0 like 0 dislike
195 views
in Ibibazo byerekeye Abamarayika n'abadayimoni by (16.9k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)

Ubundi gusubiza ikibazo gitangira kiti "Kubera iki Imana....." akenshi  biragora. Bibiriya ntabwo buri gihe isobanura impamvu zose Imana yakoze ikintu gutya cyangwa kuriya, kuko Imana idategetswe gusobanura ibyayo. Yobu 33:13 "Ni iki gituma uyigisha impaka, Kuko itagomba gusobanura ibyayo?"

Kugerageza gusubiza neza iki kibazo bisaba kugikuramo ibibazo bibiri:

1) Ese Imana yari izi ko Satani azacumura mbere y'uko imurema?

2) None se niba yari ibizi, kuki yabirenzeho ikamurema? 

(Ngirango ahari wakwibwira uti "byari kuba byiza Iyo Imana itarema satani, n'ubu isi iba ikiri paradizo?") 

Dutangirire ku kibazo cya mbere: Ese Imana yari izi ko satani azacumura mbere y'uko imurema? Bibiriya itubwira mu buryo budashidikanywaho ko Imana izi byose (Omniscient). 1 Yohana 19:20 "nubwo imitima yacu iducira urubanza, kuko Imana iruta imitima yacu kandi izi byose". Imana imenya iherezo ry'ikintu kitaranabaho: Yesaya 46:9-10 "Mwibuke ibyabanje kubaho kera, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho. Ni jye Mana nta yindi duhwanye. [10]Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavuga nti ‘Imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora." Kumenya byose bisobanuye ko izi ibyahise byose, ibiriho byose n'ibizaza byose. Kubera izi mpamvu, igisubizo kuri icyo kibazo ni YEGO: YEGO rwose, Imana yari izi neza ko Lucifer azacumura mbere y'uko imurema. Yari izi neza ko azivumbura, yari izi neza ko azacibwa mu Ijuru akagwa mu isi, yari izi neza ko mu gucibwa kwe umubare munini w'abamarayika uzamukurikira bagahinduka abadayimoni, yari izi neza ko bazagera mu isi bakayiyogoza, yari izi neza ibizaba muri eden, yari izi neza ibyo dusoma muri Bibiriya byose, yari izi neza iby'uyu munsi ndimo kwandikaho iki igisubizo, yari inazi neza amaherezo y'isi.... Byose byari imbere yayo bitaranabaho. Ibi ariko bihita bitujyana ku kindi kibazo: 

None se kuki yaremye Lucifer ibizi neza ko azacumura akayogoza isi, akayitera amabi yose tubona uyu munsi.?

Kuba Imana izi ikintu bitandukanye no kuba ari yo igitera: Kuba Imana yari neza ko Dawidi azasambana na Betisheba, ntibivuze ko Imana ari yo yateye Dawidi gusambana na Betisheba. Bibiriya irasobanutse kuri iyi ngingo: Ntabwo Imana ishobora koshya umuntu gukora icyaha. Yakobo 1:13 "Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha." 

Imana ijya kurema abamarayika, ntiyabaremye nka robot zigomba kuyumvira no kuyikurikira: Yabaremanye ubushake (free will) n'ubushobozi bwo guhitamo. (Choice). Uko ninako yaremye umuntu, kandi Imana inezezwa no kubaha amahitamo y'ibiremwa byayo. Marayika Lucifer (satani) aremwa, yaremwe ari mwizaza kimwe na Marayika Gaburiyeli, Marayika Mikayeli n'abandi bamarayika bose, ndetse n'ibindi Imana yaremye byose byaremwe ari byiza cyane. Itangiriro 1:31 "Imana ireba ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane..." ; Lucifer yaje gukoresha ubushake yaremanywe, ahitamo kugomera Imana, yishyira hejuru yifuza kumera nk'Imana. Yesaya 14:13-15m "Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi, [14]nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk’Isumbabyose.’ [15]Ariko uzamanuka ikuzimu ugere ku ndiba ya rwa rwobo."

Uko gucumura Imana ntiyari kukwihanganira mu Ijuru ryera, ni cyo cyatumye Imwirukana mu Ijuru imujugunya mu isi.Bisobanuke neza ko gucumura kwa Lucifer (satani) nta ruhare Imana yabigizemo, nk'uko twabibonye ntawe Imana ishobora koshya gucumura. Uko byagenda kose, Imana ntabwo yarekeye muntu mu maboko ya satani. Umuntu nakoresha amahitamo ye agahitamo kwibera uwa satani, akanga kumva ijwi ry'agakiza kabonerwa muri Yesu ku buntu, uwo muntu ntazarenganye Imana, ntazibwire ko ikosa ari iry'Imana, kuko n'ubwo imirimo ya satani ikomeje kubabaza isi, hari uwaje kumaraho iyo mirimo ye: 1 Yohana 3:8 "Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani."

Muri make, ntabwo Imana ari yo yateye satani kwigomeka, yamuremye ari mwiza. Ikirenze kuri ibyo, ntabwo mwene-muntu akwiriye kwihandagaza ngo abwire Imana ko "byari kuba byiza iyo itarema satani ...." cyangwa ngo "Byari kuba byiza iyo Imana ikora kuriya kurusha kuriya ...." Gutekereza gutyo byakugusha mu cyaha satani yazize nk'uko twabibonye muri Yesaya 14;13-15.

Uwiteka abagirire neza

...