NOTE: Iri zina "Matayo" rijya rinandikwa mu buryo butandukanye muri za versions za Bibiliya zitandukanye. Ubusanzwe rikomoka ku izina ry'ikigereki "Matthaios" rikaba risobanura "Impano ya JHVH". Muri za versions zitandukanye iri zina ryagiye ryandikwa bitandukanye, hari aho usanga bandika "Matthias, cyangwa Mattathias".
Matayo yari intumwa ya Yesu, akaba n'umwe muri babiri banditse amavanjili kandi bari n'intumwa za Yesu, we na Yohana mwene Zebedayo kuko Luka na Mariko bo ntibari mu ntumwa za Yesu. Matayo yakomoka i Galilaya, akaba yarahamagawe akorera akazi i Kaperinawumu. Matayo we ubwe, mu ivanjili yanditse, avuga ko mbere yo gukamagarwa na Yesu yari asanzwe ari umwakirizi w'imisoro (Umukoresha w'ikoro). Matayo 9:9 "Yesu avayo, akigenda abona umuntu witwaga Matayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.” Arahaguruka, aramukurikira.. Abandi banditsi b'amavanjili Mariko na Luka, bo banagaragaza ko uyu Matayo yanitwaga "LEVI" (Mariko 2:14, Luka 5:29). Mariko we anongeraho ko uyu Levi yari mwene Alufayo. Mariko 2:14 "Nuko akigenda abona Lewi mwene Alufayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.”
Nk'uko Bibiliya ibigaragaza, Matayo yari yibereye ku kazi ke ko kwakira imisoro ubwo Yesu yamuhamagaraga. Matayo yahise asiga byose nta kindi yitayeho, ahita akurikira Yesu, n'ubwo aka kazi ubusanzwe kari akazi kubashywe, byongeyeho ko Matayo yagakoreraga i Kaperinawumu, umujyi wari wubashywe icyo gihe kuko wari ku nkombe z'ikiyaga cy'i Galilaya, ahahuriraga ubucuruzi bwaturukaga mu mijyi ikomeye n'ibihugu bikomeye.
Muri icyo gihe, abasoresha ntibakundwaga na benewabo b'Abayuda, kuko abakoraga aka kazi byabasabaga kenshi guhura n'Abaroma basuzugurwaga kandi bakanenwa n'Abayuda. Imbere y'Abayuda, Abaroma bagaragara n'abanduye, ku buryo n'ababakoreraga akazi na bo bafatwa nk'abanduye kabone n'ubwo baba Abayuda, gusa icyo ntikijya gihagarika Yesu, n'iyo abandi bakubona nk'uwanduye We si ko akubona, ntarobanura ku butoni. mu mahanga yose ukora ibyo gukiranuka iramwemera. (Ibyakozwe n'Intumwa 10:34-35 Petero aterura amagambo ati “Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, [35]ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.
Matayo amaze guhamagarwa, yatumiye Yesu amujyana iwe, amutekeshereza ibyokurya barasangira, yari yanatumiye abandi basoresha bagenze be benshi, icyo gikorwa cyatumye Abafarisayo bitotomba, bibaza impamvu Yesu asangira n'abanyabyaha. Aha ni ho Yesu yabasubirije ati "Abazima si bo bakwiriye umuvuzi, keretse abarwayi". (Luka 5:27-32)
Nyuma y'uyu munsi mukuru yateguriye Yesu agihamagarwa, Matayo ntiyongera kuvugwa, avugwa gusa mu yandi mavanjili mu mazina y'intumwa, ariko mu mavanjili yose uko ari ane nta handi hagaragara Matayo agira icyo avuga cyangwa agira icyo akora.
Mu ntumwa zose 12, Matayo ni we wenyine ugaragazwa n'ibyanditswe byera nk'umukozi wa Leta y'icyo gihe. (Leta y'Abaroma).
UMWIHARIKO: Igitabo cya Matayo, kigaragaza mu buryo budasubirwaho ukuntu Umwuka yahumekaga ibyanditswe byera dusoma uyu munsi: Ntabwo yaguhagararaga hejuru ngo akwereke aho ushyira akadomo n'akitso, ahubwo yaguhaga igitekerezo-rusange by'ibyo wandika, ubundi ukandika muri style yawe. Gihamya: Mu banditsi b'amavanili uko ari 4, Matayo ni we wenyine uvuga ko Yuda yishyuwe ibice by'ifeza 30 kugirango agambanire Yesu. Abandi banditsi vavuga ko Yuda yahawe ibiguzi, ariko ntibavuge umubare wabyo. Ariko Matayo, (nk'umuntu wari usanzwe ukora mu mafaraga), ntiyari kureka kuvuga umubare w'ibi biguzi! Ni kimwe n'uko Luka (N'ubwo atari mu ntumwa za Yesu) ni we wenyine uvuga ko igihe Yesu yari muri Getsemane abasirikare bakaza kumufata, Petero yaciye umuntu ugutwi, Yesu ahita agusubizaho. Luka ni we wenyine uvuga ko Yesu yahise agusubizaho. Abandi banditsi b'Amavanjili bavuga ko Petero yaciye umuntu ugutwi bakarekera aho, ibindi ntibabyitayeho, ariko kuko Luka yari umuganga, ntiyari kureka kwandika aka kantu kajyanye n'ubuvuzi!
Bibiliya ntivuga iby'amaherezo ya Matayo, gusa ibitabo by'amateka hanze ya Bibiliya bivuga ko nyuma ya Yesu, Matayo yaba yarakomeje umurimo w'ivugabutumwa mu bice bitandukanye, ngo yaba yarageze i Burayi muri za Espagne no muri Africa muri za Ethiopia, aha binavugwa ko ari ho yaba yariciwe azira ubutumwa bwiza.
Imana ikomeze idufashe kwigira kuri aba batubanjirije