Mu ntumwa 12 za Yesu, habagamo ba Yuda babiri. Kugirango babatandukanye, Umwe bibiliya ivuga ko yari Mwene Yakobo, undi (Ari nawe tugiye kuvugaho hano) Bibiliya ikavuga irindi zina rye: Iscariota.
Yuda Iscariota yari muntu ki?
Yuda Iscariota Bibiliya igaragaza ko yari mwene Simoni. (Yohana 6:71, 13:26), Akaba yarakomokaga ahitwa "Keriyoti" mu ntara ya Yudaya mu majyepfo ya Israel. Uyu Yuda ni we wenyine mu ntumwa za Yesu wakomokaga mu ntara ya Yudaya, abandi bose bakomokaga i Galilaya.
Yuda Iscariota yamenyekanye cyane kubera ubugambanyi bwe, ku isi yose yabaye ikimenyabose ku buryo n'uyu munsi mu ndimi zose iyo bavuze "ngo umuntu yabereye undi Yuda", baba bashaka kuvuga ko yamuhemukiye, yamugambaniye....
Ikindi gikunze gukurura impaka kuri Yuda Iscariota, ni ibikunze kuvugwa ko ngo nubwo yagambaniye Yesu, ngo nta mahitamo yari afite kuko yari yararemewe kuzaba igikoresho cyo gutanga yesu kugirango umugambi wo kuducungura ugerweho. Ngo bityo rero, ngo yaba yari igikoresho kitari gifite amahitamo nk'abandi. Ngo yari yararemewe kuzarimbuka byanze bikunze, Ibyo na byo turabigarukaho. Mbere yo kugaruka kuri iki kibazo, tubanze turebe ibyo Bibiliya ivuga kuri Yuda, biraza kudufasha gusuzuma icyo kibazo cy'ingorabahizi.
Ubutumwa bwiza bwa Yohana, bugaragaza Yuda nk'Umujura: Yohana 12:4-6 [4]Nuko Yuda Isikariyota, umwe mu bigishwa be wendaga kumugambanira aravuga ati [5]“Ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene?” [6]Icyatumye avuga atyo si ukubabarira abakene, ahubwo ni uko yari umujura kandi ari we wari ufite umufuka w’impiya, akiba ibyo babikagamo." Bidashidikanywaho, Yuda agaragazwa nk'uwari asanzwe n'ubundi ari umujura, kuko yibaga amafaranga yashyirwaga mu gafuka k'intumwa kuko ni we wakabikaga.
Uretse na Yohana ugaragaza ko Yuda yari asanzwe ari umujura, na Matayo agaragaza ko Yuda ubwe ari we wagiye kubwira abanzi ba yesu ko nibamuha ibiguzi azabayobora akabereka aho Yesu ari kugirango babashe kumufata. Matayo 26:14-16 "Hanyuma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyota, asanga abatambyi bakuru 15 arababaza ati “Mwampa iki nkamubagenzereza?” Bamugerera ibice by'ifeza mirongo itatu, 16aherako ashaka uburyo yamubagenzereza."
Ubwo Yesu yatangiraga umurimo, Yuda yiboneye n'amaso ye ubuzima n'ibikorwa bya Yesu igihe cy'imyaka irenga gato kuri itatu: Yiboneye Yesu azura abapfuye, yamwiboneye ahumura impumyi, akiza indwara.... ibitangaza byose Yesu yakoze Yuda yarabyiboneraga, kandi yaniyumviye Yesu ahamya ko ari we Messiya. Yuda yiboneye Abayuda bashaka kwica Yesu kenshi ariko Yesu akabaca mu myanya y'intoki mu buryo butumvikana uburyo yabacika. Ibi byose Yuda yabishyize hamwe, nk'umuntu wakundaga amafaranga cyane, aravuga ati "aya mafaranga ndayarya kandi ntibari bumushobore, nk'ibisanzwe". Yuda yatunguwe cyane no kubona Yesu, kuri iyi ncuro, atabacika nk'ibisanzwe, ndetse ntanirwaneho, ahubwo bakamuta muri yombi nk'abandi bantu bose. Ibi byatunguye Yuda ananirwa kubyakira, ndetse Bibiriya ivuga ko ya mafaranga bari bamuhaye yayasubije ba nyirayo, gusa banga kuyakira ayajugunya mu rusengero.
Ese Yuda yari afite amahitamo? Cyangwa yari yararemewe kuzagambanira Yesu ku buryo nta mahitamo yari afite? Ese koko yari yararemewe kurimbuka?
Iki ni ikibazo gikomeye kandi kitigeze kivugwaho rumwe. Abahamya ko Yesu yari yararemewe kurimbuka ku buryo nta mahitamo yari afite, babishingira ahanini kuri iri jambo ryavuzwe na Yesu ubwe: Yohana 17:12 ' Nkiri kumwe na bo, nabarindiraga mu izina ryawe wampaye. Narabarinze, muri bo nta muntu wabuze ngo arimbuke, keretse umwana wo kurimbuka ngo ibyanditswe bisohore. Yohana 17:12 "Nkiri kumwe na bo, nabarindiraga mu izina ryawe wampaye. Narabarinze, muri bo nta muntu wabuze ngo arimbuke, keretse umwana wo kurimbuka ngo ibyanditswe bisohore.". Abatemera ko Yuda yaremewe kurimbuka, na bo babishingira ku byanditswe byinshi bigaragaza ko nta muntu n'umwe waremewe kurimbuka, ahubwo buri wese akoresha amahitamo ye yo kumvira cuangwa gusuzugura Imana, ndetse bakagaragaza ko Yuda atavukanye satani muri we, ahubwo Bibiliya igaragaza neza igihe satani yamwinjiriyemo: Igihe Yuda yafataga umwanzuro wo kujya gusaba amafaranga kugirango abashe kugambanira Yesu, icyo ni cyo gihe satani yamwinjiriyemo, naho ubundi mbere yaho, yari umuntu nk'abandi. Luka 22:1-6 "Nuko iminsi mikuru y'imitsima idasembuwe yitwa Pasika, yendaga gusohora. 2Abatambyi bakuru n'abanditsi bashaka uko bamwica, kuko batinyaga rubanda.3Satani yinjira muri Yuda witwaga Isikariyota, yari mu mubare w'abo cumi na babiri. 4Aragenda avugana n'abatambyi bakuru n'abatware b'abasirikare, uko azamubagenzereza. 5Baranezerwa basezerana kumuha ifeza. 6Aremera maze ashaka uburyo yamubagenzereza, rubanda rudahari."
Ubusanzwe, imikorere ya satani n'abadayimoni irazwi: Ni byo ko umuntu wese avukana kamere ibogamira ku cyaha, ariko nanone satani (cyangwa dayimoni) ntashobora kwinjira mu muntu ku ngufu, ahubwo igihe cyose ategereza ko umuntu afungura umuryango runaka bakabona ubwinjira bakamwarikomo. (Ibyitwa mu ndimi z'amahanga "Possession").
Iyo witegereje neza imibereho ya Yuda, usanga atararemwe nka robot cyangwa telecommande, ahubwo usanga mbere y'uko yinjirwamo na satani, yari umuntu nk'abandi wari ufite amahitamo. Ingero zirahari:
- Kimwe n;abandi Bayuda, Yuda yari ategereje Messiya w'igihangange mw'isi nk'uko twabivuze haruguru. Ubwo Yesu yagaragarizaga abantu ko ubwami bwe atari ubw'iyi si, benshi mu bigishwa be bahisemo kumureka bisubirira mu byabo kuko bumva ga Yesu ntacyo azabagezaho. Yohana 6:66-67 "Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we. 67Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati “Kandi namwe murashaka kugenda?”. Abahisemo kwigendera, babikoze kubw'amahitamo yabo, n'abahisemo gusigara babihisemo kubw'amahitamo yabo. Yuda yari mu bahisemo kugumana na Yesu, bigaragaza ko kugeza hano yari agifite amahitamo nk'abandi. Yuda yakomeje kwibwira ko ko hari ubutunzi bukomeye azakura Yesu amaherezo, ahitamo kwihangana akaguma mu ntumwa 12 atekereza ko Yesu ashobora kuzahindura imyumvire agakora ibyo abenshi bari bamutegerejeho byo kwemera akaba Umwami w'Abayuda akoresheje imbaraga, bityo abigishwe be bakaboneraho na bo kuba abantu bakomeye.
Bidatinze, ubuzima bwa Yuda bwaje guhindukira i Betaniya: Ahangaha Yesu yasutsweho amavuta na Mariya, Yuda ababazwa cyane no kubona amavuta nk'ayo y'agaciro amenwa hasi. Aha ni ho irari rye ryamurushije imbaraga, bavuye ahongaho ahitira ku batambyi bakuru, abasaba ko bamuha ibiguzi akabarangira aho Yesu ari kugirango bamufate. Ahongaho rwose yari yarangije gufungura imiryango tayari, ahinduka ibiryo byoroshye bya satani. satani amwinjiramo nk'uko twabibonye hejuru. (Luka 22:3).
Yuda yari yarangije kwiyemeza, kugeza ubwo bitumvikana ukuntu kuri uwo mugoroba, yicaranye na Yesu ku meza basangira ifunguro rya nyuma, kandi abizi neza ko yibitseho ibiguzi by'ubugambayi! Umutima we wari warangije kuba akahebwe tayali!
Ibi byanditswe byose, bituma tubasha guhamya ko Yuda ataremewe kurimbuka, ahubwo Yahisemo kwishyira mu ruhande rwa satani yohejwe no gukunda amafaranga, bituma arimbuka. Gusa ibi bizamura ikindi kibazo:
Ese Yesu ajya gutoranya Yuda yari abizi neza ko azamugambanira? Niba yari abizi, kuki yamutoranije mu ntumwa ze?
Mu byo twizera mu matorero y'abavutse ubwa kabiri bayoborwa na Mwuka Wera. (Doctrine), harimo ihame ry'uko Yesu ari Imana. Ntabwo ari Imana ubu gusa, ahubwo n'igihe yari mu isi mu mubiri yari Imana 100%, akaba n'umuntu 100%. (Ushobora gukanda hano ukareba ibyo twizera _ Doctrine). Yesu akiri mu isi, Bibiliya ihamya ko yari azi ibiri mu bantu atarinze kubibwirwa. Yohana 2:24-25 , 24ariko Yesu ntiyabiringira kuko yari azi abantu bose. 25Ntiyagombaga kubwirwa iby'abantu, kuko ubwe yari azi ibibarimo. YEGO rwose nta gushidikanya, ubwo Yesu yatoranyaga Yuda yari azi neza ko azamugambanira. None se niba yari abizi kuki yamutoranije? Iki kibazo kwibazwaho cyane, ariko igisubizo cyacyo kiri bugufi kandi kiroroshye: Kuba Imana izi ko ikintu kibi kiri bube, ntibisobanuye ko ari yo yateye ko ikintu kibi kiba. Ingero ni nyinshi.
Ingero: Imana yari izi neza ko Dawidi azakora icyaha cy'ubusambanyi, ariko ntabwo bisobanuye ko ari yo yamuteye gukora icyo cyaha. Ntibibaho ko Imana yakoshya umuntu gukora icyaha, ibi rwose ni ibyanditwe byera: Yakobo 1:13 "Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n'ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha.".