0 like 0 dislike
137 views
in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by (16.9k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)

CYITONDERWA: Turabizi kandi turabizirikana ko abanyamadini basobanura mu buryo butandukanye ibijyanye n’ibihe by’imperuka. Icyo tugamije si ugukurura impaka z'amadini, ahubwo ni ugusaba Umwuka Wera ngo arusheho kudusobanurira, ariko tukanatanga ibyo dufite kandi twizera ko ari ukuri dushingiye ku ijambo ry’Imana.

Intambara ya Harmagedoni ni byo iravugwa cyane, yagiye inasobanurwa kwinshi kuko na yo iri mu bintu bitegerejwe cyane birebana n'iminsi y'imperuka. Icyanditswe kivugwamo iby'intambara ya armagedoni kiri mu byahishuwe 16:13,14,16 kigira kiti: "Nuko mbona mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka ya nyamaswa, no mu kanwa ka wa muhanuzi w’ibinyoma, havamwo imyuka itatu mibi isa n’ibikeri, kuko ari yo myuka y’abadayimoni, ikora ibitangaza igasanga abami bo mu isi yose, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose. Ibateraniriza ahantu mu Ruheburayo hitwa Harimagedoni. (Ninaho honyine havugwa ibya Harimagedoni nta handi muri Bibiriya)

Ubusanzwe, ijambo "Armageddon" rituruka mu giheburayo "Har-magedone" rikaba risobanura "Umusozi wa Megido". Ahantu hitwa i Megido nyirizina si umusozi, ahubwo ni ikibaya kinini giherereye muri Isirayeli ku birometero bikabakaba 100 mu majyaruguru ya Yerusalemu. Ku bantu bazi iby'intambara, iki kibaya kiri ahantu hari strategic cyane ku muntu wifuza gutera bikomeye umugi wa Yerusalemu. Ni kinini bihagije ku buryo gishobora kwakira abantu babarirwa mu mamiriyoni, ndetse mu mateka ya Isirayeli n'ubusanzwe iki kibaya cyabereyemo intambara zikaze zigera kuri 200 kuva kera, izizwi cyane zivugwa muri Bibiriya twavuga nk'izi zikurikira:

1) Intambara ikomeye Baraki yatsindiyemo Sisera igihe Debora yari umucamanza muri Isirayeli, (Abacamanza ibice bya 4 na 5),

2) Intambara ikomeye Gideyoni yatsindiyemo Amamidiyani (Abacamanza igice cya 7)

3) Mu ntambara ikomeye yabereye muri iki kibaya ni ho umwami Sawuli n'abahungu be bapfiriye umunsi umwe. 

Ariko rero cyane cyane, aha hantu hategerejwe intambara ya karundura mu bihe by'imperuka, ikaba ariyo ntambara ya nyuma mu mateka y'isi, ikazabera muri iki kibaya cya Megido, ikazaba iyobowe na Antikristo ubwe n'umuhanuzi w'ibinyoma bashaka gusenya yerusalemu. Dore muri make uko ibihe bya nyuma bizakurikirana kugeza ku ntambara ya Harmagedoni:

1) Igihe kimwe kitazwi, Yesu azatwara Itorero rye arikure mu isi. (Niba wifuza kumenya byinshi ku bijyanye no kuzamurwa kw'Itorero,Wakanda hano)

2) Itorero rikimara kugenda, Antikristo azahita ahishurwa atangire gukora ku mugaragaro, azababaza isi afatanije n'umuhanuzi w'ikinyoma ighe cy'imyaka irindwi. Iki gihe kizwi nk'igihe cy'imibabaro itarigeze kubaho kuva isi yaremwa (Tribulation, great tribulation. wibuke ko iki gihe Itorero rizaba ritari mu isi) (Niba wifuza kumenya byinshi kuri antikristo, wakanda hano

3) Ku itangiriro ry'iyi myaka 7 y'imibabaro, antikristo azakorana isezerano ry'amahoro ry'imyaka 7 n'igihugu cya Isirayeli. Nk'uko umuhanuzi Daniel abivuga, iyi myaka nigera hagati antikristo azica iri sezerano yagiranye na Isirayeli (Daniyeli 9:27) ayihindukane.

4) Nyuma y'imyaka 7, antikristo ni cyo gihe azifuza gusenya burundu umurwa wa Yerusalemu. Azakusanya ingabo nyinsi cyane azikusanyirize mu kibaya cya Megido. (Muzirikane ibi byose bizaba Itorero rya Kristo ritakiri hano mu isi). Iyi ni yo ntambara ya Harimagedoni. [Umubare w'izi ngabo zizateranirizwa muri iki kibaya ni munini cane, ku buryo Bibiriya - ibyahishuwe 9:16 - ivuga uyu mubare ku kigereranyo cy'uduhumbagiza 200 (Miriyoni 200)]

5) Ku munota wa nyuma ubwo izi ngabo za antikristo zizaba ziteguye gukora ku mbarutso ngo zihindure umuyonga Israel, ni cyo gihe Kristo azahita agarukana n'Itorero aje kwima ingoma y'imyaka 1000! (Niba ushaka kumenya byinshi ku ngoma ya Kristo y'imyaka 1000, kanda hano)

6) Kristo aza bwa mbere, yaje yicishije bugufi cyane. Naza gutwara Itorero, ntazakandagiza ikirenge ku isi, azahagarara mu kirere tumusanganireyo. Ariko kuri iyi nshuro, azaza mu buryo bugaragarira buri wese. (Niba wifuza kumenya itandukaniro hagati yo kuzamurwa kw'Itorero no kugaruka kwa Yesu wakanda hano.) Kuri iyi nshuro, ni bwo rya jambo rizasohora ngo "Dore arazana n’ibicu kandi amaso yose azamureba, ndetse n’abamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amen. (Ibyahishuwe 1:7)

7) Muri iyi ntambara ya Harimagedoni, Kristo agitunguka mu kirere ntabwo azajya mu mitsi na antikristo. Icyubahiro cya Kristo ubwacyo n'umwuka uturuka mu mazuru ye ni byo bizahita binesha antikristo n'ingabo ze. Ibizaba kuri antikristo n'ingabo ze byavuzwe n'umuhanuzi Zekariya muri aya magambo: "Iki ni cyo cyago Uwiteka azateza amahanga yose yarwanije i Yerusalemu: bazashira bahagaze, amaso yabo azashirira mu bihene kandi indimi zabo zizaborera mu kanwa. (Zekariya 14:12)

Ng'ibyo iby'intambara ya Harimagedoni n'iherezo ryayo.Yesu akimara gutsinda iyi ntambara ya Harimagedoni azashinga ibirenge ku musozi wa Elayono, ubwo ni bwo ingoma ye y'imyaka 1000 izaba itangiye. Umuhanuze Zekariya bivuga muri aya magambo: Uwo munsi azashinga ibirenge bye ku musozi wa Elayono, werekeye i Yerusalemu iburasirazuba. Uwo musozi wa Elayono uzasadukamo kabiri uhereye iburasirazuba ugeze iburengerazuba. Uzacikamo igikombe kinini cyane, igice cy’umusozi kimwe kizashinguka kijye ikasikazi, ikindi kizajya ikusi. (Zekariya 14:4)

Murakoze Imana ibahe umugisha.

...