29. Yesu ni we ufite izina ryiza

1. Yesu ni w’ ufit’ izina ryiza,
Mu mazina yose mur’ iyi si
Iryo zina Yesu, Yesu,
N’ umubavu mwiza cyane rwose

Gusubiramo (Ref)
Iryo zina rirakomeye,
Rirashobora gukurahw ibyaha
Iryo zina Yesu, Yesu,
Ni ryo rinezeza mu mutima


2. Nta n’ irindi zina mur’ iyi si
Rifit’ imbaraga n’ ubugingo
Iryo zina Yesu, Yesu,
Ryaririmbwe n’ abamaraika

3. Ni ryo zina rihebuj’ ayandi,
Nde tse ni ryo ryahanits’ ijuru
Iryo zina Yesu, Yesu,
Ririmbwa mur’ iyi si yose

4. Sinshobora kwibagirwa Yesu,
Iryo zina n’ agakiza kanjyeYesu,
Yesu nzamubona
Turi mw ijuru tunezerewe

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...