1. Twarabatuwe rwose rwose
Mu Mwami Yesu Kristo
Twigish’ ijambo rye rizima
Mu mbaraga z’ Umwuka
Cyo dukomeze tujye imbere,
Dutsind’ ibigerageza!
Turwan’ intambara twizeye,
Twihanganire byose
2. Tur’ abasirikare benshi,
Twogejwe mu maraso
Umwami wacu Yesu Kristo,
Ni nawe muyobozi
Kubw’ imbaraga ze dufite,
Tuzabaho no mu rupfu
Dukomeze dushyire mbere,
Dushimir’ Ihoraho
3. Kwa Yesu dufit’ ubutwari,
Dufit’ ubushoboziIyo
twizey’ amagambo ye,
Uko yayatubwiye
Ku musaraba haturuka
Iriba rimar’ inyota
Twa hanywerey’ amazi meza,
Amazi y’ ubugingo