Filipo yari umwe mu ntumwa 12 za Yesu, Bibiliya ikaba itamuvugaho byinshi kuko na we ubwe nta byinshi avuga. Mu butumwa bwiza bwa Matayo na Luka, Bibiliya ivuga iby'umuntu umwe Yesu yabwiye ati "Nkurikira", uwo muntu aramusubiza ati "Reka mbanze njye guhamba Data". (Luka 9:59 & Matayo 8:21). N'ubwo Bibiliya itavuga uwo muntu uwo ari we, abasesenguzi bamwe bagiye bavuga ko uwo muntu yaba yari Filipo, cyane cyane bagendeye ku mico ya Filipo nk'uko tugiye kubibona hasi, bakanabihuza n'umurongo umwe utangwa na Yohana 1:43). (Byumvikane neza ko ibyo bintu bitavugwa muri Bibiliya, abasoma ibi bajye babikoresha bigengesereye).
Mu banditsi b'amavanjili uko ari 4, Yohana ni we ugerageza kugira bicye avuga kuri Filipo, abandi banditsi bavuga Filipo iyo bamuvuga mu rutonde rw'intumwa za Yesu gusa.) Filipo yakomokaga i Betsayida mu ntara ya Galilaya, aha ninaho hakomokaga Petero na Mwene se Andereya. (Yohana 1:43-44)
Ahantu hose Filipo avugwa muri Bibiliya, agaragara nk'umuntu wahoraga ahangayikishijwe no kubona ibyiza byashyika no ku bandi: Urugero rwihuse: Akimara guhamagarwa, umurongo ukurikiye umugaragaza ajya kureba Natanayeli akamugezaho inkuru nziza, ibi bihindura Filipo undi Muvugabutumwa wazanye umuntu kuri Yesu, nyuma ya Andereya wazanye Petero kuri Yesu. Yohana 1:43-49 "Bukeye bwaho Yesu ashaka kujya i Galilaya. Abona Filipo aramubwira ati “Nkurikira.” [44]Filipo uwo yari uw’i Betsayida, umudugudu w’iwabo wa Andereya na Petero. [45]Filipo abona Natanayeli aramubwira ati “Uwo Mose yanditse mu mategeko, n’abahanuzi bakamwandika twamubonye. Ni Yesu mwene Yosefu w’i Nazareti.” [46]Natanayeli aramubaza ati “Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?” Filipo aramusubiza ati “Ngwino urebe.” [47]Yesu abona Natanayeli aza aho ari amuvugaho ati “Dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya.” [48]Natanayeli aramubaza ati “Wamenyeye he?” Yesu aramusubiza ati “Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi y’umutini nakubonye.” [49]Natanayeli aramusubiza ati “Rabi, uri Umwana w’Imana koko. Ni wowe Mwami w’Abisirayeli.”
Filipo yongera kugaragara aza kuvuganira Abagiriki kuri Yesu: Yohana 12:20-22 "Hariho Abagiriki mu baje gusenga mu minsi mikuru, [21]basanga Filipo w’i Betsayida y’i Galilaya, baramwinginga bati “Mutware, turashaka kureba Yesu.” [22]Filipo araza abibwira Andereya, Andereya na Filipo na bo baraza babibwira Yesu."
Filipo yari intumwa yahoraga yibaza uko ibyiza byagera ku bandi, kandi akabigaragaza mu magambo asobanutse adaciye ku ruhande, ndetse na Yesu ubwe yari abizi neza ku buryo iyo yabaga akeneye amakuru adaciye ku ruhande yayabazaga Filipo. Ubwo Yesu yifuzaga kugaburira abantu barenga 5,000; yabajije Filipo aho bakura imigati yo kubagaburira. Yohana 5:5-7 "Yesu yubura amaso, abonye abantu benshi baza aho ari abaza Filipo ati “Turagura hehe ibyokurya ngo aba babone ibyo barya?” [6]Icyatumye amubaza atyo yagira ngo amugerageze, ubwe yari azi icyo ari bukore. [7]Filipo aramusubiza ati “Imitsima yagurwa idenariyo magana abiri ntiyabakwira, nubwo umuntu yaryaho gato.”
Uyu muco wo kubaza ibibazo bitomoye, wongera kugaragara muri Yohana 14:7-9 "Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data. Uhereye none muramuzi kandi mwamurebye.” [8]Filipo aramubwira ati “Databuja, twereke Data wa twese biraba bihagije.” [9]Yesu aramubaza ati “Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye aba abonye Data. Ni iki gitumye uvuga uti ‘Twereke Data wa twese’?"
Aho Filipo avugwa bwa nyuma muri Bibiliya, ni aho avugwa mu rutonde rw'intumwa 11 zari zigihari nyumwa y'uko Yesu asubiye mu Ijuru (Ibyakozwe n'Intumwa 1:13) . Nyuma yaho, Filipo ntiyongera kuvugwa, ibindi bizwi kuri we biva mu bitabo bisanzwe byo hanze ya Bibiliya.
Amateka yo hanze ya Bibiliya avuga ko nyuma ya Yesu, Filipo yaba yarakomeje umurimo w'ivugabutumwa ahitwa Phrygia (Ni muri Turukiya y'ubu). Aha muri Turukiya ni naho yaba yariciwe ahowe ubutumwa bwiza ahitwa Hierapolis
Imana idufashe kugirango twigire kuri aba batubanjirije