Bibiriya ntabwo yerura ngo itomore uko bizagendekera impinja n'abana Yesu naza gutwara itorero. Ibi bitera Abakristo benshi guhangayika, bibaza uko bizagendekera abana babo Yesu natwara itorero rye, bakibaza niba abana bazasigara ku isi ngo bahangane n'ibihe by'imibabaro ikomeye (tribulation). Ese birashoboka? Oya, Ntabwo dutekereza ko Imana yakwemera ko impinja n'abana bababazwa muri tribulation.
Igihe Yesu yari akiri ku isi, yagaragaje mu buryo butomoye ko kugirango twinjire mu bwami bw'ijuru, bidusaba kugira umutima nk'uw'abana. (Luka 18:16) kubera iki? Kuko abana ari abaziranenge, Ntibaragira ubushobozi bwo gutandukanya icyaha n'ikitari icyaha, ntibaragira ubushobozi bwo guhitamo kwizera cyangwa kutizera. Yesu natwara itorero, abazasigara ni abazaba batamwiteguye, abanze kumwizera, abibera mu cyaha no mu gukiranirwa. Ibi byose abana nta ruhare babifitimo. ibi ni byo duheraho duhamya ko yesu natwara itorero, abana n'impinja na bo bazazamurwa.
Hari abavuga ko abana b'Abizera ari bo bonyine bazazamurwa. Ibi si ukuri. Kuko imbere y'Imana umwana ntabwo afatwa nk'umukiranutsi bitewe n'ukwizera kw'ababyeyi be. Umwana aho akomoka hose, haba ku Bizera cyangwa ku batizera, afatwa nk'imuziranenge imbere y'Imana.
Umwanzuro: Nubwo Bibiriya ntacyo ibivugaho mu buryo bwahuranyije, dufite ibyanditswe byinshi dushingiraho twemeza ko Yesu naza gutwara itorero, abana bose batarageza ku myaka yo kwihitiramo bazazamukana n'itorero.
Imana ibahe umugisha.