. 1 Abatesaloniki 5:9 ".
...