25. Yew’ ubabazwa n’ ibyaha
1. Yew’ ubabazwa n’ ibyaha,
Sang’ Umukiza ningoga
Ya maraso ye yavuye,
Niy’ agukurahw ibyaha
Gusubiramo (Ref)
Sang’ Umukiza ningoga
Ashaka kugukiz’ ubu
Mw isi har’ umubabaro,
arikw iwe n’ amahoro
2. Kuki s’ utinze mu byaha?
Kuki wabur’ ubugingo?
Ngwino ningoga kwa Yesu,
Araguh’ amahoro ye
3. Ibihe bihita vuba,
Kandi nta bwo bigaruka
N’ igihe git’ ukitaba,
Kand’ukajyanw’ ikuzimu,
4. Yes’ azagaruka vuba
Azajyan’ umugeni we
Tuzahora turirimba
Dushim’ Umwana w’ Intama
Mw ijuru, hafi ya Yesu
Dutandukanye n ‘ ibyaha
N’ ukuri nzaba mpiriwe
Nzahora nezerw’ iteka