27. Ni inkuru nziza kuri uyu munsi

1. N’ inkuru nziza kur’ uyu munsi,
Ibayobora gusang’ Imana
Abari hafi n’ abari kure,
Mwese nimuze rnukizwe nayo.

2. Munyabyaha we, ngwino ningoga!
Yesu ni w’ ushaka kugukiza
Reka gutinda cyane mu byaha,
Uyu n’ umunsi wakirizwamo.

3. Kuki wahunze Yesu Mukiza,
Kandi yagucunguj’ amaraso
Jy’ ureka kumuhungira kure
Wigir’ inama yo kugaruka.

4. Mur’ ibyo byaha,
nta munezero ugukwiriye uzahabona
Keretse Yesu ni w’ ushobora
Kunezez’ uwo mutima wawe.

5. Birashoboka ko twanezerwa,
Mu bihe byose no mu makuba
Ni k’ umukristo w’ ukur’ ameze
Azanezerwa iteka ryose.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...