Tomasi yari umwe mu ntumwa 12 za Yesu, Ubutumwa bwiza bwa Yohana bukaba bunagaragaza ko uyu Tomasi yanitwaga Didumo. (Yohana 11:16; 20:24; 21:2). Kimwe n'izindi ntumwa, Tomasi yari Umunyagalelaya.
Tomasi ntavugwaho byinshi muri Bibiliya, gusa bikeya avugwaho agaragara nk'umugabo utarapfaga kwemera atabonye, akaba yari mwene ba bantu bitega ibibi gusa (Pessimistic), ariko ku rundi ruhande agaragara nk'umuntu wari uzi gufata imyanzuro ihamye no kwiyemeza.
Nk'urugero, ubwo Yesu yari abwiye abigishwa be ko Lazaro atapfuye, ndetse akabamenyesha ko agiye mu rugo kwa Lazaro, Tomasi yahise abwira abandi bigishwa ati: "Natwe tugende dupfane na we". (Yohana 11:14-16 "Yesu ni ko kuberurira ati “Lazaro yarapfuye. [15]Nanjye nezerewe ku bwanyu kuko ntari mpari, kugira ngo noneho mwizere. Nimuze tujye aho ari.” [16]Toma witwaga Didumo abwira abigishwa bagenzi be ati “Natwe tugende dupfane na we.”
==> Kuba Tomasi yaravugaga ati "Tugende dupfane na we", bamwe bavuga ko Tomasi yavugaga ngo bagende bapfane na Lazaro, ariko hari n'abavuga ko Tomasi yabwiraga izindi ntumwa ati "Tugende dupfane na Yesu". Muri macye, Tomasi yaba yari yarangije kwakira ko Yesu najya kwa Lazaro, abanzi be bari bumwicireyo! Ariko basi akavuga ati "Kumwica ko bari bumwice, so dupfe kujyana na we na twe dupfane na we!"
==> Ahandi, Tomasi agaragara nk'umuntu utarapfaga gusobanukirwa n'inyigisho zijimije za Yesu, ariko kandi ntiyemere kugendana ipfunwe ahubwo akabaza: Yohana14:3-5 "Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo. [4]Kandi aho njya, inzira murayizi.” [5]Toma aramubwira ati “Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n’iki?”
==>Ariko cyane cyane, Tomasi azwi nk'Umwemeragato", kuko ntiyajyaga apfa kwemera ibyo atiboneye n'amaso ye. Ibi ahanini yabigaragaje ubwo bamubwiraga ko Yesu yazutse, na we ati "Nintamwibonera sindi bubyemere!" Yohana 20:24-25 "Ariko Toma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Didumo, ntiyari kumwe na bo ubwo Yesu yazaga. [25]Ni cyo cyatumye abandi bigishwa bamubwira bati “Tubonye Umwami!” Na we arabasubiza ati “Nintabona inkovu z’imbereri mu biganza bye ngo nzishyiremo urutoki rwanjye, sinshyire n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe sinzemera.”
Gusa Yesu mu bugwaneza bwe, ntiyigeze aciraho iteka Tomasi kubera kutizera kwe, ahubwo byabaye ngombwa ko agaruka kwiyereka intumwa ze na Tomasi noneho ahari, aha rwose Tomasi yahise yizera, ndetse yatura ijambo rikomeye rinagize inkingi y'ukwizera kwacu: Yesu ni Umwami kandi ni Imana. Yego yabaye uwa nyumwa mu kwizera ko Yesu yazutse, ariko yabaye uwa mbere mu kwatura ibyo tugomba kwatura uyu munsi kugirango dukizwe! Yohana 20:27-29 "Maze abwira Toma ati “Zana hano urutoki rwawe urebe ibiganza byanjye, kandi uzane n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, kandi we kuba utizera ahubwo ube uwizeye.” [28]Toma aramusubiza ati “Mwami wanjye! Kandi Mana yanjye!” [29]Yesu aramubwira ati “Wijejwe n’uko umbonye, hahirwa abizeye batambonye.”
==> Abahanga mu gusesengura amazina, bavuga ko izina rya kabiri rya Tomasi ari ryo "Didumo" ngo risobanura mu cyongereza "Twin" cyangwa "Jumeau" mu gifaransa. Si uko Tomasi yagiraga impanga ye bavaga indimwe, ahubwo ngo muri we hari harimo abantu babibiri batandukanye: Umwizera utizera! Ibi ni ibintu bibiri ubusanzwe bihabanye bitakagombye kuba mu muntu umwe, ariko biratangaje kuko n'uyu munsi mu Itorero rya Kristo harimo Abizera benshi batizera. Imana itubabarire kandi idufashe, kuko ntibishoboka ko twayinezeza tudafite kwizera. Abaheburayo 11:6 "Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.
Bibiliya ntitinda ku mateka ya Tomasi nyuma ya Yesu, gusa amateka yo hanze ya Bibiliya avuga ko nyuma ya Yesu, Tomasi yaba yarakomeje umurimo w'ivugabutumwa cyane cyane mu bice byiganjemo Ubuhinde bw'ubu, ari naho yiciwe ahowe ubutumwa bwiza.
Imana yacu idufashe kwigira kuri aba batubanjirije. AMEN