Ijambo "Maitreya" (Cyangwa Metereya) ubwaryo ntaho rigaragara mu byanditswe byera, ndetse n'aho ryaturutse ntihazwi neza. Gusa ikizwi ni uko rikoreshwa cyane mu myemerere ya Buddhism, ariko nta cyanditswe na kimwe umuntu yaheraho ahuza Maitreya na antikristo.
Inyigisho zibijyanye na Maitreya zadutse mu myaka ya za 1800, ariko uko zakwiraga ni uko na zo ubwazo zitagiye zisobanurwa kimwe, bamwe bavuga ko Maitreya ari Buddha wundi uzaza, abandi bakavuga ko ari kristo wundi uzaza. Hari igice cy'abayisilamu kivuga ko Muhammed ari we wari Maitreya, mu gihe abo mu idini y'Ababahayi nabo bavuga ko Maitreya wabo ari we muhanuzi mukuru wabo Baha’u’llah'. Abo bombi icyo bahuriraho ni uko Maitreya yarangije kuza mu isi, mu gihe hari utundi duce two tuvuga ko Maitreya azaza mu bihe biri imbere.
Uko byamera kose, ibivugwa kuri Maitreya byose ntibishingiye ku myizerere mizima ya Gipentekote, ahubwo bishingiye ku bitekerezo n'imigani byagiye byigarurira imitima y'abatari bacye kugeza n'aho babifata nk'ukuri. Icyangombwa si ugushaka gucengera ibitavugwa muri Bibiriya, ahubwo icyangombwa ni uko buri wese yacunga neza akamenya niba ahagaze neza mu gakiza, kuko ariko konyine gatanga umutekano w'ubugingo buhoraho bubonerwa muri Yesu Kristo.
Ikindi kibazo cyagufasha: Antikristo ninde?" Kanda hano ubone igisubizo
Uwiteka abagirire neza