0 like 0 dislike
43 views
in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by
Uyu munsi ukomoka he? Uvuze iki ku Bakristo?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (17.6k points)
reshown ago by

Iki ni ikibazo Abakristo benshi bakunze kwibaza, kandi cyane cyane bakakibaza bucece kuko batabona uko bakibaza bisanzuye.

Mbere na mbere, reka tubanze turebe inkomoko y'uyu munsi wa "Saint Valentin" uko bivugwa mu bitabo by'amateka bitandukanye.

Uyu munsi wagiye uvugwaho byinshi, ndetse wagiye usobanurwa bitandukanye guhera cyera. Gusa ibyemeranywaho na benshi ni ibi bikurikira:

Ahagana mu kinyejana cya gatatu nyuma ya Yesu, ubwami bw'Abaroma bwari buyobowe numwami w'abami (Emperor) witwaga Claudius. Muri iyo myaka, hahoragaho intambara z'urudaca hagati y'ubwami n'ubundi. Uyu Claudius ngo yaje kwitegereza asanga abasore b'ingaragu bakora neza umurimo wa gisirikare kurusa abagabo bafite ingo. Ngo ibyo ni cyo cyaba cyaratumye ategeka ko abasirikare batongera gushaka abagore. 

Muri iyo myaka, Valentin wari ufite ububasha bwo gushyingira abashaka kurushinga, we yirengagije itegeko ry'umwami w'abami, ahubwo akomeza gushyingira abasore bifuzaga kurushinga, yirengagije itegeko ry'umwami, ndetse anirengagije ingaruka byashoboraga kumukururira. Iyo nkuru yaje kugera ku mwami w'abami Claudius, afata umwanzuro wo gufunga Valentin. Igihe Valentin yari muri gereza, bivugwa ko yakundanye n'umukobwa w'umwe mu bacungagereza. Valentin ngo yaje no kwandikira uyu mukobwa, arangiza asinya ,muri aya magambo "Love, Your Valentine".

Bivugwa ko Valentin yaba yaritabye Imana ahagana mu mwaka wa 270 w'igihe cyacu. Mu kwizihiza igikorwa cy'ubutwari yakoze, umunsi wa Saint Valentin watangiye kwizihizwa ahagana mu mwaka wa 1806, aho abakundana batangiye kujya bohererezanya indabo no kwizihiza umunsi bise uwa Saint Valentin. Hari n'ibindi byagiye bivugwa ku nkomoko z'uyu munsi, ndetse hari na benshi bavuga ko uyu munsi ufite inkomoko ku mihango ya gipagani, bagaherako bahamya ko kubera iyi mpamvu, ngo Abakristo ntibakwiriye kuwizihiza.

Uko byaba bimeze kose, n'inkomoko yawo uko yaba imeze kose, reka twigarukire kuri iki kibazo: Ese Abakristo bemerewe kuwizihiza?

Icya mbere dukwiriye kumenya, ni uko uyu munsi wa Saint Valentin ntaho uhuriye n'Ubukristo uko buvugwa muri Bibiliya. Umukristo uyoborwa n'Ijambo ry'Imana ntakwiriye gutegereza umunsi umwe mu mwaka ngo agire uwo yereka urukundo. Iki kibazo gisa n'ikindi abantu bamwe bibaza niba umukristo agomba kwizihiza Noheli. Ntabwo Umukristo yizihiza Noheli nk'umunsi 1 mu mwaka, ahubwo Umukristo yizihiza Noheli azirikana igikorwa Imana yadukoreye cyo kuza ubwayo ikavukira mu bantu yambaye umubiri, ibingibi tubizirikana buri munsi wo kubaho kwacu. 

Urukundo ni indangagaciro iri ku mwanya wa 1 mu ndangagaciro zigomba kuranga Umukristo, ndetse Bibiliya ihamya idaca ku ruhande ko ibyo wakora byose udafite urukundo ntacyo byaba bimaze. 1 Abakorinto 13:1-3  "Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. [2]Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo. [3]Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira. 

Mu isezerano rya cyera, Abisirayeli bahawe amategeko menshi, abasesenguzi basanga muri Bibiliya Yera amategeko arenga 600, ariko Yesu amaze kuza, amategeko yose yarayafashe ayabumbira mu itegeko rimwe: Itegeko ry'urukundo. (Abagalatiya 5:14)

Bibiliya ubwayo yose aho iva ikagera, ntabwo yandikiwe kutumara amatsiko, ahubwo yandikiwe kutwereka umugambi mwiza w'urukundo Imana ifitiye umuntu. Ntabwo ushobora gufata indangagaciro nk'iyi ngo uburemere bwayo uburangirize mu munsi umwe. Umukristo uyoborwa n'Umwuka Wera, arangwa n'urukundo buri kanya kose k'ubuzima bwe. Yerekana urukundo aho ari hose, ntabwo agomba gutegereza umunsi wa Saint Valentin ngo yerekane urukundo. 

Ku byerekeranye n'abizihiza uyu munsi kandi ari Abakristo, ntitwemerewe guca imanza izo ari zo zose kuko Bibiliya irabitubuza, gusa Bibiliya itwemerera kuburira abantu: Nk'uko twabivuze, inkomoko z'uyu munsi ntizizwi neza, bityo rero, ibintu bitazwi neza dusaba Abakristo kubigiraho amakenga, bakareka kumira bunguri buri cyose kije. Turi mu bihe bigoye aho satani akoresha uburiganya n'uburyarya buhishe mu bintu bisa n'aho ntacyo bitwaye: Ibyo ari byo byose, kuwizihiza nta cyo binyungura no kutawizihiza ntacyo bimpombya. Byose turabyemererwa, nyamara ibitugira umumaro si byose. 1 Abakorinto 6:12 "Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n’ikintu cyose.". 

Ibintu nk'ibyo bidafite icyo bitwunguye, ntitugafate risk z'uko byadushyira mu kaga ako ariko kose. Nta mpamvu. 

Icyemezo cyo kwizihiza cyangwa kutizihiza saint Valentin ni icyemezo buri wese yakagombye gushingira kuri uyu murongo no ku bibazo bitatu: 1 Abakorinto 10:31 "Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana. [32]Ntimukabere Abayuda ikigusha, cyangwa Abagiriki cyangwa Itorero ry’Imana, [33]nk’uko nanjye nezeza bose muri byose, sinishakira ikinyungura ubwanjye, keretse icyungura benshi kugira ngo bakizwe.

Ibibazo bitatu buri wese akwiriye kwibaza mbere yo gufata umwanzuro wo kwizihiza Saint Valentin:

1: Ese birahimbaza Imana?

2: Ese nta muntu bibera ikigusha?

3: Ese urishakira ibikunezeza gusa? Cyangwa ugamije gukora ibyungura benshi?

Ibisigaye, tuyoborwe n'Umwuka Wera, ni bwo tuzanezeza Imana

Murakoze, Uwiteka akomeze atwiyoborere

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.
...