Kuzamurwa kw'Itorero (Mu cyongereza = Rapture / Mu gifaransa = Enlevement de l'Eglise) ni igikorwa kizabaho umunsi umwe, mu buryo butunguranye, Yesu agakura Itorero rye mu isi, akarizamukana mu kirere, akarihunza ibihe by'imibabaro ikomeye izaba igiye kuza iminsi. (Tribulation).
Kuzamurwa kw'Itorero bivugwa neza mu Batesaloniki ba mbere 4:13-18 aho Bibiriya igira iti: "Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro.[14]Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we.[15]Iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n’ijambo ry’Umwami wacu yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k’Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye.[16]Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka, [17]maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. [18]Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose."
Yesu naza gutwara Itorero, ntazakandagiza ikirenge ku isi. Azahagarara mu kirere, Marayika we avuze impanda, abapfiriye muri Yesu bahite bazukana umubiri mushya, abazaba bakiriho bamwizeye na bo bahite bahindurwa, bose bazamuke basanganire Yesu mu kirere. Bibiriya ikomeza ibisobanura muri aya magambo:1 Abakorinto 15:50-53 Nuko bene Data, icyo mvuga ni iki yuko abafite umubiri n’amaraso bisa batabasha kuragwa ubwami bw’Imana, kandi ibibora bitabasha kuragwa ibitabora.[51] Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa, [52] mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe, [53]kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa."
Yesu naza gutwara Itorero bizakorwa mu buryo bw'ako kanya kandi bw'ibanga, ku buryo ari abazuka, ari abazaba bakiriho bazambikwa imibiri mishya, ari ukuzamuka, byose bizakorwa mu kanya nk'ako guhumbya, ku buryo abantu bazasigara bazajya kubona bakabona babuze abantu batabonye aho baciye. Dore uko Yesu ubwe yabisobanuye: Matayo 24:27 "Kuko nk’uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba."
Matayo 24:36 "Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine."
Matayo 24:40-42 "Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare, abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare. Nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho.
Ibijyanye no kuzamurwa kw'itorero, abo mu isezerano rya kera ntibari babizi, ni yo mpamvu Pawulo ajya kubivugaho avuga ati "Mbamenere ibanga..." Yesu ubwe yarivugiye ati "Ngiye kubategurira ahanyu, nimara kuhategura nzagaruka mbajyane iwanjye" (Yohana 14:3).
Abizera Yesu bakaba bamutegereje, bagomba guhora biteguye, ibimenyetso Yesu yaduhaye byose byamaze kuboneka, igihe icyo aricyo cyose ashobora gutwara Itorero.
ICYITONDERWA: Ni ngombwa cyane gutandukanya kuzamurwa kw'Itorero no kugaruka kwa Yesu. Kugirango ubisobanukirwe neza, wareba ikibazo kigira kiti: "Ni irihe tandukaniro hagati yo kuzamurwa kw'Itorero no kugaruka kwa Yesu? KANDA HANO UBONE IGISUBIZO
Imana ibahe umugisha